Abahagarariye amadini n’amatorero bahuriye mu Isengesho ryo gusabira ubumwe bw’Abakirisitu mu Rwanda

Abapasiteri, ba Bishop ndetse na Cardinal bari mu cyumweru cy’isengesho. Muri iki Cyumweru, by’umwihariko ku mugoroba wo ku itariki 24 Mutarama 2022, byari bidasanzwe kubona ubufatanye bwari hagati y’abahagarariye amadini n’amatorero atandukanye, bafatanya gusingiza Imana.

Kuri uwo munsi isengesho ryakorewe muri Katedarali Saint Michel mu masaha y’umugoroba, aho ryitabiriwe n’Abakirisitu Gatolika n’abaturutse mu yandi madini n’amatorero barimo Aba Methodiste Libre, Abangilikani, Aba Presybiterienne n’abandi.

Byari biryoheye amatwi kumva amajwi y’Abaririmbyi baturutse mu makolari yo mu matorero atandukanye, Padiri asoma ivanjili igasobanurwa na Reverand President wa EPR, ibyo bamwe bakaba babona ko bishimangira ubumwe buhebuje bw’abemera Kirisitu, dore ko bose basenga Imana imwe.

Muri iryo sengesho ryayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, afatanyije na Musenyeri Amooti Nathan Umuyobozi w’Itorero Anglikani muri Diyosezi ya Kigali, Musenyeri Samuel Kayinamura Uyobora Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda (CPR) bari kumwe na Dr Bataringaya Pascal, Perezida w’Itorero Presybiteriyeni mu Rwanda (EPR) ndetse na Rev. Julie Kandema (EPR), Cardinal Kambanda yatangije iryo sengesho mu kwemera kwe agira ati “Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu”.

Abari aho bose bibonye muri icyo kimenyetso cy’umusaraba, n’ubwo bamwe batabishyize mu ngiro ngo bakore ikimenyetso nk’uko bikorwa n’Abagatolika, ariko byagaragaraga ko bubashye ukwemera kwa Kiliziya.

Cardinal Kambanda yibukije abakirisitu bose ko bahujwe n'ubumwe buva ku Mana
Cardinal Kambanda yibukije abakirisitu bose ko bahujwe n’ubumwe buva ku Mana

Mu nyigisho ya Antoine Cardinal Kambanda yatanze atangiza iryo sengesho, yavuze ko mu cyumweru cyo gusabira Ubumwe bw’Abakirisitu ko Kirisitu ari umwe, aho na bo bagomba kuba umwe, abasaba gusenga kugira ngo bagire ubumwe Kirisitu yabazaniye, avuga ko hari byinshi bahuje bakwiye gufatanya.

Yagize ati “Umubyeyi aba ashaka ko abana be bunga ubumwe, muri aya mateka yacu hari ibyo duhuje kandi mu byo duhuje turafatanya, twemera Yezu Kirisitu, dusoma ijambo ry’Imana Bibiliya imwe, twemera Ubutatu butagatifu. Mu byo duhuje turafatanya, mu byo tudahuje tukubahana, ariko muri byose tukagira urukundo”.

Arongera ati “N’ubwo turi ingingo zinyuranye nyamara twese tugize umubiri umwe, n’ubwo tuva mu matorero na Kiliziya binyuranye nyamara Nyagasani ni umwe, Batisimu ni imwe, Ubutatu butagatifu buraduhuza, kandi twese turi ingingo za Kirisitu, we mutwe wa Kiliziya cyangwa Itorero.

Muri iryo sengesho, Rev. Julie Kandema (EPR) wari umugore umwe rukumbi muri abo bayobozi b’Amatorero, yahawe umwanya ageza ku bitabiriye iryo sengesho gahunda igiye gukurikizwa, anashimira Antoine Cardinal Kambanda, kuba yabatumiye mu isengesho muri Kiliziya ya Saint Michel.

Ni nako Korali zinyuranye zagendaga zisimburanwa ziririmba mu majwi meza, mu ndirimbo zuje ubutumwa buganisha ku rukundo, imbabazi no kugira ubumwe.

Amakorali atatu yasusurukije abitabiriye iryo sengesho harimo Chorale de Kigali ya Kiliziya Gatolika, Korali Darada ya Methodiste Libre, na Korali ya EPR Kiyovu yitwa Bethel.

Antoine Cardinal Kambanda yasabiye umugisha abitabiriye iryo sengesho ubwo ryari risoje
Antoine Cardinal Kambanda yasabiye umugisha abitabiriye iryo sengesho ubwo ryari risoje

Isengesho ryayobowe na Musenyeri Samuel Kayinamura umuvugizi w’itorero Methodiste Libre mu Rwanda, akaba na Perezida w’Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda, ryari rikubiyemo inyigisho ijyanye no gusaba Imana imbabazi, bayishimira ko yabarinze mu bihe byatambutse, ikaba ibahaye n’umwanya mwiza, umugoroba w’umugisha wo guteranira mu ngoro yayo mu bumwe no mu cyubahiro.

Pasteri David yasomye isomo rya mbere naho Padiri Innocent Consolateur Umuyobozi wa Cathedrale Saint Michel asoma ivanjili, yasobanuwe mu nyigisho yatanzwe na Président wa EPR Rev Dr. Batarenganya Pascal wibukije abari aho ko Imana ibibutsa ko bagomba kuyibonera umwanya mu buzima bwabo.

Ati “Abantu barahuze bibagiwe Imana, abantu bari mu byabo barashukwa n’ubwenge na bwo bahawe n’Uwiteka ariko bukimura Imana. Barashukwa n’ubutunzi nabyo bakesha Uwiteka ariko kandi bakabugurana Imana, barashukwa n’icyubahiro bakagurana Imana icyubahiro cyabo. Imana iratwibutsa ko tugomba kuyibonera umwanya”.

Mu isengesho ryo gusaba ubumwe bw’abakirisitu ryayobowe na Bishop Rusengo wo muri EAR Biryogo, yasenze asaba Imana kubahuza aho baturutse mu madini n’amatorero atandukanye, ariko bose bakaba bunze ubumwe na Yesu, asaba Imana imbabazi ku kuba barataye umurongo cyane cyane mu Rwanda aho abantu batangiye kubona bagenzi babo nk’aho batandukanye, asaba Imana ku bagaruza urukundo no guha agaciro ibibahuza, batesha agaciro ibibatandukanya.

Ni isengesho ryasojwe na “Dawe uri mu ijuru”, aho Cardinal Kambanda yariteye abakirisitu bose barivugira rimwe mu buryo bw’indirimbo, bagaragaza ko bunze ubumwe.

Abakirisitu hirya no hino mu gihugu bakiriye bate iryo sengesho?

Mu kumenya icyo Abakirisitu bavuga kuri iryo sengesho ryahuje abaturutse mu madini n’amatorero anyuranye, Kigali Today yegereye abasengera muri Kiliziya Gatolika n’abandi basengera mu itorero ry’Abapentekositi bagaragaza icyo batekereza kuri iryo sengesho ridasanzwe.

Chorale de Kigali ni imwe mu zasusurikije abitabiriye iryo sengesho
Chorale de Kigali ni imwe mu zasusurikije abitabiriye iryo sengesho

Umukecuru usengera muri Kiliziya Gatolika Katedarali ya Ruhengeri ati “Ntiwumva!, ibi ni byo twese twifuza, abantu kuki batakunga ubumwe kandi basenga Imana imwe? Nshimiye Cardinal Kambanda watumiye andi matorero bahurira mu Kiliziya basengera hamwe, ndumva nishimye rwose”.

Uwo mukecuru yavuze ku mu myaka yahise, hari ubwo mu madini n’amatorero hagaragaraga urunturuntu, aho yabifataga nko guha shitani icyuho.

Ati “Hari ubwo mu maparuwasi amwe n’amwe wabaga uri Umukirisitu, bamenya ko wagiye gusengera ahandi cyangwa watashye ubukwe bw’uwo mudahuje ukwemera bakakwirukana mu Kiliziya, wagira amahirwe bakaguhanisha kugufungira amasakaramentu ukongera kwiga bushya, ariko ubu uraturana n’umudivantisiti yagira ibirori ukabyitabira kandi mudasengana, Umupentekositi yagira ubukwe ukabutaha ntacyo wishisha, ubu ni bwo buvandimwe twifuza. Kera wabonaga ari uguha Shitani icyuho”.

Chorale Bethel ya EPR Kiyovu
Chorale Bethel ya EPR Kiyovu

Undi usengera mu ba Pentekositi ati “Nanjye ririya sengesho maze kurikurikira ku mbuga nkoranyambaga, nabanje gusa n’utunguwe kuko bidasanzwe ariko ndishimye cyane, Cardinal ari kudukorera neza, ni gute tutagira ubumwe kandi dusenga Imana imwe yaturemye mu ishusho ryayo?”.

Arongera ati “Nanjye nigeze kugira imyumvire igayitse aho nabaga ntajya gusengera mu rindi torero cyangwa ngo ngirane umushyikirano n’uwaho, hari n’ubwo imvura yajyaga imfatira ku rusengero tudahuje nkemera ikanyagira, ariko ubu maze kugira imyumvire ihamye namenye ko twese turi bamwe tugomba gutahiriza umugozi umwe, duhesha agaciro Imana yacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko muli iki giterane,ntabwo mbonamo Abahamya ba Yehova,Abadive n’Abaslamu kandi ni amadini akomeye cyane ku isi.Rwose ubwo bumwe bavuga,njyewe ntabwo mbona.Dore ingero nkeya: Gatolika isenga kandi ikambaza Maliya,andi madini akavuga ko ari icyaha kwambaza umuntu.Mu gihe amadini ya Gikristu asenga Imana data,Imana Mwana n’Imana Mwuka wera bita UBUTATU,Abahamya ba Yehova bavuga ko ari icyaha.Bakerekana muli Yohana 14,umurongo wa 28,ko Yesu yavuze ko SE (witwa Yehova) amuruta kandi ko yasabye ko ariwe wenyine tugomba gusenga,nkuko na Yesu yamusengaga kenshi.Nta bumwe na busa buba mu madini.

kirenga yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka