Minisitiri Vincent Biruta yitabiriye Inama muri Congo-Brazzaville

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yageze muri Congo-Brazzaville, aho yitabiriye Inama y’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).

Uyu muryango wa Economic Community of Central African States (ECCAS) uhuza ibihugu 11 byo muri Afurika yo Hagati harimo n’u Rwanda.

Urubuga rwa Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rwatangaje ko Minisitiri Biruta akigera i Brazzaville yakiriwe na mugenzi we, Denis Sassou Nguesso, aho ibiganiro bagiranye byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika yo Hagati birimo Angola, u Burundi, Cameroun, Santarafurika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, Sao Tomé-et-Principe n’u Rwanda rwari rwarawuvuyemo mu 2007 ariko ruwugarukamo muri 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka