Perezida Kagame ari mu bazitabira inama ya ‘World Economic Forum’ yiga ku bibazo byugarije Isi

Mu cyumweru gitaha kuva tariki 17 -21 Mutarama 2022, Perezida Paul Kagame biteganyijwe ko azitabira inama ikomeye yateguwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum, WEF), izibanda ku bibazo byugarije Isi nyuma y’imyaka ibiri imaze yibasiwe n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yagiye yitabira iyi nama mu bihe bitandukanye
Perezida Kagame yagiye yitabira iyi nama mu bihe bitandukanye

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa weforum.org, iyi nama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, ikazitabirwa n’Abayobozi bakuru b’Ibihugu, abayobozi b’ubucuruzi, abakuriye imiryango mpuzamahanga n’imiryango ya sosiyete sivile.

Mu bakuru b’ibihugu bagaragara kuri uru rubuga bari mu bazatanga ibiganiro harimo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu minsi itanu izamara kandi mu bandi bayobozi benshi bazayitabira bagatangamo ibiganiro harimo na Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ingabire Paula, nk’uko uru rubuga rukomeza rubigaragaza.

Uretse kuba hazaganirwa ku bibazo bikomeye byugarije isi muri iki gihe hatangwa n’ibitekerezo ku buryo byakemuka, iyi nama izaba urubuga rugaragaza itangizwa ry’ibikorwa byinshi birimo nk’amahirwe y’ubukungu bw’ibisubizo ku bidukikije, gushimangira imiyoboro ya interineti, kubaka ubukungu ku masoko yoroshye binyuze mu gushora imari, gukemura icyuho mu gukora inkingo no gukoresha amakuru ahari nk’ibisubizo byo guhangana n’ibyorezo mu bihe biri imbere, n’ibindi byinshi bizagarukwaho....

Klaus Schwab washinze akaba n’umuyobozi mukuru w’ihuriro ry’ubukungu ku isi, yagize ati: "Abantu bose bizeye ko mu 2022 icyorezo cya COVID-19, hamwe n’ibibazo cyazanye, amaherezo bizatangira gushira. Ariko ibibazo bikomeye ku isi biradutegereje, biturutse ku mihindagurikire y’ikirere, impinduka mu kubaka icyizere no kubana neza."

Akomeza agira ati: "Kugira ngo babikemure, abayobozi bazakenera gufata imikorere mishya, barebe by’igihe kirekire, bavugurura ubufatanye kandi bashyireho gahunda."

Klaus Schwab avuga ko gahunda ya Davos 2022 ari yo ntangiriro y’ibiganiro bikenewe mu bufatanye bw’isi muri uyu mwaka wa 2022.

Ku munsi wa mbere w’iyi nama, biteganyijwe ko ibiganiro bizatangwa n’abarimo Narendra Modi, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde. Kishida Fumio, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani. António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye. Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, na Naftali Bennett, Minisitiri w’Intebe wa Israel.

Mu bandi bayobozi bakomeye biteganyijwe ko bazayitabira ni Kristalina Georgieva, Umuyobozi Mukuru wa IMF. Anthony S. Fauci, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Amerika, ndetse na Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Iyo nama yiswe Davos Agenda 2022, ni urubuga rwa mbere ruzaba ruhuje abayobozi bo hirya no hino ku isi muri uyu mwaka wa 2022 kugira ngo bungurane ibitekerezo mu gusangira icyerekezo cy’uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibibazo byugarije isi ni byinshi cyane:Ubukene,ubusumbane bukabije,intambara,indwara,ruswa,etc...Aho kuvaho,biriyongera.Ntacyo World Economic Forum yabikoraho.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka