Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yakiriye Belén Calvo Uyarra Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda n’uyu muryango, anamushimira inkunga uyu muryango wateye u Rwanda mu bikorwa bitandukanye harimo n’ibyo kubungabunga amahoro muri Mozambique.
Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemeje ko umwanzuro icyo gihugu cyafashe wo kohereza abimukira mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye mu byerekeye abinjira n’abasohoka hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza wubahirije amategeko kandi utanyuranyije n’itegeko na rimwe ry’u Bwongereza.
Raporo y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ivuga ko hari amashuri basuye bagasanga atagira abarimu bigisha imyuga isa n’iyoroheje, harimo uwo gukora inkweto n’uwo gutunganya imisatsi.
Inama y’iminsi itatu yahuzaga Leta zunze ubumwe za Amerika n’Umugabane wa Afurika yashoje imirimo yayo. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we wari muri iyo nama, yatumiwe na Perezida wa Amerika Joe Biden n’Umugore we Jill Biden, ubwo butumire bukaba bwari bugamije gusangira ku meza.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida Kagame yahawe igihembo cya 2022 cy’umuyobozi wa Afurika wabaye intangarugero mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ihuza Umugabane wa Afurika na Amerika izwi nka ’U.S-Africa Leaders Summit’.
U Rwanda na Nepal birateganya gusinyana amasezerano yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere, aho hazajya hakorwa ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nk’uko itangazamakuru ryo muri Nepal ryabitangaje.
Inteko Rusange ya Sena yemeje kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukuboza 2022, ko Dr Augustin Iyamuremye avuye burundu ku mwanya w’Ubuyobobozi bwa Sena, ndetse ikaba yakiriye n’ubwegure bwe ku murimo w’Ubusenateri.
Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne, Pawel Jabłoński bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, General James Kabarebe, arasaba urubyiruko kurangwa n’indangagaciro z’umurava mu byo bakora, bikajyana n’umuco wo kubahana no guharanira kwirinda ko amacakubiri yazongera guhabwa umwanya, kuko biri mu bizatuma babasha kuzuza inshingano z’ibyo bakora, bakabasha guteza (…)
Inteko Rusange ya Sena yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gukora igenamigambi ryo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonera by’imijyi n’iby’Uturere byamaze gutegurwa no kurangiza itegurwa ry’ibisigaye.
Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukuboza 2022 yashyikirije Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Uyu umuhango wabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu biherereye i Jakarta mu murwa mukuru wa Indonesia.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaburiye Imiryango mpuzamahanga yohereje ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ko kutarwanya imitwe yose irimo uwa FDLR, ari ugukemura ikibazo mu buryo bw’igicagate(butuzuye).
Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta akaba n’umuhuza w’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) avuga ko Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azagaruka biturutse kuri bo ubwabo nibicara bakagirana ibiganiro by’amahoro.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ubushake buhamye bwa Politiki ari bwo buzakemura ibibazo by’umutekano muke wakomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Teodoro Obiang Nguema Mbasogo w’imyaka 80 y’amavuko, yatsinze amatora ku mwanya wa Perezida w’iki gihugu muri manda ye ya gatandatu. Komisiyo y’igihugu y’amatora muri iki gihugu ivuga ko Perezida Teodoro yatsinze amatora ku majwi angana na 95%.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye ibihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari igenerwa iterambere ry’inganda no kongera urwego rw’ingufu n’ibikorwa remezo.
Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger tariki ya 24 Ugushyingo 2022 aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.
Abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bayobowe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ku wa Gatatu bahuriye mu nama, bafata imyanzuro igamije kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea w’imyaka 80 y’amavuko, ufite agahigo ko kuba ari we Mukuru w’igihugu umaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi, arashaka gukomeza kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatandatu, nyuma y’uko amaze imyaka 43 ari Perezida w’icyo gihugu.
Ibiganiro ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari biteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya tariki 21 Ugushyingo 2022 byimuriwe i Luanda muri Angola, bihuriza hamwe abayobozi batandukanye, baganira ku buryo bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye abantu bose bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatorewe muri manda ya kabiri kuri uyu mwanya.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kwigisha umuntu kuva akiri umwana bizatuma abantu babasha gusobanukirwa ubuzima babayemo. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho tariki 21 Ugushyingo 2022 ubwo yitabiraga ifungurwa ry’ikibuga cyahariwe kumenyekanisha intego z’Iterambere rirambye (SDGs Pavillion) muri Qatar.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 20 Ugushyingo, i Doha bitabiriye ibirori byo kwakira abashyitsi bitabiriye ibirori byo kwakira abayobozi bitabiriye ifungurwa ry’Igikombe cy’Isi. Ni ibirori byateguwe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, HH Sheikh Tamim Bin Hamad.
Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), umwanya yari asanzweho, akaba yari arangije manda ya mbere y’imyaka ine.
Perezida Kagame na Madamu Jeannete Kagame bageze i Djerba muri Tunisia, aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ugushyingo 2022.
Kuva ku wa 17 Ugushyingo kugeza ku wa 04 Ukuboza 2022, Abadepite bateguye ingendo zo kwegera abaturage, hagamijwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Guverinoma.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Guverinoma ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yashatse kuzana amacakubiri n’akagambane ko gusenya ibyo Umuryango RPF Inkotanyi n’ingabo zawo bari bamaze kugeraho.
Perezida wa Angola, Manuel Gonçalves João Lourenço, akaba ari n’umuhuza mu biganiro bireba umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Burundi n’abaturutse mu Rwanda, ubwo baheruka guhurira mu biganiro ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, baganiriye ku byakomeza kunozwa mu rwego rwo kugira ngo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeze kuba bwiza.
Ibihugu bya Kenya na Afurika y’Epfo byemeranyijwe gukuriranaho ‘visa’ guhera muri Mutarama 2023. Ibyo byatangarijwe mu ruzindiko rw’akazi Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yakoreye muri Kenya.