Umwongereza ashobora ku yarabyaye abana barenga 600

Umugabo witwa Bertold Wiesner wo mu Bwongereza ashobora kuba yarababyaye abana bagera kuri 600 hagati y’imyaka ya 1943 na 1962 aho yateraga abagore intanga ze abikoreye mu ivuriro rye mu rwego rwo kubafasha kubona urubyaro.

Ibi byaragaragajwe n’ibizamini bya ADN, byakorewe ku bana 18 mu bana bavukiye muri iryo vuriro, hagati y’imyaka ya 1943 n’1962. Muri rusange uwo mugabo yafashije abagore kubyara abana 1500 ariko muri bo 600 bavutse hakoreshejwe intanga z’uyu mugabo aho gukoreshwa izabashakaga kubyarana n’abo bagore.

Uyu mugabo witabye imana yakagombye kubazwa ibyaha yakoze kuko abagore babyaye abo bana batari bazi ko barimo kubyarana n’uyu mugabo. Ibi kandi byazanatera ingaruka ubwo abo bana bashobora kuzahura ari bakuru bakaba babyarana bahuje ababyeyi.

Bertold Wiesner afatanyije n’umugore we Mary Barton bashinze ivuriro mu 1940 bafite intego yo gufasha abagore kubona urubyaro. Mbere y’uko apfa, umugore wa Wiesner yashatse guhisha amadosiye agaragaza ibyakozwe n’umugabo we mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso ariko ntibyamuhira; nk’uko bitangazwa n’urubuga www.sciences-occultes.org.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka