SAMSUNG yamaze guca kuri NOKIA mu gucuruza telefoni nyinshi kandi nziza

Umuyobozi w’uruganda Nokia rukomeye, rumaze igihe ari urwa mbere ku isi mu gukora amatelefoni agendanwa menshi yemereye televiziyo MTV3 yo mu gihugu cya Finland ko kompanyi ye yamaze gutakaza umwanya wa mbere mu kugurisha amatelefoni menshi.

Uyu mwanya uruganda Nokia rwo muri Finland ruwutsimbuweho na Samsung yo muri Korea y’Epfo, imaze kwigaragaza ku masoko y’isi yose mu gucuruza telefoni nyinshi kandi zinyuranye ku buryo buri cyiciro cyose cy’abaguzi bagira telefoni bumva ibereye urwego barimo.

Uruganda rwa Nokia rwari rumaze imyaka 14 ari urwa mbere ku isi mu gukora amatelefoni no kugurisha menshi.

Kuri ubu ariko, impuguke mu ikoranabuhanga n’ubucuruzi mpuzamahanga baremeza ko Nokia yamaze guhigikwa n’abakora amatelefoni mashya, meza kandi agendanye n’igihe nka Samsung na Apple.

Mu matelefoni Samsung ikora, ngo harimo izihanitse cyane kandi zikora imirimo myinshi cyane irenze gutelefona, hakabamo n’iziciriritse zikoreshwa na rubanda rusanzwe, aribyo bituma Samsung igurisha amatelefoni menshi cyane mu mwanya muto.

Ibi biri gutuma abantu benshi biyumva cyane mu gutunga no kugaragarwaho na Samsung kurusha Nokia.

Abasesengura iby’amasoko kandi baravuga ko Nokia yarebereye ntimenye ko igihe cyo gukanguka ikazana udushya ku isoko cyiri kuyicika.

Kuri ubu, benshi ku isoko baragura amatelefoni yo mu bwoko bwa Samsung, Apple, Motorola na HTC.

Umuyobozi wa Nokia Jorma Ollila we aremeza ariko ko mu mezi make Nokia izongera ikigaranzura bakeba bayo, igasubira ku mwanya wa mbere.

Muri uyu mwaka wa 2012 Nokia imaze kugurisha amatelefoni miliyoni 82 na n’ibihumbi 70 mu gihe mu mwaka ushize igihe nk’icyi yari imaze gucuruza amatelefoni asaga miliyoni 108.

Uku gutakaza isoko gushobora kwiyongera mu gihe havugwa na telefoni zadukanywe n’Abashinwa zitwa ZTE na Huawei, nazo zizahangana ku isoko.

Nokia ariko yamaze kumvikana na Microsoft yazobereye mu gukora ibikoresha za mudasobwa, mu rwego rwo gufatanya gukora telefoni nshya ikomeye izitwa Lumia ishobora kuzakundwa ikagarura Nokia mu mudiho.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka