Kumurika imibiri y’abapfuye byateje impaka muri Argentine

Nyuma y’uko havumbuwe imibiri y’abana bamaze imyaka 500 bapfuye, inzu ndangamuco yo mu majyaruguru ya Argentine yahisemo kuyimurika ngo abantu bajye baza kuyisura ariko abaturage ntibabivugaho rumwe.

Mu gihe iyi mibiri barimo kuyimurika ndetse igatanga n’akayabo k’amafaranga abaturage bo muri Argentine abaturage bo mu gace abo bana bakomokamo barimo gusaba ko babasubiza imibiri y’abana babo.

Abashakashatsi bo ngo batewe impungenge n’uburyo imibiri ibitsemo mu ngoro ndangamurage kandi bakanibaza ibibazo byinshi ku bumuntu bwaba buri mu gukomeza kwerekana iyo mibiri.

Iyo mibiri yavumbuwe n’abashakashatsi mu bijyanye n’amateka bo mu gihugu cya Argentine. Bavumbuye imibiri y’abana batatu bavuga ko yatanzweho igitambo mu myaka 500 ishize n’abanyamadini bo mu bwami bwa Inca (Inca Empire).

Umwe mu bari mu itsinda ryavumbuye iyi mibiri, Christian Vitry, avuga ko bayikuye hasi cyane mu bujyakuzimu bwa metero 6500 ufatiye ku nyanja (sea level). Christian avuga ko ahantu basanze iyo mibiri hari hakonje cyane ku buryo hari ubushyuhe bungana na -40 tugendeye ku gipimo cya Celicius.

Umwe mu mibiri y'abana batatu bamaze imyaka 500 bapfuye batanzweho igitambo
Umwe mu mibiri y’abana batatu bamaze imyaka 500 bapfuye batanzweho igitambo

Abana babiri b’abakobwa n’umwe w’umuhungu bo mu bigero by’imyaka 6, 7 na 15 bakoze urugendo rurerure rwamaze imyaka myinshi kugira ngo bagere ku kirunga cya Llullaillaco mu majyaruguru ya Argentine noneho bagezeyo abapadiri bari babaherekeje baranywa barasinda bafata abo bana babahamba ari bazima bagira ngo babatangeho igitambo ku mana zabo.

Abo bapadiri babahambanye ibikoresho byinshi bigaragaza ikimenyetso cy’ubuzima mu muco wabo. Ibivugwa muri iyi nkuru akaba ari nk’amashusho ya zahabu, udusaho bashyiramo divayi, inkweto z’imishumi, ndetse n’udupfunyika tw’ibiryo byokeje cyangwa bikaranze.

Iyo mibiri yabitswe ku buryo bwiza ubu irimo kumurikirwa abantu mu nzu ndangamurage yo mu majyaruguru y’igihugu cya Argentine. Abantu ibihumbi n’ibihumbi buri kwezi basura iyo ngoro ndangamurage baje kureba iyo mibiri; nk’uko bitangazwa na Global Press Institute.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka