Afite inzara zimutwara amadorali 200 mu cyumweru

Umugore witwa Ayanna w’imyaka 54 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite agahiga ko kugira inzara ndende kuri iyi si ya Rurema. Yateretse inzara z’intoki n’ibirenge ziba ndende bigera aho yazirebaga akazita abana be.

Urubuga www.7sur7.be rutangaza ko Ayanna yaziteretse, akoresha uko ashoboye akazigira umurato kugira ngo buri wese azibone atangira kujya yiyita Imana y’ingore ku nzara ndende.

Uwo mugore ubu ntabasha kwambara inkweto zifunze by’umwihariko izifunze inzara, kuryamisha umugongo, gukina n’abana be bato ndetse ntibimworohera kumanuka cyangwa yazamuka esikariye.

Akarusho ngo ni uko atakaza amadolari 200 (hafi ibihumbi 120 by’amafaranga y’u Rwanda) buri cyumweru kugira ngo abashe kwita ku nzara ze.

Inzara za Ayanna afite zigize 50% by’ibigize umubiri we muri rusange kandi yumva adashaka kuzica kubera ukuntu zituma amenyekana kandi aranazikunda cyane.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

UZAMUREBE KURI YOUTUBE ARIHO NU DUKORYO TWE(UKO AJYA TOYI NANDI MA ACTIVITES NARMIWE )ABA BANTU BARASAZE NINABO BAGIYE KUTURANGIRIZA ISI KUKO NIBO BATUMA ISAZA

Kaka yanditse ku itariki ya: 2-01-2013  →  Musubize

asye ubwo se mwatweretse mu maso ye

sylvain yanditse ku itariki ya: 3-06-2012  →  Musubize

Amahoro ,amahoro.buri wese n’ikimunezeza.kandi kuri iyi si ya rurema buri wese afite uburenganzira bwo kwiyitaho uko ashaka apfa kutagira uwo abangamira.thx

MUKASA yanditse ku itariki ya: 2-04-2012  →  Musubize

Isi uko yerekeza kwiherezo niko abantu bafite ibibahugije ngo batareba imbere mubyo kwizera, kubwibyo ibidafite umumaro nibyo byahindutse ibyo kwitabwaho murino minsi, abakunda gusenga musengere iherezo ryanyu rizabe ryiza kuko isi irakamwa amakuru.

gikweto yanditse ku itariki ya: 17-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka