Ku myaka 31 umugabo w’Umunyamerika yiberaho nk’uruhinja

Umugabo w’Umunyamerika w’imyaka 31 y’amavuko amaze imyaka 18 yiberaho mu buzima nk’ubw’umwana w’uruhinja haba ku myambarire, ku mirire ndetse no mu buryo aryamamo.

Inkuru y’uyu mugabo udasanzwe, Stanley Thornton, ukomoka muri Leta ya Calfornie yagiye ahagaragara ubwo yatangiraga ubuhamya bw’imibereho ye kuri televiziyo TLC mu kiganiro Crazy Obsession.

Uyu mugabo yiyambarira amasurubeti nk’ay’abana n’udutambaro babinda abana kugira ngo batanyara ku buriri ndetse akananywesha bibero (bébérons).

Ikindi gitangaje kuri uyu Stanley Thornton ni uko iyo bwije mu gihe abandi bajya mu buriri we ajya kwirarira mu gatanda k’abana (berceau) ndetse akanakunda cyane gukina n’udukinisho tw’abana.

Stanley muri berceau
Stanley muri berceau

Mu buhamya yitangira, Stanley avuga ko ubuzima nk’ubu yabutangiye ku myaka 13 y’amavuko, abitewe no gutakaza ubwenge (traumatisme) no gufatwa nabi (maltraitance) biza gukurizamo kunyara ku buriri. Guhera icyo gihe yatangiye kujya yibinda aza no kuvumbura ko abikunze cyane ku buryo ku myaka 20 y’amavuko yabaga yibinze amanywa n’ijoro.

Sandra Diaz, umurezi we, avuga ko iyo mibereho idasanzwe ya Stanley Thornton atari ikibazo kuri we. Uyu mukecuru amwitaho nk’uko umubyeyi yita ku ruhinja rwe.

Mu kiganiro Crazy Obsession, Stanley yemeje ko kubaho mu buzima nk’ubw’uruhinja bimuha amahoro n’urukundo akeneye. Yagize ati “Nshaka gufatwa nk’uruhinja kugira ngo nshobore kubona urukundo, umuteno kandi nitabweho (affection).”

Nyamara Stanley Thornton yigeze kubaho mu buzima busa n’aho busanzwe akora akazi ku burinzi ku manywa noneho nijoro akisubirira mu buzima bwe bwa cyana.

Nyuma yaje gukora impanuka noneho bimwivangana kurushaho ku buryo nyuma y’iyo mpanuka uyu mugabo w’imyaka 31 ntacyo agikora ahora mu myambaro y’impinja no ku manywa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mana we byarivanze koko!gusa mbere ndibaza ko byatewe na traumatisme na manque d’affection!ntarukundo yigeze abona akiri umwana niyo mpamvu!ibi bintu biri tres psychologique!!!

Rukundo yanditse ku itariki ya: 31-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka