Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bonewe n’inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera barinubira guhora basinyishwa ngo bagiye guhabwa indishyi z’ibyo bonewe n’izo nyamaswa ariko ntibazihabwe.
Ishyirahamwe ry’abacunda bagemuraga amata kuri koperative z’aborozi zo mu mirenge ya Murundi na Gahini mu Karere ka Kayonza zirabambura, none ubu izo koperative zirashinja abo bacunda gushaka kuzisenya kuko batakizigemuraho amata.
Nubwo Ibitaro bya Ruhengeri ari Ibitaro by’Akarere ka Musanze ariko uhasanga abarwayi benshi bava mu turere twa Burera, Nyabihu na Musanze baje kwivuza ariko kubera umubare munini wabo urenze ubushobozi bw’ibitaro bigatuma serivisi itangwa usanga itanoze.
ABaturiye Pariki y’Akagera mu gice intare ziherutse kuzanwa mu Rwanda zashyizwemo gifatanye n’akarere ka Kayonza, bavuga ko badatewe impungenge n’uko zishobora gucika uruzitiro zahawe zikaba zakwinjira mu baturage zikabateza umutekano.
Abaturage bo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza bavuga ko bakifuza Perezida Kagame ngo ababere umuyobozi kugeza igihe azumva ananiwe intege zimubanye nke, bakavuga ko uwazamusimbura yazahabwa manda y’ubuyobozi y’igihe gito cy’igeragezwa yakora neza akabona kongezwa izindi manda.
Mu gihe twizihiza ku nshuro ya 21 Isabukuru yo Kwibohora, hari bamwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora badakunze kumvikana. Muri bo twavuga nk’abaganga n’abaforomo bavuraga abasirikare babaga bakomerekeye ku rugamba.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya ISPG “Institut Superieur Pédagogique de Gitwe” mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, biga mu mwaka wa mbere, baratunga agatoki ubuyobozi bw’iri shuri kutabitaho kimwe n’abandi basanzwe bahiga, bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura.
Imyaka 15 irashize ingabo z’u Rwanda zigaruye umutekano ku buryo budasubirwaho nyuma yo guhashya Abacengezi mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru. Nubwo abatuye iyo ntara banyuze muri byo bihe bikomeye byabandije gato mu iterambere ryabo, kuri iyi nshuro ya 21 yo kwizihiza isabukuru yo kwibohora, bavuga ko (…)
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 rumaze rwibohoye, abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira intambwe y’iterambere n’umutekano bamaze kugeraho bakavuga ko ibyiza byose babashije kwigezaho muri iyi myaka 21 ari imbuto zeze ku bwitange bw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zemeye kwitanga (…)
Imiryango y’Abarundi ituye hirya no hino mu mijyi no mu biturage byo mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, muri rusange yishimira uko Abanyarwanda babakiriye. Icyakora, ibi ntibibabuza kuba bafite ibibazo bifuza ko byakemuka bagafashirizwa aho bari bitabaye ngombwa ko bajya mu nkambi. Kimwe mu bibereye inzitizi abahungiye mu (…)
Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abatuye ahitwaga muri Perefegitura ya Gikongoro - ubu ni mu gice kinini cy’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru- bishimira ko batakicwa n’inzara, kuko ubu basigaye bahinga bakeza. Bavuga kandi ko ibi babikesha ubuyobozi bwiza.
Mu gihe impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 30 zimaze guhungira mu Rwanda ndetse abasaga ibihumbi 26 na 600 bakaba bari mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, harimo izindi zahisemo kwibera mu miryango y’Abanyarwanda cyangwa izifite amikoro zigahitamo kwikodeshereza inzu zo kubamo hirya no hino mu turere tw’igihugu, ariko (…)
Pasiteri Rutikanga Gabriel wari mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu w’i 1997 igihe Abanya-Espagne batatu bicwaga avuga ko nta perereza ryakozwe ngo hamenyekane ababishe, kubishinja abasirikare bakuru b’u Rwanda barimo Lt. Gen. Karenzi Karake ngo bikaba ari agasuzuguro k’Abazungu.
Gahunda ya Gira inka yashyizweho igamije gukura abaturage mu bukene, yageze ku ntego aho mu ntara y’Amajyaruguru abaturage bagera ku 33.429 bashoboye kwikura mu bukene kuko babashije kubona ifumbire yo gushyira mu myaka yabo.
Uwari Umuyobozi wa Orphelinat Noel de Nyundo, Ikigo cyakiraga abana b’imfubyi, Nyirabagesera Athanasia, avuga ko nubwo cyafunzwe kubera gahunda ya Leta yo kurera abana bose mu miryango, we ngo ahora atekereza ku buzima bw’abana babura ababyeyi bakivuka.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Burera bahamya ko bikorera imizigo iremereye, ibyo bita “Gukora ingamba” muri ako gace, bakavunika, nyamara abagabo babo ngo bibereye mu byabo mu gihe ngo ari bo bagakwiye kuyikorera bagashaka icyateza imbere uruga.
Umugore utuye mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera, aravuga ko kuba yarashatsse umugabo ataragira imyaka y’ubukure (18), byamugizeho ingaruka mbi zirimo gucikiriza amashuri no gusuzugurwa n’umugabo we. Agira inama abandi bakobwa batarashaka kujya bitonda bagashaka bakuze, bazi icyo bagiye gukora mu rugo.
Icyegeranyo cyakozwe na KT PRESS kigaragaza ko umwuga wo gutwara abantu kuri Moto mu Rwanda ugeze ku ntera ishimishije, ndetse ko winjiza akayabo ka miliyali zisaga 726 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka yiyongera ku mari ya Leta.
Abaturage baturiye ndetse n’abatuye muri Santere ya Mugu iherereye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera batangaza ko basigaye bafite umutekano usesuye, nyuma y’uko abaturage, ubuyobozi ndetse n’inzego zishinzwe umutekano bafatanyije kurwanya ibiyobyabwenge na forode byarangwaga muri iyo santere.
Abagabo bo mu Kagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango, baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’abagore babo basigaye bagirana amakimbirane, aho kugira ngo bahukanire iwabo ahubwo bakajya kwikodeshereza mu byo bise “Ghetto” wagereranya n’ikibahima.
Mu gihe abagize komite nyobozi z’uturere mu Ukuboza 2015 bazaba barangije manda zabo bagategereza ko haba amatora yo gutora abandi bayobozi bashya, igikorwa kigomba gutegurwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, twabakusanyirije ibyo abaturage bavuga abayobozi b’ubuturere babagejejeho ndetse na bimwe mu byifuzo byabo muri manda (…)
Abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 (9 & 12YBE) mu Ntara y’Iburasirazuba bamaze kwitabira gahunda yo kurira ku ishuri, bavuga ko bayishimiye kuko yagize impinduka mu myigire yabo, cyakora ku b’amikoro make batabona umusanzu wayo, baracyafite ikibazo gikomeye kuko ahenshi, mu gihe abandi (…)
Gahunda ya School Feeding cyangwa kurira ku ishuri ku bana biga mu bigo biriho gahunda ya 9YBEna 12YBE ngo ifitiye akamaro abana barira ku ishuri kuko ibafasha gukunda amasomo naho ababyeyi babo bikaborohereza gukora imirimo ntacyo bikanga mu gihe abarezi bavuga ko abana barya ku ishuri bakurikira neza abatarya bakagira (…)
Abagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe wa Sena, kuva tariki ya 18 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2015, bari gukora ingendo mu turere bareba uburyo imiturire ishyirwa mu bikorwa mu kubahiriza gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya II (EDPRS2) igomba kuba yagezweho mu mwaka wa 2018.
Ubukene no kuba bamwe mu babyeyi cyangwa abanyeshuri batarumva neza akamaro ka gahunda yo gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri ku bana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’ubw’imyaka 12 (9YBE na 12YBE) ngo n’imbogamizi zikomeye zituma iyi gahunda itagenda neza.
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izwi nka “School Feeding” mu rurimi rw’Icyongereza yatangiye muri 2014 mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru ngo iragenda neza ugereranyije na mbere kuko78. 1 % by’abanyeshuri bo muri iyo ntara ubu bafatira ku ishuri ifunguro rya saa sita ngo bikabafasha gukurikira amasomo yabo neza (…)
Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, Rumanzi Isaac aravuga ko umuyobozi w’akarere yamuhagaritse ku kazi by’agateganyo, kubera ko yamusabye gutekinika raporo agaragaza ko ubuso bwakozweho amaterasi bungana na hegitari 100, nyamara harakozwe hegitari 71 akabyanga.
Ishyirahamwe ry’abahoze ari abana b’inzererezi, ubu ryitwa Abakatabiziriko, rigaragaza uburyo ryibeshejeho n’imiryango yabo ku bwo gukora ibintu bitandukanye mu mapine y’imodoka ashaje, ubundi yajyaga yangiza ibidukikije iyo atawe cyangwa atwitswe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko ikibazo cy’imiturire kiza ku isonga mu byamugoye kuva muri 2008 ubwo yatangiraga kuyobora Akarere ka Muhanga.
Mu nama y’umutekano yahuje inzego z’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa 16 Mata 2015, ubwigomeke bw’abarwanyi ba FDLR bwagarutsweho, ubuyobozi bw’ingabo busabwa kugira icyo bukora ngo burengere abaturage.