Guhindura ba Gitifu b’imirenge bizazamura imiyoborere myiza

Imirenge 16 kuri 17 igize akarere ka Burera yahinduriwe abanyamabanga nshingwabikorwa mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa utahinduwe ni uw’umurenge wa Bungwe kubera ko agomba gukomeza kuwuzamura, akawugeza ku iterambere.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko babahinduye guhera ku itariki ya 02 Nzeli 2015. Kubahindura bakava mu mirenge bayoboraga bakajya kuyobora indi, nta gihano kirimo ngo ahubwo ni ukwimakaza imiyoborere myiza.

Agira ati “Kuba twabahinduye, ntawe twahannye! Nta gihano kirimo! Ahubwo ni ukugira ngo tugeze serivisi nziza ku baturage. Icyo twifuza ni uko umuturage abona serivisi nziza….abaturage nibo bayobozi bacu.”

Akomeza avuga ko guhindura ba Gifiti bizana inyungu ku baturage ndetse no kuri abo bayobozi. Agira ati “Umuyobozi ukora neza aha n’aha, aho bitagenda neza naho ahazamure”.

Meya Sembagare ahamya ko guhindura ba Gitifu b'imirenge ari mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza
Meya Sembagare ahamya ko guhindura ba Gitifu b’imirenge ari mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza

Yongeraho avuga ko ubunararibonye umuyobozi yagiriye aha n’aha abaturage bakazamuka, agiye n’ahandi naho bakazamuka bimutera ishema, ibyo kandi bikazatuma barushaho kwesa imihigo.

Meya Sembagare atangaza ibi mu gihe akarere ka Burera kaje ku mwanya wa gatanu n’amanota 79%, mu mihigo y’umwaka 2014-2015.

Gusa ariko nubwo ako karere kagize uwo mwanya, kabonye amanota abarirwa muri 59%, mu nkingi y’imiyoborere myiza ndetse n’ubutabera. Amanota amake ukurikije ari hejuru ya 70% babonye mu nkingi y’Ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi bikagaragaza ko imiyoborere mu karere ka Burera ari ikibazo. Guhinduranya abayobozi b’imirenge ngo bikaba ari kimwe mu byaba igisubizo cy’icyo kibazo.

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera bahamya ko muri rusange imiyoborere muri ako karere ari myiza ariko ngo hari hamwe na hamwe hagaragara imiyoborere mibi, abayobozi bamwe baha serivisi mbi abaturage.

Guca akarengane

Bahamya ko hari aho umuturage agera agiye kwaka nk’ibyangombwa, umuyobozi akamwaka umuti w’ikaramu (ruswa) cyangwa umuyobozi agasiragiza umuturage, uwo muturage akibwiriza akamenya icyo uwo muyobozi ashaka, nkuko Mudakikwa Léonard abihamya.

Agira ati “Tuvuge niba ari nk’igipapuro wenda, nkatwe duturiye umupaka, cyo kujya nko mu Bugande ari nk’ibintu ugiye gushakayo, kugira ngo gahunda zawe zihute rero, iyo ubonye akubwiye ngo ejo ugaruke, hari gahunda zawe ziba zipfa, uremera wa muti ukawushaka.”

Hari n’abandi bahamya ko muri gahunda ya Girinka hari aho bamwe mu bayobozi baka ruswa umuturage kugira ngo ahabwe inka.

Umuyobozi w’akarere ka Burera na we avuga ko ayo manota babonye mu miyoborere myiza n’ubutabera atabashimishije. Asobanura kandi ko byaba byaratewe no kuba hari bamwe mu bayobozi koko batahaye serivisi nziza abaturage nk’uko babisabwa.

Agira ati “Iyo inzego zose zitakiriye abaturage neza, zidahaye serivisi nziza abaturage, guca akarengane, kwita kuri buri muturage, kumwakira neza ku gihe, bakarenganurwa, hari igihe koko haba harabaye aho tutujuje neza inshingano.”

Aha niyo ahera asaba abayobozi mu nzego zose, kuva ku mudugudu kugera ku karere, kwimakaza imiyoborere myiza baca akarengane aho kava kakagera.

Agira ati “…akarengane kakaba inzozi, kagacika burundu! Umuntu ibyo agenewe akabihabwa, nta kiguzi! Nta kwirirwa avuga ngo azagaruke, azagaruke!”

Guhindura ba Gitifu bibongerera ubunararibonye

Abayobozi b’imirenge bahinduwe bahamya ko kubahindura bibongerera ubunararibonye mu miyoborere cyane ko ngo aho baba bakorera haba hatandukanye kandi n’abaturage ntibaba bahuje imyumvire.

Butoyi Louis, wayoboraga umurenge wa Nemba, ubu akaba ayobora umurenge wa Kagogo, avuga ko ubunararibonye akuye mu murenge ayobora azabujyana mu murenge mushya bityo bimufashe guha serivisi nziza abaturage.

Agira ati “Aho wakoraga hari ibyo uba umaze kugeraho. Wagera hariya ugasanga ni ahantu hatandukanye naho wakoreraga…ikintu rero bigufasha ni uko urushaho kumenya abo uyobora…ukabona noneho n’izindi mbaraga zikwereka ubundi buryo ushobora kunyuramo kugira ngo wihute mu iterambere.”

Akomeza avuga ko binatera ishema umuyobozi iyo agiye kuyobora ahantu akabona ari kubafasha gutera imbere, umukene akabuvamo. Iryo shema ngo rituma uwo muyobozi akomeza guha serivisi nziza abaturage.

Abaturage bo mu karere ka Burera bahamya ko guhindura abayobozi bizabafasha mu iterambere
Abaturage bo mu karere ka Burera bahamya ko guhindura abayobozi bizabafasha mu iterambere

Abanyaburera na bo bavuga ko guhindura abayobozi b’imirenge bizabafasha cyane mu iterambere no mu mibereho myiza yabo.

Nsabimana Jimmy, utuye mu murenge wa Gatebe, agira ati “Kuko hari igihe umurenge uba warasubiye inyuma, usubijwe inyuma n’umuyobozi runaka, hahinduka undi noneho umurenge ukongera gutera imbere.

Nsanzimana Claver we agira ati “…tuba tumaze kumumenyera no kumwisanzuraho cyane amaze kutugeza kuri byinshi, tuba duteganya ko baratuzanira undi na we hari ibyo yakongeraho bigatuma abaturage dutera imbere.”

Akarere ka Burera kaherukaga guhinduranya abayobozi b’imirenge yo mu karere mu myaka umunani ishize; nk’uko Meya Sembagare abivuga.

Mu myaka itanu y’imihigo ishize akarere ka Burera kakomeje kwitwara neza, kaza mu myaka y’imbere. Ku buryo ubu muri rusange, uteranyije amanota kagiye kabona muri iyo myaka, kaza ku mwanya wa gatatu mu gihugu n’amanota 85,48.

Kabanzirizwa n’akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa mbere n’amanota 87,06 ndetse n’akarere ka Huye kaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 85,55.

Umuyobozi w’akarere ka Burera ashimira abanyaburera muri rusange kuko aribo batumye ako karere kesa imihigo. Mbere yo guhindura abayobozi b’imirenge, uyu muyobozi yarabashimiye ngo kuko bose bakora neza.

Uyu muyobozi akomeza asaba Abanyaburera gukomeza kwesa imihigo. Ahamya ko kwesa imihigo bihera mu miryango. Igihe abaturage bazaba bahize imihigo myiza kandi bakayesa, akarere kose muri rusange kazaba kayesheje.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuba bahinduye bagitifu nibyiza cyane, ubwo tubatezeho byinshi byiza. twizeye impinduka nyinshi kandi nziza.

Jane mutesi yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka