Abana b’abakobwa bahangayikishijwe n’inda baterwa bakiri bato

Abana b’abakobwa bo mu Karere ka Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’inda baterwa bakiri bato kuko zibicira ahazaza habo.

Bavuga ko icyo kibazo kigaragagara mu biga n’abatiga, ingaruka zigera ku batewe inda zikaba ari zo zihangayikishije nk’uko Kayitesi Scovia wiga mu mwaka wa kane ku Ishuri Ryisumbuye rya Cyarubare abivuga.

Abana b'abakobwa bahangayikishijwe no kuba bamwe muri bo baterwa inda bakiri bato,
Abana b’abakobwa bahangayikishijwe no kuba bamwe muri bo baterwa inda bakiri bato,

Ati “Umwana utewe inda yiga ishuri ahita arihagarika ntabwo akomeza kwiga. Noneho n’uwo bibayeho akiri muto atigaga bidindiza ubuzima bwe icyo yakoraga ntakomeze kugikora kubera ikibazo cy’iyo nda.”

Ubuzima butoroshye umwana watewe inda ahura na bwo busa nk’aho ari bwo butera ubwoba abakobwa bakiri batoya.

Uwimbabazi Dative kuri ubu ufite 17 yagize ibyago byo guterwa inda ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ariko kuva atewe inda yahise yirukanwa mu muryango we biba ngombwa ko yirwariza kugeza abyaye.

Ati “Ntwara inda nigaga mu wa gatanu, mu rugo ntabwo byongeye kumera neza barantereranye barananyirukana ariko ndihangana mba mu gasozi umwana mubyarirayo ndanamurera. Mbega nariyakiriye!”

Abaterwa inda bashukishwa utuntu dutoduto

Ibibazo by’ubukene mu miryango ya bamwe mu bana ngo ni byo akenshi biba intandaro yo kubatera inda bakiri bato.

Musabyimana avuga ko abana b'abakobwa bashukishwa utuntu dutoduto badashobora kubona mu miryango yabo.
Musabyimana avuga ko abana b’abakobwa bashukishwa utuntu dutoduto badashobora kubona mu miryango yabo.

Ngo usanga bashukishwa utuntu duto duto, ariko kubera ko batabasha kutubona mu miryango yabo bakagwa mu mutego w’abashaka kubasambanya nk’uko Musabyeyezu Emerance abivuga.

Ati “Ahanini guterwa inda biterwa n’ubushobozi buke. Umuntu ushaka kugutera inda areba ikintu ubuze mu buzima bwawe. Abakobwa dukunda kwambara neza, iyo umuhungu aguhaye amafaranga cyangwa akakugurira imyenda wumva hari icyo arusha ababyeyi bawe ugahita wirekura.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko ikibazo cy’inda zitatateguwe kiriho koko. Ni kimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’ako karere bitewe n’uko abenshi mu baterwa inda baturuka mu miryango ikennye.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage na weyemeza ko ikibazo cy'inda mu bana bato giteye inkeke.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage na weyemeza ko ikibazo cy’inda mu bana bato giteye inkeke.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage na weyemeza ko ikibazo cy'inda mu bana bato giteye inkeke.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage na weyemeza ko ikibazo cy’inda mu bana bato giteye inkeke.

Gusa, ngo hari gukorwa ubukangurambaga bwimbitse mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’icyo kibazo, nk’uko Umuyobozi w’ako Karere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwibambe Consolee, abivuga.

Ati “Iyo ubonye abana batatu, bane, batanu batwite ku ishuri cyangwa mu miryango ubona ko ari ikibazo gikomeye. Ni yo mpamvu dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu n’abaturage turi gukumira. Aho byabaye byarabaye, ariko noneho dukumire dukora ubukangurambaga bwimbitse.”

Abana b’abakobwa twavuganye bavuga ko benshi mu babatera inda ari abo hanze y’ibigo by’amashuri. Mu batungwa agatoki harimo abamotari, abanyonzi na bamwe mu bagabo bakuze bazwi ku izina rya ‘sugar daddy’ baba batuye hafi y’amashuri, abo bana bagasaba ko abo na bo bakorerwa ubukangurambaga bagacika kuri izo ngeso zo gushuka abana bato.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

urubirirko by’umihariko rukeneye kwigishwa umucu wahoze uranga abanyarwanda kazi kuko bimaze kurenga aho usigaye usanga abana babakobwa batwite inda zindaro ari bo benshi kuruta abafite abagabo

kwihangana jean luc yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

njye mbona byose bituruka ku burere bw,umwana.iyo uri kw,isi ibigeragezo bizahoraho, icyo rero sicyo twareba, ahubwo tureba uko twabyirinda, cyangwa twabana nabyo, niyo mpamvu uburere ari investissement ikomeye ku mwana, nibyo abandu bihaye by,amadini niyo nyirabayazana,kuko harimo ayigisha kudakoresha agakingirizo, abo bigisha imana bagomba kumenya ko turi ku isi,bakagira gahunda y,ihariye yo kurinda utabashije kw,ihangana, bamwigisha gukoresha agakingirizo,byafasha Leta cyane, n,aba madini babigizemo uruhare.

magayane yanditse ku itariki ya: 26-10-2015  →  Musubize

Kera umukobwa watwaraga inda yabaga akoze amahano, none ntibikiri amahano murabisingiza, nimutege yombi rero mubyakire.

neza yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Bazabanze bamenye Imana kuko izo nda ziva mubyaha, nibamenya Imana ikibazo kizahagarara

Kwizera yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

oya bose bajye bafatanya, kuko igihe kinini cy’amasaha abana bayamarana n’abarezi(ba mwalimu)

Kwizera yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Ababyeyi bari bakwiye gufata uruhare rwose 100% mukwigisha abana babo ib’imyitwarire bakarekera abalimu bagatanga ubumenyi

Theo G. yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Niba se bibahangayikishije kuki bazitwara, kandi bazi ingaruka zabyo?

Murasira yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Nyamuneka gutwara inda ukiri muto ntimukabivugeho cyane, hato abana babakobwa batazabyumva ukundi bakumva ari uburenganzira bwabo nk’iby’iburayi.

yurah yanditse ku itariki ya: 20-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka