Kwemera icyaha no gusaba imbabazi nk’inzira y’ubumwe n’ubwiyunge

Abaturage batuye mu Akarere ka Gakenke bavuga ko nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara y’abacengezi banyuzemo kuri ubu bashimishwa n’uburyo basigaye babanye neza.

Ngo bishimira cyane uburyo kuri ubu nta gitsure kikigaragara hagati y’imiryango yagiriwe nabi hamwe n’imiryango yagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi kuko basigaye basangira bakanatabarana.

Twagiramungu Isaac iburyo ari kumwe n'umwe mu bo yahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Twagiramungu Isaac iburyo ari kumwe n’umwe mu bo yahemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuba abatuye muri kano karere ka Gakenke basigaye babanye neza ngo ntabwo byapfuye kwizana gusa, kuko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yabigizemo uruhare aho abantu babohotse bagasaba imbabazi abo bagiriye nabi, ubundi nyuma yo kuzihabwa bakagerageza gufatanya mu kwiyubaka ari nako biyubakira igihugu.

Kwemera icyaha no kugisabira imbabazi uretse kuba byarabohoye ba nyir’ugukora icyaha byanafashije ababuze imiryango yabo kuko ababiciye, nyuma bagendaga banerekana abakoze Jenoside bari bakihishe hamwe n’imibiri y’Abatutsi yari itaraboneka bigatuma ishyingurwa mu cyubahiro.

Icyo Kwemera icyaha no kugisabira imbabazi byamariye abakoze Jenoside

Ushizimpumu Reverien wo mu murenge wa Mataba yagize uruhare mu kwica Abatutsi ariko nyuma aza kwemera icyaha agisabira imbabazi ku buryo yabashije kugera kuri byinshi bitewe n’icyemezo yafashe cyo kwemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Ati“Kwirega nkemera icyaha nkanagisabira imbabazi byatumye umutima wanjye ubohoka nagiye ahagaragara mbana n’abaturage n’abo nakoreye icyaha naraje mvuye muri gereza baranyakira kugeza n’ubu turacyari kumwe turimo turasangira, turimo gushyingirana tugahana inka”.

Ushizimpumu akaba agira inama n’abasigaye muri gereza ariko bataragera kuri icyo gika ko bakwirega bakemera icyaha bakagisabira imbabazi kugira ngo bashyire ukuri ahagaragara. Twagiramungu Issac ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa nyuma yo gufungwa yaje gusaba imbabazi yemera icyaha, kuri ubu akaba asigaye abanye neza nabo yahemukiye kuko batabarana bagasangira.

Ese ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi babibona bate?

Theoneste Habimana wo mu murenge wa Mataba yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko ababakoreye icyaha kuba barireze bakemera icyaha hari icyo byabafashije.

Agira ati “Uwireze akemera icyaha nagiye mubona nta kibazo afite kuko umutima waramukomanze arabireka ikindi amaze gusaba imbabazi leta, yafashe igihe cyo kuza kunsaba imbabazi, nanjye amaze kunsaba imbabazi agira uruhare rwo kumfasha kumenya ababikoze kuko jye sinari mpari, bamaze kugaragara biba ngomba ko twifashisha inkiko turabarega barabashinja muri rusange batubereye abantu beza kuko iyo bataza kwirega nta n’ubwo twari kuzabamenya”.

Uko abaturage basanzwe babibona

Uwanyirigira Venerande wo mu murenge wa Gakenke, avuga ko n’ubwo mu mudugudu wabo nta bantu bagiriranye nabi ariko ngo ahandi baturanye basabye imbabazi ku buryo asigaye abona babanye neza kuko basangira kandi bakanatabarana.

Agira ati “Bameze neza none se ko bagiye basabana imbabazi, basangira igikatsi umwe yarwara akarwaza undi nta kibazo gihari rwose, yewe iri terambere ryaje niryo ryiza ritarobanura kuko abantu twese turi bene mugabo umwe, nta kugira ngo ubone mugenzi wawe umwice cyangwa umukekere ibindi ntibishoboka”.

Ntahondi Frodouard utuye mu murenge wa Busengo avuga ko bakunze gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge kuko uwahemukiye mugenzi we yamusabaga imbabazi bakazimuha kuburyo basigaye babanye neza.

Mu magambo ye ati “Ubumwe n’ubwiyunge ni bwiza twarabukunze kuko uwahemukiye undi yamusabaga imbabazi akazimuha, ubwo bakabana neza na nubu niko tukimeze kuko nta rwango rugihari kuburyo byadufashije ko utakwishisha umuntu ahubwo muhura mukaganira mugasabana mukanasangira kubera ko ntawe ugitinya undi”.

Iyi mibanire myiza niyo abatuye mu karere ka Gakenke baheraho basaba Abanyarwanda bakiri hanze banze gutaha, ko bataha kuko mu Rwanda Abanyarwanda babanye neza kandi n’abatashye bose babayeho neza kuko nta wigeze agirirwa nabi.

Icyo ubuyobozi bw’Akarere buvuga ku bumwe n’ubwiyunge

Kuba abatuye mu karere ka Gakenke basigaye babanye neza nta vangura rishingiye ku moko binashimangirwa n’ubuyobozi bw’Akarere binyuze mu ihuriro (forum) y’ubumwe n’ubwiyunge, kuko umuyobozi wayo Karekezi Yozefu yemeza ko abatuye kano karere basigaye babanye neza ku buryo bazituranira inka bakaba bahuriye no mu mashyirahamwe.

Ngo kuba abantu bagize uruhare mu mahano yabereye mu Rwanda muri 1994 na nyuma mu gihe cy’abacengezi n’imiryango yabo bahurira mu mashyirahamwe nabo bakoreye amahano bakanazituranira inka byabafashije kubabarirana ahubwo barushaho kubana neza ku buryo nta bibazo bikibaho hagati y’imiryango yishe niyiciwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zephyrin avuga ko kwemera icyaha no kugisabira imbabazi byagize uruhare runini cyane mu kwiyunga kw’Abanyarwanda by’umwihariko mu karere ka Gakenke kuko nko mu murenge wa Mataba hari ababashije kwiyunga bakora koperative bahuriyemo ikora ubucuruzi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije akaba avuga ko n’ubwo nta gipimo runaka bafite ariko imibanire y’abatuye Akarere ka Gakenke imeze neza.

Ati “Kugeza ubu ntabwo tuvuga ngo dufite igipimo runaka, ariko urebye imibanire y’abanya Gakenke rwose imeze neza nta kibazo gihari ntabwo duhura n’ibibazo bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu by’ukuri duhamya ko Abanyarwanda babanye neza kuko kugeza ubu imyaka ibaye myinshi tugira icyumweru cy’icyunamo ugasanga nta kibazo”.

Ngo mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside usanga buri muntu aharanira gutera inkunga abarokotse Jenoside ku buryo buri muryango wo mu barokotse mu karere ka Gakenke wamaze kubona inka yo kworora.

Mu karere ka Gakenke hakaba hatuye abantu 1071 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba baba mu miryango 547.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ue buse koko aba basaba imbabazi bababa babikuye kumutima cyangwa baba bishakira ko bagabanyirizwa ibihano!! aha nzabandora iby’i Rwanda

Kibwa yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

yewe Mana we warakoze kuba abanyarwanda barageze kubumwe n’ubwiyunge ubu abanyarwanda baba baramaranye

Mado yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Gusaba imbabazi ntako bisa kuko iyo uzisabye uraruhuka mu mutima wawe, bityo nuwo wababaje akanezerwa muri we, bityo tukabana neza nka banyarwanda ntamwiryane muritwe.

kenneth mwebaze yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

muri gakenke tubanye neza bitewe no gusabana imbabazi hagati yabakoze ibyaha nababikorewe

angelique yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Gusaba imbabazi biruhura umutima,abasabye imbabazi bagire inama abatarazisaba nabo bazisabe

yohana yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

ubumwe n ubwiyunge inzira nziza yo kubaka igihugu cyacu

charles yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

iyi ngingo ni nziza cyane kuko iyo hataza kuba guhana imbabazi igihugu cyacu nubu kiba kiri mu bibazo by’urusobe ariko twishimire ko ubu turi mu mahoro asesuye

Amina yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka