Car free zone - igisubizo cyabagoye ariko cyari gikenewe

Abakorera mu mujyi wa Kigali rwagati bemeza ko gufunga imwe mu mihanda bitaboroheye mu byo bakora ariko ngo byari bikenewe.

Imwe mu mihanda inyura mu mujyi wa Kigali rwagati ihinduwe iy’abanyamaguru gusa. Nyuma y’ibyumweru bibiri bamwe mu bakora ibikora by’ubucuruzi muri uyu mujyi bumvaga ibikorwa byabo bigiye guhagarara ariko kuri ubu bemeza ko bari kugenda babona ibyiza byabo.

Nta bucukike bukiharangwa umuntu ahanyura yisanzuye.
Nta bucukike bukiharangwa umuntu ahanyura yisanzuye.

Kimwe n’ahandi henshi mu mijyi yateye imbere, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwashatse gutera intambwe mu kugerageza ubukungu butangiza ikirere bushyiraho iyi gahunda iha abanyamaguru ubwisanzure ikabubuza ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Mu gitondo cya tariki tariki 24 Kanama 2015, nibwo iyi gahunda yatangiriye ku mihanda ya Centenary House ukomeza ku nyubako y’ibiro by’Umujyi wa Kigali iteganye kugera ku ishuri rizwi nka Ecole Belge.

Haba hari abashinzwe umutekano bamenyereza abataramenyera ikoreshwa ry'uwo muhanda.
Haba hari abashinzwe umutekano bamenyereza abataramenyera ikoreshwa ry’uwo muhanda.

Ntirenganya Jean de Dieu umukozi wa KBS imodoka zabyazaga umusaruro uyu muhanda, ni umwe mu bantu batabanje kwishimira iki cyemezo ariko kuri ubu asanga ari igikorwa kigamije gutuma abantu bisanzura mu mujyi n’ubwo ayo binjiza atari menshi nka mbere.

Agira ati “Impinduka ziragorana buri gihe kuzakira, kandi izi zatangiye kuduteza igihombo, kuko nta mwanya wo kuzitegura twahawe, ngo twerekwe ahashyizwe ibyapa dufatiraho abagenzi, none bituma abagenzi tubabura cyangwa tukabafatira ahatemewe polise ikaduhana bikaduteza igihombo.”

Nta Modoka zikihanyura ubu ni abanyamaguru gusa.
Nta Modoka zikihanyura ubu ni abanyamaguru gusa.

Yemeza ko hari n’ibihombo kizateza imbande zombi ku ikubitiro birimo gutega za moto zikazenguruta abihuta. Abihuriraho na Rukundo Dieudonne, umwe mu bagenzi akakorera mu nyubako ziri muri uyu muhanda utakigendwamo.

Ati “Aha byatworoheraga kugera ku kazi twishyuye make, ariko ubu ukurikije aho ibyapa byashyizwe hataramenyekana neza ngo hamenyerwe, ahandi hakaba ari kure y’aho dukorera, nsigaye nishyura mu kwezi ayikubye kabiri ayo nishyuraga mbere.”

Ku rundi ruhande Rukundo ntahakana ko nibamara kumenyera aho ibyapa byimuriwe, bizaborohera mu ngendo kuko kugeza ubu bagihuzagurika. Yongeraho izi mpinduka zizanagabanya ibyago birimo n’impanuka kubera urujya n’uruza rw’imodoka.

Kubisikana kw'abagenzi n'imodoka byabaye amateka muri iyi nzira.
Kubisikana kw’abagenzi n’imodoka byabaye amateka muri iyi nzira.

Aho gusiga imodoka hakwiye kongerwa

Abamotari bakoreshaga uyu muhanda wagizwe uw’abanyamaguru gusa n’abandi bakenera serivisi zitandukanye zitangirwa ku nyubako ziri kuri uyu muhanda, bifuza ko byakurikizwa no gushyira aho bazajya basiga imodoka.

Sangwa Jean Baptiste gira ati “Gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ni byiza kandi byaziye igihe kuko burya umujyi wa nyawo. Nk’uko no mu bindi bihugu biteye imbere bimeze, ni umujyi abantu bisanzuramo bagenda n’amaguru, bitandukanye n’abakeka ko umujyi urangwa n’uruvunganzoka rw’amamodoka.”

Abagana amabanki barahumurizwa ku bijyanye n'umutekano.
Abagana amabanki barahumurizwa ku bijyanye n’umutekano.

Muhirwa Vincent de Paul atangaza ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burimo koko gutunganya umujyi, kandi abanyamujyi bose babifitemo inyungu.

Ariko banavuga ko ubutaha, bukwiye guteguza abantu bose izo mpinduka zireba mbere, kuburyo ni ziza ntizizabahungabanye mu buryo bw’umutungo kuko bazaba baraziteguye.

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko iki gikorwa ari ingirakamaro ku batuye Umujyi

Bruno Rangira umuvugizi w’Umujyi wa Kigali mu Kiganiro na Kigali Today, yatangaje ko n’ubwo impinduka ahenshi na henshi zibanza kugorana kwakirwa, iyi gahunda yatekerejweho neza, kandi igamije guha ubwisanzure abanyamaguru.

Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy'umujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Ati “Ubusanzwe umunyamaguru yagendaga mu mujyi wa Kigali abisikana n’imodoka bigatuma atisanzura, ariko ubu, abagenzi cyane cyane abafite ubumuga baragenda bisanzuye batabyigana n’imodoka, byumvikana ko n’impanuka za hato na hato zaberaga muri iriya mihanda zitazongera ukundi.”

Rangira akomeza atangaza kandi ko iyi gahunda, uretse no kugabanya ubucukike bw’imodoka n’abagenzi, izatuma umujyi wa Kigali urushaho kugira isura nziza, ikanakumira ingaruka zo kubisikana n’imodoka zinubirwaga na benshi zirimo, imyotsi y’imodoka igira ingaruka ku buzima bw’abantu, urusaku rw’amahoni, impanuka, ubujura n’ibindi.

Rangira anakomeza atangaza ko Umujyi wa Kigali wateguye aho abafite imodoka bagana mu bice byafuzwe bazisiga, kandi bazanakomeza gukangurira abubaka, gukomeza kubaka ahantu hahagije ho gusiga amamodoka, kuburyonta kibazo kizavuka cy’aho gusiga amamodoka mu Mujyi wa Kigali.

Rangira anahumuriza abagana amabanki ari muri kiriya gice, bafite impungenge z’umutekano w’amafaranga yabo, avuga ko mu muhanda nk’uko bisanzwe, hazajya haba hari urujya n’uruza rw’abantu biganjemo abashinzwe umutekano, ku buryo nta mpungenge abantu bakwiye kugira z’ibyabo.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Byatekerejeho igihe kirekire. Nta gushidikanya inyungu zicyo cyemezo zizagaragara

Alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Byatekerejeho igihe kirekire. Niyo mpamvu inyungu zicyo cyemezo bigaragara ko zizaboneka

Alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

byari bigoye mu ntangiriro nanubu ariko bigiye kuzamenyerwa ariko byari ngombwa kuko igihugu cyacu kiri gutera imbere hari ibyo tugomba kumenyera rero biba mu bihugu byateye imbere

Furaha yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

What i Like from Kigalitoday is that it is a positive compony wich is good
Big up to the repoerter of that Story Mr Rutindukanamurego, we like him very much in Inkera Nyarwanda on KT Radio.

alain yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

YEWE RWOSE NIBYIZA KO ABANYAMAGURU BISANZURA ARIKO MBONA BARIHUSE CYANE KUKO ABATUNZE AMAMODOKA BAKORERA HARIYA NDETSE NABAZA KUHASHAKA SERVICE BABURA AHO BAPARIKA, BYARI KUBA BYIZA IYO BABANZA GUSHAKA AHO BAZAJYA BAPARIKA KUKO NIHAKE CYANE MURI UNO MUGI

kiboniboni yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

ruru sinemwranya nawe umujyi ni ahantu wo kwisanzura abantu bagenda namagurubkandi ntabwo parking zubakwa mu ijpro rimwe

bejya yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

rutindukanamurego, I was missing you in such positive article, you really show that you need development . Big up with your lovely compony Kigalitoday

nana yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

ako icyusaba umujyi wa kigali uguhe kabisa. iki gikorwa njye mbona barihuse kugikora, bari kubanza kubaka za parking zihagije

ruru yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka