Barashinja Pasiteri kubambura imitungo yabo akayibaruzaho

Abaturage bibumbiye mu matsinda na koperative yakoreraga ku butaka bw’itorero ry’Ababatisita i Rilima mu Bugesera; barashinja Pasiteri Ndagijimana Emmanuel kwibaruzaho imitungo yabo akanayitwara.

Amakoperative abiri yakoraga ibikorwa birimo ubuhinzi, ubucuruzi ndetse n’amatsinda agamije iterambere yakoreraga ku butaka bw’Itorero ry’Ababatisita mu Kagari ka Karera mu Murenge wa Rilima ; ni yo atunga agatoki umuyobozi w’iri torero kuba atarabahaye amafaranga abarirwa muri miliyoni 20 y’ingurane y’imitungo yabo yari kuri ubwo butaka, ubwo bimurwaga bitewe n’uko hazubakwa ikibuga cy’indege.

Bamwe mu bagize koperative y'abagore yasenyutse iri mu zivugwa ko zambuwe na Pasiteri Ndagijimana.
Bamwe mu bagize koperative y’abagore yasenyutse iri mu zivugwa ko zambuwe na Pasiteri Ndagijimana.

Abo baturage bavuga ko Pasiteri Ndagijimana Emmanuel uyobora iri torero yabahaye amafaranga make ndetse abandi ntiyagira na make abaha.

Urugero ni nka Koperative Witinya igizwe n’abanduye agakoko gatera SIDA imushinja kubaha milliyoni icyenda mu gihe yari kubaha milliyoni cumi n’eshatu nk’uko binari no mu nyandiko Kigali Today ifitiye kopi.

Bihoyiki Appolinare, Perezida wa Koperative Witinya, agira ati “Yaradukumiriye maze imitungo yose ayibaruzaho twe twari dufite agera kuri miliyoni 25.401.600 maze aduha miliyoni 9 avuga ko tugomba kugabana”.

Avuga ko impamvu bategetswe kugabana ari uko itorero ryabatije ubutaka maze bashyiraho ibikorwa byabo.

Uretse abagize Koperative Witinya igikomeje gukora, abari bagize Koperative COCOMAI yari igizwe n’abagore bakoraga ubucuruzi bw’imyaka, bavuga ko Pasiteri Ndagijimana yagize uruhare mu isenyuka ryayo.

Mukandutiye Speciose, wayoboraga iyo koperative, agira ati “Kwinjira muri koperative yacu buri wese yatangaga ibihumbi 11 y’umugabane, twubaka inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 dutangira kujya ducuruza imyaka. Mu kubaruza imitungo Pasiteri Ndagijimana yahise ayibaruzaho arangije amafaranga yose arayatwara ku buryo ubu koperative idakora”.

Avuga ko impamvu yayibarijeho ari ukubera ko yari yubatse ku butaka bw’itorero nyamara bakaba barashatse kujya kwigurira ikibanza ahandi maze akababwira ko baza akakibaha mu murima w’itorero.

Akomeza agira ati “Uretse ibyo twagiye tubona inkunga zikamunyuraho maze ntitumenye irengero ryazo kuko umucungamari yamugize umugore we. Harimo nk’imodoka baduhaye yamaze icyumweru maze twabibaza akajya mu rusengero agatangira kwigishaho abwira abakirisitu ko turimo kuzana umwuka mubi mu itorero”.

Abagize itsinda Tunozumurimo na bo barashinja pasiteri kubambura imitungo yabo nk’uko bivugwa na Mukasine Donatile.

Mukasine agira ati “Twari dufite ikiraro cy’ingurube atubwira ko bamuhaye miliyoni ko tugomba kugabana tukaringaniza, ndetse tunafite umurima w’inanasi wanganaga na hegitari ebyiri maze arangije aratubwira ngo wo bamuhaye ibihumbi 900 na wo ko tugomba kugabana, ariko kugeza n’ubu nta kintu turabona kuko na yo yarayatwimye kandi yari yadusabye gufunguza konti mu murenge sacco ngo kuko atayaguha mu ntoki”.

Bari bafitw icyemezo cy'ubuzima gatozi ariko bakibaza impamvu imitungo bayatswe.
Bari bafitw icyemezo cy’ubuzima gatozi ariko bakibaza impamvu imitungo bayatswe.

Pasiteri Ndagijimana Emmanuel, ntahakana amafaranga itorero ahagarariye rifitiye aya makoperative n’amatsinda.

Yagize ati “Ibyihutirwaga kwari ukwimura ibikorwa by’itorero nko kubaka urusengero maze amafaranga aradushirana ntitwabona ayo duha abo baturage”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko hashize iminsi mike ubuyobozi bumenye iki kibazo, mu kugishakira igisubizo ngo bagiye gushyiraho itsinda rizagicukumbura kuva mu mizi.

Iki kibazo cyanagarutsweho na Njyanama y’Akarere ka Bugesera ubwo yateranaga, dore ko Pasiteri Ndagijimana ari umujyanama uhagarariye amadini n’amatorero na sosiyete sivile muri Nama Njyanama y’ako karere.

Imitungo y’itorero ry’Abatisita yari mu Kagali ka Karera habariwemo n’imitungo y’amatsinda n’amakoperative yose hamwe yahawe agaciro ka milliyoni zisaga 150, muri izo milliyoni icyenda nizo zahawe Koperative imwe gusa.

Kayiranga Egide

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

PASTEUR WAGIYE WITANGIRA.ABANTU BENSHI.ABARI BARAHEZEMUBUKENE URABAZAMURA NONE BARAKWITUYE. BARAGUHARABITSE.IHANGANE NTAKUNDI.

SALI yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

niba aribyo koko Pastor arimo arateshya agaciro izina Ryimana.
turambiwe aba pasteri badakizwa

Henry yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

Assimwe ibyo uvuga sibyo kuko iyo KOPERATIVE ifite ubuzimagatozi ntijya mukwaha kw’abayobozi, IBA YIGENGA.Imitungo ni iyabo, IYO BABARA IMITUNGO,BURI KINTU KIBARWA UKWACYO. Pasteri azatware ahwanye n’ubutaka andi ayahe KOPERATIVE,KANDI IHITE IGURA AHANDI YUBAKE APANA KUGABANA.

G yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Aya makoperative yari agizwe n abantu baturuka mu madini n amatorero atandukanye. Pasiteri Naryozwe ibyabandi.

Isiboyintore yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

ariko niba koko ibintu nkibi bibaho, Imana ikwiye gutabara itorero ryayo cg ikagarura cya gihano yajyaga ihana kera Yesu kristo ataraducungura.

MICO yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Njye ndumva ayo macooperative ibyo avuga bisa n’aho bimwe bitumvikana aho avuga ko bashatse kugura ahandi kandi ari Amakoperative yo mu Itorero rero ndumva najye ntabyemerera ko bagura hanze y’Itorero kuko ahanini ni ryo ritangiza kandi rigafasha abakristu baryo kwiteza imbere, none babonye aho ribagejeje batangiye kubyura umutwe.

Assimwe yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Niba aribyo koko uyu mu pasiteri narihe imitungo yabandi, inzego zibifitiye ububasha nizimukurikirane, "kura kuripa", uretse ko abatukishije izina pasiteri.

sam yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka