Kamonyi: Uburiganya muri VUP busize 30 mu butabera

Nyuma y’abantu 28 bakurikiranyweho kunyereza amafaranga ya VUP mu Murenge wa Ngamba, abandi babiri bo muri Kayenzi na bo bakurikiranyweho icyo cyaha.

Ku wa 9 Ukwakira 2015, ni bwo umucungamutungo wa SACCO y’Umurenge wa Kayenzi, Makuza Felix n’umukozi ushinzwe imibereho myiza muri uwo murenge, Dushimimana Janvier, batawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga agenerwa abatishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP, bakaba barihaga amafaranga babicishije kuri konti z’amazina y’abantu batabaho bahimbye.

VUP yatanze akazi no ku batishoboye bashobora kubona uko bagabanya ubukene.
VUP yatanze akazi no ku batishoboye bashobora kubona uko bagabanya ubukene.

Aba bakozi batawe muri yombi mu gihe hari abandi bantu 28, barimo abanyamabanga nshingwabikorwa babiri bayoboye Umurenge wa Ngamba, uwari ushinzwe gutanga inguzanyo muri Sacco ya Ngamba n’uwakurikiranaga VUP muri uwo murenge, bafite urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, baregwa guhimba amatsinda 19 ya baringa ngo bahabwe inguzanyo muri VUP.

Bamwe mu baturage bavuga ko ubwiru n’ikimenyane bigaragara mu guhitamo abagenerwabikorwa ba VUP ari byo bituma ababishinzwe banyereza amafaranga. Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Ngamba ati “Hano nta muntu washoboraga guhabwa inguzanyo muri VUP ataziranye na gitifu cyangwa na Thomas (umuhuzabikorwa wa VUP)”.

Mu gihe amategeko agenga VUP ateganya ko inkunga ya VUP ihabwa abaturage b’umurenge ikoreramo gusa, kubera ikimenyane hari n’abagaragaye bahaherewe amafaranga mu Murenge wa Ngamba kandi atari ho babarurirwa. Uwo muturage ati “Hari nk’umugabo utuye Kicukiro ukora inaha wahafashe amafaranga menshi”.

Umwe mu bakurikiranyweho gukora amatsinda ya Baringa , na we ahamya ko yahawe amafaranga ku kimenyane kuko yabikanguriwe n’umukozi wa VUP, anamufasha gushaka nimero z’indangamuntu zo kwifashisha ngo yuzuze itsinda ry’abantu 12 ryagurijwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage ntibazi ibigenderwaho mu gutanga inkunga

Uretse kuba hafi ya bose bazi ko inkunga y’ingoboka ya VUP ihabwa abasaza n’abakecuru, ntibazi umubare w’amafaranga bagenerwa n’uko batoranywa kuko hari abavuga ko bemejwe mu nama y’abaturage, ariko nyuma yo kuyahabwa igihe gito, bakabwirwa ko bakuwe ku rutonde.

Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi bagiye gufata amafaranga y'ingoboka.
Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi bagiye gufata amafaranga y’ingoboka.

Mu Murenge wa Kayenzi, abagenerwabikorwa 60 babwiwe n’umuhuzabikorwa wa VUP ko amafaranga yabaye make batazongera gufashwa. Ngo byarabatunguye kuko batakoze inama ngo abaturage abe ari bo bemeza abagomba kuvanwamo.

Uwitwa Josephine ati “Bajya kudushyiramo twemejwe n’inama y’abaturage, ariko kudukuramo byakozwe na Esther (umukozi wa VUP mu Murenge wa Kayenzi)”.

Abagenerwabikorwa kandi bavuga ko batazi uburyo bukurikizwa ngo bahabwe amafaranga kuko umubare bahabwa utandukanye. Hari uvuga ko afite umuryango w’abantu batanu akaba yarahawe 50,000Rwf ku nshuro ya mbere, iya kabiri agahabwa matora gusa , iya gatatu agahabwa 30,000Rwf bamubwira ko ari iy’amezi atatu.

Bakeka ko uku kutabwirwa uburyo bagenerwamo amafaranga, ari imwe mu nzira ifasha abakozi ba VUP kuyanyereza kuko ngo n’iyo bababajije bababwira nabi babacyurira ko ntayo baba bakoreye. Josephine, ati “Baduha ibihumbi 30 bari bambwiye ko bansigayemo ideni ry’amezi atatu, aho kuyampa bankuramo”.

Ubumenyi buke bw’abagenerwabikorwa byakuruye ba “Rusahuriramunduru”

Nubwo atirengagiza amanyanga ya bamwe mu bakozi mu kunyereza amafaranga ya VUP, Uwera Marie Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, atangaza ko mu mpamvu zateye icyuho cyagaragaye muri VUP harimo ubumenyi buke bw’abagomba kubona inkunga.

Ngo ubundi abemerewe inkunga y’inguzanyo n’abantu bakennye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ariko n’abo mu bindi byiciro bemerewe ayo mafaranga ari uko yakoze itsinda n’abandi bari mu byiciro bibiri bya mbere.

Akeka ko kuba abo mu byiciro bibiri bya mbere batari bafite ubumenyi bwo gukora imishinga, ari byo byatumye abishoboye bafata ayo mafaranga bagahimba amatsinda y’abakene bari kumwe.

Ati “Hari n’abashukaga abantu bakabasinyira bakabaha nka 5,000Rwf by’ubuntu, ubundi asigaye umwe akayitwari; maze bigatera ikibazo mu gihe cyo kwishyura”.

Ikindi cyuho uyu muyobozi asanga kigaragara mu Itegeko rigenga VUP kuko ngo wasangaga nta gihano kigenewe umuntu utishyuye amafaranga y’inguzanyo uretse “Kumugaya imbere y’abaturage”. Cyakoze ngo iki kibazo cyaragaragajwe ku buryo izindi nguzanyo zizongera gutangwa zizajya zitangirwa muri SACCOs.

Uwera Marie Alice agaragaza n’ikibazo cy’abakozi bakurikirana VUP bake. Umukozi umwe ahuza ibikorwa bya VUP mu mirenge ibiri, afatanyije n’abandi bakozi b’umurenge na bo bafite inshingano nyinshi.

Uyu muyobozi aragaya abakozi babuze ubunyangamugayo bagakora amanyanga mu mafaranga yo gufasha abatishoboye. Ati “Ubundi bakagombye kubwira abaturage amafaranga bagomba gufata kuko nk’abo bakecuru n’abasaza nta bumenyi bwinshi baba bafite, ayo bahawe barakira”.

Inzu mberabyombi abahabwa inguzanyo muri VUP mu Murenge wa Gacurabwenge biyubakiye.
Inzu mberabyombi abahabwa inguzanyo muri VUP mu Murenge wa Gacurabwenge biyubakiye.

VUP (Vision 2020 Umurenge Program) ni gahunda yashyizweho mu mwaka wa 2008, igamije gufasha imiryango itishoboye kugera ku iterambere.

Ubufasha butangwa hakurikijwe ibyiciro by’imibereho y’Abanyarwanda. Abatabashije gukora ni bo bahabwa ingoboka iva ku 7500Rwf ku rugo rurimo umuntu umwe , akiyongera bitewe n’abantu baba mu rugo ku buryo abarenze batanu bahabwa 21,000Rwf buri kwezi.

Hatangwa kandi ubufasha bw’akazi ku bafite imbaraga zo gukora bakora ibikorwa rusange bagahabwa insimburamubyizi igenwa bitewe n’uko umubyizi w’umuhinzi mu murenge VUP ikoreramo uhagaze. Hakaba n’inkingi yo guha inguzanyo zo gukora imishinga y’iterambere ku babishoboye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, buhamya ko ubufasha bwa VUP bwahinduye imibereho y’abaturage mu mirenge yagaragaraga ko ikennye cyane nka Nyarubaka. Ngo mu rwego rwo gukumira amanyanga, akarere kazajya gakora igenzura rihoraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ariko ntimugasetse!abayobozi bafata abakecuru nka baringa!nigute abagenerwabikorwa ba Vup batagira ijambo ngo amafrw ntayo baba bakoreye da?nimuze mu murenge wa Nyamiyaga mwirebere ukuntu barenganye kugeza ubwo bageza hejuru ya six moi batarafata udufaranga twabo!ubu éxecutif yafashe udutabo twabo aratubika kweli kamonyi sinzi uko yabaye kuki badakora igenzura ariko ubundi?muzaze mwirebere!

Alias Mpamo yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

nyamara abo babonetse ni bake cyane ahubwo CID nigane imirenge yose ya kamonyi ifi
te Vup maze mwirebere .niba na ngamba barishyuye ahandi se

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

ibi nabyo borakabije pe reta idufashe ku birwanya

alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Yewe ibi bikomereze no mutundi turere koko wasanga atari muri Kamonyi gusa da

Muyinga yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Yewe ibi bikomereze no mutundi turere koko wasanga atari muri Kamonyi gusa da

Muyinga yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

mbega abakozi ,bagiriwe ikizere bagahabwa akazi barangi bagahemuka bigeze aho, babakanire urubakwiye pe

Kaneza yanditse ku itariki ya: 13-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka