Ubuyobozi bw’uturere burasabwa gukora ibishoboka ngo abaturage batuye mu manegeka bashobore kuyavamo hirindwa ko ingaruka za El Nino 2015 zabageraho.
Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (RNIS) kiratangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu kuzamura imibereho n’ubuzima bw’Abanyarwanda, ariko bakaba badakwiye kwirara.
Abagore bo mu karere ka Burera barasabwa kugira isuku umuco bagaca ukubiri n’umwanda kuko ari zimwe mu ngaruka z’ubukoloni.
Nyuma y’abantu 28 bakurikiranyweho kunyereza amafaranga ya VUP mu Murenge wa Ngamba, abandi babiri bo muri Kayenzi na bo bakurikiranyweho icyo cyaha.
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubwikorezi ruravuga ko hafi kimwe cya kabiri cy’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda ari abanyamaguru bihitira batazigizemo uruhare.
Abanyeshuri biga muri 12YBE i Huye, bavuga ko abakobwa batwara inda bakiri batoya bataziterwa n’ababashukisha byinshi gusa, ngo n’ibisuguti birabararura.
Umuhanzi Roberto aravuga ko ikibazo Uncle Austin afitanye n’inzu itunganya umuziki ya KinaMusic atari we gikwiye kubazwa, ahubwo cyabazwa KinaMusic.
Ababyeyi, abanyeshuri, abarezi, ndetse n’ubuyobozi ntibavuga rumwe kuba umunyeshuri yakwemererwa kwiga atunze telefone kuko byamuviramo kurangara ntakurikire amasomo.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bitorohera umukobwa kuba yajya kugura agakingirizo mu iduka.
Abaturage batuye mu Akarere ka Gakenke bavuga ko nyuma y’ibihe bikomeye by’intambara y’abacengezi banyuzemo kuri ubu bashimishwa n’uburyo basigaye babanye neza.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke by’umwihariko abegerwaho n’inkunga y’ubudehe barishimira uburyo bamaze kwiteza imbere babikesha iyi gahunda.
Imirenge 16 kuri 17 igize akarere ka Burera yahinduriwe abanyamabanga nshingwabikorwa mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza.
Abakorera mu mujyi wa Kigali rwagati bemeza ko gufunga imwe mu mihanda bitaboroheye mu byo bakora ariko ngo byari bikenewe.
Abakora ibikora bitandukanye by’ubucuruzi mu karere ka Musanze batangaza ko bakura amafaranga menshi ku munsi wo “Kwita izina” ingagi.
Abahinzi b’urutoki rwa FIA barabara igihombo cya toni 25 z’ibitoki nihatagira igikorwa vuba ngo babone isoko ry’ibitoki biri kunekera mu mirima.
Bamwe mu bakora imirimo y’ubukorikori mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko badakorera mu gakiriro kahubatswe kuko umuriro uhagera ari muke, ukaba utabasha gukoresha imashini bakenera.
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bonewe n’inyamaswa zo muri Pariki y’Akagera barinubira guhora basinyishwa ngo bagiye guhabwa indishyi z’ibyo bonewe n’izo nyamaswa ariko ntibazihabwe.
Ishyirahamwe ry’abacunda bagemuraga amata kuri koperative z’aborozi zo mu mirenge ya Murundi na Gahini mu Karere ka Kayonza zirabambura, none ubu izo koperative zirashinja abo bacunda gushaka kuzisenya kuko batakizigemuraho amata.
Nubwo Ibitaro bya Ruhengeri ari Ibitaro by’Akarere ka Musanze ariko uhasanga abarwayi benshi bava mu turere twa Burera, Nyabihu na Musanze baje kwivuza ariko kubera umubare munini wabo urenze ubushobozi bw’ibitaro bigatuma serivisi itangwa usanga itanoze.
ABaturiye Pariki y’Akagera mu gice intare ziherutse kuzanwa mu Rwanda zashyizwemo gifatanye n’akarere ka Kayonza, bavuga ko badatewe impungenge n’uko zishobora gucika uruzitiro zahawe zikaba zakwinjira mu baturage zikabateza umutekano.
Abaturage bo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza bavuga ko bakifuza Perezida Kagame ngo ababere umuyobozi kugeza igihe azumva ananiwe intege zimubanye nke, bakavuga ko uwazamusimbura yazahabwa manda y’ubuyobozi y’igihe gito cy’igeragezwa yakora neza akabona kongezwa izindi manda.
Mu gihe twizihiza ku nshuro ya 21 Isabukuru yo Kwibohora, hari bamwe mu bagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora badakunze kumvikana. Muri bo twavuga nk’abaganga n’abaforomo bavuraga abasirikare babaga bakomerekeye ku rugamba.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya ISPG “Institut Superieur Pédagogique de Gitwe” mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana, biga mu mwaka wa mbere, baratunga agatoki ubuyobozi bw’iri shuri kutabitaho kimwe n’abandi basanzwe bahiga, bagasaba inzego zibishinzwe kubarenganura.
Imyaka 15 irashize ingabo z’u Rwanda zigaruye umutekano ku buryo budasubirwaho nyuma yo guhashya Abacengezi mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyaruguru. Nubwo abatuye iyo ntara banyuze muri byo bihe bikomeye byabandije gato mu iterambere ryabo, kuri iyi nshuro ya 21 yo kwizihiza isabukuru yo kwibohora, bavuga ko (...)
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 rumaze rwibohoye, abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira intambwe y’iterambere n’umutekano bamaze kugeraho bakavuga ko ibyiza byose babashije kwigezaho muri iyi myaka 21 ari imbuto zeze ku bwitange bw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zemeye kwitanga (...)
Imiryango y’Abarundi ituye hirya no hino mu mijyi no mu biturage byo mu turere tugize Intara y’Amajyepfo, muri rusange yishimira uko Abanyarwanda babakiriye. Icyakora, ibi ntibibabuza kuba bafite ibibazo bifuza ko byakemuka bagafashirizwa aho bari bitabaye ngombwa ko bajya mu nkambi. Kimwe mu bibereye inzitizi abahungiye (...)
Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abatuye ahitwaga muri Perefegitura ya Gikongoro - ubu ni mu gice kinini cy’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru- bishimira ko batakicwa n’inzara, kuko ubu basigaye bahinga bakeza. Bavuga kandi ko ibi babikesha ubuyobozi bwiza.
Mu gihe impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 30 zimaze guhungira mu Rwanda ndetse abasaga ibihumbi 26 na 600 bakaba bari mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, harimo izindi zahisemo kwibera mu miryango y’Abanyarwanda cyangwa izifite amikoro zigahitamo kwikodeshereza inzu zo kubamo hirya no hino mu turere tw’igihugu, ariko (...)
Pasiteri Rutikanga Gabriel wari mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze mu w’i 1997 igihe Abanya-Espagne batatu bicwaga avuga ko nta perereza ryakozwe ngo hamenyekane ababishe, kubishinja abasirikare bakuru b’u Rwanda barimo Lt. Gen. Karenzi Karake ngo bikaba ari agasuzuguro k’Abazungu.
Gahunda ya Gira inka yashyizweho igamije gukura abaturage mu bukene, yageze ku ntego aho mu ntara y’Amajyaruguru abaturage bagera ku 33.429 bashoboye kwikura mu bukene kuko babashije kubona ifumbire yo gushyira mu myaka yabo.