Amafaranga y’ubudehe yahinduye imibereho ya benshi

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke by’umwihariko abegerwaho n’inkunga y’ubudehe barishimira uburyo bamaze kwiteza imbere babikesha iyi gahunda.

Ababashije kubyaza umusaruro amafaranga bagiye bakura muri iyi gahunda kuva yatangira, bavuga ko ubuzima bwabo bwarushijeho kumera neza.

Maniragaba Leonard umwe mubahawe inkunga y’ubudehe mu 2008, avuga ko yahise atangira ubworozi bw’inkonko ubu amaze kugera ku rwego rushimishije, kuko yatangiranye inkoko 30 ubu zabaye 2000.

Maniragaba Leonard yatangiranye inkoko 30 none amaze kugera kuzisaga 2000 byose abikesha amafaranga yahawe muri gahunda y'ubudehe.
Maniragaba Leonard yatangiranye inkoko 30 none amaze kugera kuzisaga 2000 byose abikesha amafaranga yahawe muri gahunda y’ubudehe.

Ubu bworozi kandi nabwo hari byisnhi byamugejejeho, kubasha kwiyubakira inzu yamuhagaze miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Yabashije kwigurira kandi inka itanga umukamo wa litiro 10 ku munsi inko ze zikanamuha amagi arenga 1500 ku munsi. Ubwo bworozi buniyongeraho n’ubundi bw’ingurube yatangiye korora muri iyi minsi.

Iri terambere aba baturage bagezeho usanga rishingiye ahanini ku bworozi, bikaba byaranagize uruhare mu kongera ifumbire bakoresha mu mirima yabo, bityo imyaka beza igakuran eza, nk’uko Maniragaba akomeza abisobanura.

Maniragaba ntiyemeranya n’abavuga ko adashobora kwororera ahantu hataragezwa amashanyarazi inkoko, kuko agendeye ku bunararibonye amaze kugira we byamushobokeye kuko mu gace atuyemo nta rusinga rw’amashanyarazi ruhagera.

Inkunga y'ubudehe yatumye Komayombi Desire ashobora kwuyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni enye.
Inkunga y’ubudehe yatumye Komayombi Desire ashobora kwuyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni enye.

Ati “Ku bijyanye n’umuriro nkoresha amatara ajyamo amabuye nkanakoresha Imbabura ubundi tukazimya ya matara tukaziryamisha zikongera kubyuka mu gitondo.

Hari abantu bibaza uburyo inkoko ziryama ariko iziri munsi yi 100 ntiwaziryamisha ngo bikunde gusa hejuru ya 300 urabikora bigakunda.”

Maniragaba amaze kugera ku rwego rwo kuba akoresha abakozi 10 bose bakurikiranira hafi ubuzima bw’inkoko ze n’umusaruro uzikomokaho.

Abandi bahisemo kujya mu bucuruzi birabahira

Komayombi Desire wo mu murenge wa Cyabingo nawe ni umwe mu baturage batangiranye na gahunda y’ubudehe. Yahawe amafaranga ibihumbi 60 yaje kubyaza umusaruro uyu munsi ubarirwa muri mu mutungo uri hejuru ya miliyoni 10.

Avuga ko mbere yo guhabwa inkunga yakoreraga amafaranga atarenga ku munsi y’ububyizi mu buhunzi. Inkunga y’ubudehe yahawe yamufashije gutangira gucuruza ubuconshyo bwamuhaye inkungu y’ 150 ari nayo yahereyeho yaka inguzanyo muri banki.

Avuga ko yakomeje gukora no kwaka inguzanyo kugeza ubwo yari asigaye agurizwa miliyoni ebyiri na banki kandi nazo akazishyura neza, ari nawo musingi avuga ko wamugejeje ku bukungu afite ubu.

Ku munsi Komayombi akorera amafaranga atari munsi y'ibihumbi bitanu mu bucuruzi bwe.
Ku munsi Komayombi akorera amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu mu bucuruzi bwe.

Ati “Ubu nabashije kwigurira inzu nkoreramo, mbasha kuba nariyubakiye inzu ntuyemo murugo ifite nk’agaciro ka miriyoni nk’enye.

Ubwo n’ibicuruzwa mfite bimeze neza nta kibazo nabyo bihagaze nka miriyoni eshanu n’inzu nkoreramo rwose ar’iyange nta kibazo ubucuruzi buragenda.”

Komayombi ufatwa n’kumucuruzi ukomeye mu isantere yo mu Masha, akorera amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu ku munsi, byanatumye ashobora kwigurira isambu imwunganira ku bijyanye n’imirire akanasagurira isoko.

Ubudehe bwahaye amahirwe angana ku bari abakene n’abari basanzwe bakize

Umukuru w’umudugudu wa Mbatabata Nsabimana Tacien avuga ko mbere yuko gahunda y’ubudehe igezwa ku baturage wasangaga ubuzima bubagora cyane kuko ubworozi bwakorwaga n’umugabo bugasiba undi.

Ku munsi Komayombi akorera amafaranga atari munsi y'ibihumbi bitanu mu bucuruzi bwe.
Ku munsi Komayombi akorera amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu mu bucuruzi bwe.

Ati “Wasangaga ubworozi bufite abagabo bakomeye cyane, ariko ubudehe bukimara kuza hajeho gahunda yo kugurira abaturage inka, aho umuturage yagurirwaga inka yamara kubyara akaziturira mugenzi we kuburyo haje impinduka cyane, aho ubungubu buri rugo usanga rufite inka bikajyana n’ubuhinzi bwiza.”

Kanyamuhanda Pascal umwe mubagize komite z’ubudehe mu mudugudu wa Mbatabata mu murenge wa Kamubuga, asobanura ko gahunda y’ubudehe bayifata nk’igikorwa cy’intangarugero cyabazaniwe mu mudugudu kugirango babashe kwitezimbere

Ati “Igikorwa cy’ubudehe cyabashije kutuzamura tuva aho twari turi tugera aho turi kuko buri muturage yabashije kuba yabona itungo rigufi riciriritse yakuraho agafumbire.”

Kanyamuhanda avuga ko mu mudugudu wa Mbatabata ubu bafite imashini ishya byatumye boroherwa n’urugendo bakoraga bajya guseshya, ku buryo nta muturage ukijya gusesha kure kubera iyo mashini bakesha gahunda y’ubudehe.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, asobanura ko gahunda y’ubudehe ari gahunda yafashije gukura abantu mu bukene muri aka karere, kuko buri rwego rw’ubuyobozi hatangwaga amafaranga azahabwa abantu bikurikije ubukene bafite.

Ku rwego rw’akagali hatangwaga ibihumbi 60 naho mu mudugudu bakagenerwa ibihumbi 500. Ayo mafaranga yahabwaga abaturage bakennye ariko bafite imishinga

Ati “Muri abo bagiye bayabona hari nkaho bagiye bayabona bagashora mu mishinga kuburyo ushobora kubona barakize.

Ngira ngo koko abenshi yabagiriye akamaro gusa hari n’imidugudu imwe yayacunze nabi nkaho abaturage bamaraga kuyabona nkaho kugirango bayashore mu mishinga ibyara inyungu bakayagabana.”

Nzamwita yongeraho ko abantu babonye inkunga y’ubudehe bakayishora mu mishinga yo kugurizanya cyangwa mu yindi mishinga bazagenda bagenzurwa, ku buryo abazasangwa barayapfushije ubusa bazasabwa kuzajya bayishura buhoro buhoro.

Kuri ubu ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bushishikariza abaturage kunyurwa n’ibyiciro bashizwemo na bagenzi babo, kugira ngo abakennye cyane muri bo babashe kubona iriya nkunga.

Iyi gahunda y’ubudehe nimwe muri gahunda leta yu Rwanda ishoramo amafaranga atari make kubera uburyo ihindura imibereho y’abaturage bakagira icyo bigezaho gifatika.

Kuva gahunda y’ubudehe yatangira, mu karere ka Gakenke bamaze gukoresha amafaranga hafi miriyali ebyiri, aho buri mwaka hatangwaga miriyoni zisaga 30.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi byerekane ko uwatekereje iyi gahunda yarebye kure

mugaga yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka