Abakobwa ngo ntiboroherwa no kugura agakingirizo

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko bitorohera umukobwa kuba yajya kugura agakingirizo mu iduka.

Abakobwa bavuga ko babiterwa no gutinya ko abababona babita indaya n’andi mazina ashobora kubatera ipfunwe mu bandi.

Bamwe mu bacuruzi b'i Nyaruguru bavuga ko urubyiruko, cyane cyane abakobwa, rutitabira kugura udukingirizo.
Bamwe mu bacuruzi b’i Nyaruguru bavuga ko urubyiruko, cyane cyane abakobwa, rutitabira kugura udukingirizo.

Ibi ngo bituma bamwe bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, rimwe na rimwe bikabaviramo gutwara inda batateguye ndetse no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Lea Kabasinga wo mu Murenge wa Kibeho avuga ko we akurikije imyumvire amaze kugira ku kamaro k’agakingirizo ngo ashobora kukagura, ariko na bwo ngo akabikora ari uko yagashakishije ahandi hose akakabura.

Kabasinga, ariko avuga ko nubwo ashobora kukagura, ngo byamworohera kurushaho ari uko uducuruza ari umukobwa mugenzi we.

Ati "Ari umukobwa uducuruza byakorohera umukobwa mugenzi we kukagura, ariko hacuruza umuhungu, abakobwa ntibatinyuka kujya kugura udukingirizo kubera gutinya ko babita indaya, n’andi mazina menshi”.

Bamwe muri abo bakobwa kandi bavuga ko hari ibigo byajyaga bibamo udukingirizo ku buryo ugakeneye akabona bitamugoye, ariko ngo ahenshi muri aho iyo uhageze usanga nta dukingirizo tukiharangwa.

Nyirarukundo Jacqueline, na we wo mu Murenge wa Kibeho, avuga ko nubwo umuntu yajya gushaka agakingirizo k’ubuntu akakabura, ngo bitatuma yishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ngo ari imyumvire mibi.

Agira ati "Ntibyoroshye ko umukobwa yajya mu iduka kugura agakingirizo, ariko abakobwa tugomba gutinyuka tukumva ko kugura agakingirizo ari nko kugura isabune mu iduka”.

Umukozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, Karemera Athanase, avuga ko ubusanzwe udukingirizo tw’ubuntu tuboneka hirya no hino , ariko cyane cyane ku bigo by’urubyiruko, ku bigonderabuzima n’ahandi.

Icyakora Karemera avuga ko byagaragaye ko urubyiruko rutitabira kujya gufata utwo dukingirizo, tukarinda dutakaza igihe tukiri mu bubiko.

Mu gukemura icyo kibazo ngo hashyizweho ikitwa “coins des jeunes” kuri buri kigo nderabuzima, akaba ari ho urubyiruko rushobora kubona udukingirizo ku buntu, kandi ngo ubu buryo bugaragaza umusaruro kurusha mbere.

Karemera kandi avuga ko muri buri kagari ngo haba abantu 2, umukobwa n’umuhungu bahabwa udukingirizo kugira ngo bajye baduha urubyiruko rudukeneye, bityo ngo hakaba nta muntu ukwiye kugira ikibazo cyo kubona agakingirizi kuko ngo yaba umukobwa ashobora gusangana mugenzi we akakamuha, n’umuhungu bikaba uko.

Kubijyanye no kutugura mu maduka aducuruza, Karemera avuga ko bigaragara ko urubyiruko rutitabira kutugura, ariko cyane cyane abakobwa.

Gusa akavuga ko hakomeza gutangwa inyigisho ku rubyiruko barushishikariza kwirinda.

Ati "Turakomeza kwigisha cyane cyane ariko ku rubyiruko bigaragara ko batageze mu ishuri kuko bigaragara ko ari bo bagifite imyumvire mibi ku ikoreshwa ry’agakingirizo, kandi buhoro buhoro bizagenda biza”.

Abacuruzi babivugaho iki?

Bamwe mu bacuruzi bacuruza udukingirizo mu dusantere tunyuranye bavuga ko abahungu ari bo bagerageza kuza kugura udukingirizo, gusa bakavuga ko na bo baba ari bakeya cyane.

Abagabo bubatse usanga akenshi ari bo bagura udukingirizo.
Abagabo bubatse usanga akenshi ari bo bagura udukingirizo.

Sibomana Emmanuel ucururiza mu murenge wa Munini avuga ko hari igihe udukingirizo turangiriza igihe mu maduka tutaguzwe, bikaba ngombwa ko atujugunya kuko ngo abatugura baba babuze.

Yongeraho ko mu myaka itatu amaze acuruza butike nta mukobwa n’umwe uraza kumubaza agakingirizo, ko ngo haza abahungu gusa ndetse ngo akenshi tukagurwa n’abagabo bakuze.

Agira ati "Sha ntakubeshye nta mukobwa n’umwe uragura agakingirizo hano, nta n’urakambaza ahubwo. Udukingirizo twigurirwa n’abasore na bo bakeya, ariko cyane cyane tugurwa n’abagabo bubatse”.

Akarere ka Nyaruguru gafatanyije n’imwe mu mishinga ihakorera batanga inyigisho ku rubyiruko ndetse n’abakuze ku buzima bw’imyororokere.

RWAMREC, umwe muri iyo mishinga, mu nyigisho zimara ibyumweru 15, wigisha urubyiruko kwifata nka bumwe mu buryo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateguwe, byananirana bagakoresha agakingirizo.

Nta mibare izwi y’abakobwa babyariye iwabo mu Karere ka Nyaruguru, yemwe nta n’imibare y’abataye ishuri kubera kubyara.

Icyakora ni kenshi hahora havugwa imibare y’abakobwa bataye amashuri kubera ibibazo byo gutwara inda.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abakobwa batinyuke kuko ubuzima burahenze ntampamvuyogutinya kugura agakirizo.

Bosco yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Njye nku mukobwa mugenzi wabo numvaga ntampamvu yokuba bibagora kugura agakingirizo mwi duka, kuko ubuzima bwabo nibwo baramira, kandi amagara arasesekara ntayorwa. nibakanguke naho ubundi bahatakariza ubuzima cyangwa se bifate nkabari b’uRwanda.

mwema gloria yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka