Imiryango itegamiye kuri Leta igize sosiyete sivile mu Rwanda iratangaza ko yishimira uburyo Guverinoma yabashyiriyeho ikigega kizajya kibafasha kwiteza imbere bakazamura umuryango Nyarwanda, ariko bagasaba Leta kwita ku guhanga imirimo no gushakira urubyiruko icyo gukora.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd. cyahaye ishimwe rya mudasobwa igendanwa umusore witwa Irankunda Honoré wabashije umusaruro amahugurwa ku itangazamakuru yahawe na Kigali Today Ltd agahita ashinga urubuga www.icyogajuru.com.
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Mukotanyi Innocent uvuka mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Gihango ashima Imana yamurinze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abicanyi bahoraga bategereje ko nyina utarahigwaga amara kumubyara bagahita bamwica akiri uruhinja, ariko nyina agerageza kumurwanaho abasha kurokoka.
Abagize ihuriro ry’abahadj mu karere ka Rubavu n’umujyi wa Kigali bageneye abaturage babiri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu ibikorwa bifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 2 bakora n’umuganda wo kububakira.
Itorero Methodiste Paruwasi ya Kicukiro ryateguye igiterane mpuzamahanga cy’iminsi itatu kigamije gukangurira abakristu n’Abanyarwanda muri rusange uruhare rw’amadini mu kugarura amahoro mu karere.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Rusizi hamwe n’abavuga rikijyana barasabwa kwegera ababatoye babakemurira ibibazo bafite kuko rimwe na rimwe abaturage bavuga ko abajyanama batajya babegera ngo babagezeho ibibazo byabo.
Abagana ikigo nderabuzima cya Kamabuye mu karere ka Bugesera basaba ko iki kigo cyasanwa mu rwego rwo kubona service nziza kandi nyinshi.
Muri gahunda yo gusoza ukwezi kwahariwe kwita ku mirire iboneye no kugira isuku ku rwego rw’akarere ka Rutsiro, intumwa ya minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yashimiye abaturage bo mu murenge wa Mukura kubera ko bafite uturima tw’igikoni na rondereza, ariko abasaba kubaka imisarane isobanutse.
Abanyarwanda barakangurirwa guha agaciro no gushakira isoko imyambaro n’ibindi bikorwa by’ubugeni bikorerwa mu Rwanda, ariko n’abanyabugeni bagasabwa kurushaho kongera ingufu mu byo bakora n’ubwiza bwabyo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/6/2014, mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Karongi yigaga ku nshingano z’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, guhanga imirimo mishya mu rwego rwo guhangana n’umubare munini w’urubyiruko rutagira akazi ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga ubusigire bw’igihugu no (…)
Ubuhunzi ntabwo ari iherezo ry’ubuzima, ariko kandi nta byiza by’ubuhunzi, ari nayo mpamvu u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo rufashe impunzi zirurimo.
Kimwe mu bibazo bikunze gutuma abana bakiri bato bishora mu busambanyi ngo harimo no kudasobanukirwa ibijyanye n’impinduka bagenda babona ku mibiri ya bo.
Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Paul Rwarakabije, arasaba abayobozi b’amagereza n’abandi bakozi b’uru rwego kurushaho kubaka ubunyangamugayo mu bikorwa byabo kugira ngo babe urugero ku bandi bakozi.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yasobanuye uko u Rwanda rubanye n’amahanga ndetse n’ikibazo cy’umutwe wa FDLR, aho yavuze ko uburyo u Rwanda rubona uwo mutwe butazahinduka, kuko ngo kurambika intwaro hasi bakabyereka amahanga, ari nka sinema.
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe batahutse bava mu bihugu bari barahungiyemo barasaba abasigayeyo gutaha mu rwababyaye kuko ngo mu Rwanda ari amahoro kandi babayeho neza nyuma yo guhunguka.
U Rwanda rwakiriye inkunga y’u Budage y’amayero miliyoni 13.7€, ahwanye na miliyari 12.5 z’amafaranga y’u Rwanda; azafasha inzego z’ibanze mu gutegura imishinga y’iterambere no kuyikurikirana, kongera ikorwaremezo; ndetse no gushyiraho ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Abayobozi mu nzego z’ibanze, abikorera ndetse n’abaturage bashaka kubaka barasabwa gufata iya mbere mu kurwanya akajagari mu miturire, by’umwihariko mu mijyi hakubakwa amazu agerekeranye naho mu byaro bagatura ku midugudu kugira ngo haboneke ubutaka bwo gukoreraho ibikorwa bitandukanye by’iterambere.
Bwa mbere nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye, urubyiruko ruri mu mashyaka atandukanye yo mu Bufaransa rwatangaje ko rurambiwe politiki yo kuruca ukarumira ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi b’Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside mu Rwanda.
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bakoze igikorwa bise ubukwe bw’umugeni wa Leta y’ubumwe, aho bareba umwe mu bakobwa bakennye bifuza kurushinga ariko bakabura amikoro bakamugurira ibikoresho byose agomba gutahana mu gihe cy’ubukwe.
Umuryango Transpancy International Rwanda uratangaza ko ushimira uturere ikigero twagabanyijeho amakosa mu mikoreshereze y’imari ya Leta, ariko ku rundi ruhare inzego zo hejuru zigashyirwa mu majwi kugira uruhare mu gutuma abakozi bashinzwe imari bakora nabi.
Nyuma y’aho mu minsi ishize mu kagari ka Ntura mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi habaye ikiza cy’ubutaka bwitse umusozi ukariduka hakangirika bikomeye amazu 2 y’imiryango ibiri mu yari ihatuye, ubu abaturage b’ako kagali baravuga ko bamaze kumva ko ibyo Leta ibabwira ibakangurira kuva ahantu h’amanegka bakajya (…)
Binyujijye mu gashami kawo gashinzwe uburenganzira bwa muntu, umuryango w’abibumbye (UN) wahuguye abakozi ba komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Abayobozi b’amatorero atandukanye yo muri ADEPR barasabwa kurushaho gukunda abo bayobora, bagatandukana na bamwe mu bari abayobozi b’ayo matorero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Akarere ka Nyamasheke kabonye umunyamabanga nshingwabikorwa mushya witwa Habiyaremye Pierre Celestin waje asimbura Ndagijimana Jean Pierre umaze amezi umunani afunzwe akurikiranweho ibyaha bya ruswa.
Mu gihe u Rwanda rwitegura ibirori bikomeye byo kwibuka imyaka 20 ishize ingabo zari iza FPR Inkotanyi zibohoye u Rwanda ingoma y’abicanyi, izo ngabo zari iza FPR zatangije igikorwa cyo kubakira Abaturarwanda ibigo nderabuzima 500, ngo nk’ikimenyetso ko zitazatezuka ku rugamba rwo kubohora Abanyarwanda... Uko byagenze mu (…)
Ubwo yari yatibitiye igikorwa cyo guha isakaro imiryango 47 igizwe n’abatahutse ndetse n’abandi batishoboye bo mu karere ka Nyabihu, Minisitri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Mukantabana Seraphine, yasabye abatahutse kutifatanya n’Abanyarwanda bakiri mu buhungiro bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ntakirutimana Faustin utuye mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Remera mu Karere ka Kamonyi, ararangisha umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 witwa Urayeneza Claudine ariko akaba yari azwi ku izina rya Jeanne.
Minisitiri w’ingabo, General James Kabarebe, wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu Rwanda(Army Week) yabwiye abaturage ko ubufatanye n’inzego zose ari wo musingi w’iterambere rirambye.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika, muri iri joro ryacyeye zatangaje ko Erica J. Barks-Ruggles, ariwe uzihagarariye mu Rwanda. Erica J. Barks-Ruggles, amaze igihe kinini ari umu diplomate mu biro bya Leta zunze Ubumwe z’Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zizakomeza kwifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, nyuma yo gufatanya n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kigarama kubaka inyubako izakorerwamo n’ikigo nderabuzima.