Impinduka mu migendekere y’itorero ry’abarangije ayisumbuye

Mu gihe ubusanzwe itorero ry’abarangije amashuri yisumbuye ryatangiraga mu kwezi kwa 11 nyuma y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ngo baratangira gutozwa muri ibi biruhuko by’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama 2014, bikorerwe mu bigo byatoranyijwe muri buri murenge.

Iyi gahunda izakurikizwa mu gihugu cyose yemejwe mu mahugurwa yabereye mu kigo cya Nkumba yateguwe n’itorero ry’igihugu mu kwezi gushize kwa Kamena akaba yari yahuje abagize uburezi, abashinzwe imiyoborere myiza ndetse n’abatoza b’intore mu turere.

Izi mpinduka ngo zishingiye ku banyeshuri bagiye kurangiza bwa mbere mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Ubusanzwe iyo umwaka w’amashuri warangiraga, abana barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bajyaga mu itorero bagahugurwa.

Kubera ko uyu mwaka ari bwo bwa mbere abize mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bazaba barangije, ibyo ngo byatumye habaho impinduka bitewe n’uko umubare w’abatozwaga uzikuba kabiri cyangwa gatatu.

Asobanura uburyo itorero rizakorwamo ku rwego rw’akarere ka Rutsiro, umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere, Habiyambere Jean Philippe, yavuze ko ubusanzwe mu karere ka Rutsiro itorero ryakorerwaga ahantu (site) habiri, none umubare ukaba wariyongereye wikuba kabiri cyangwa gatatu. Ibyo ngo byatumye habaho ikibazo cy’aho kwakirira abo bana bose hujuje ibyangombwa, hakiyongeraho no kutabona amikoro ahagije ajyanye n’abazahugura.

Bari basanzwe batangira itorero nyuma yo kurangiza ayisumbuye none uyu mwaka bazaritangira bakiri ku ishuri.
Bari basanzwe batangira itorero nyuma yo kurangiza ayisumbuye none uyu mwaka bazaritangira bakiri ku ishuri.

Kubera ko nta buryo bushoboka bwo kuzakorera itorero ku ma site nibura ane, ngo hari uburyo bwatekerejweho itorero ry’abarangiza ayisumbuye ryazakorwamo.

Gutoza abanyeshuri bari mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ngo biratangirana n’ibiruhuko by’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama 2014, bikorerwe mu bigo byatoranyijwe muri buri murenge. Bizakurikiranwa n’ushinzwe uburezi ku rwego rw’umurenge afatanyije n’abarimu bo mu mashuri yisumbuye batuye mu murenge.

Abanyeshuri nibasubira ku ishuri, gutozwa ngo bizakomereza ku bigo by’amashuri abanyeshuri basanzwe bigaho mu kwezi kwa munani n’ukwa cyenda n’ukwa cumi kandi biyoborwe n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ishuri.

Rucagu Boniface umuyobozi w'itorero ku rwegi rw'igihugu.
Rucagu Boniface umuyobozi w’itorero ku rwegi rw’igihugu.

Mu kiruhuko cy’umwaka, ni ukuvuga umwaka w’amashuri urangiye, gutoza bizakomereza ku murenge, abanyeshuri bakimara kurangiza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu kwezi kwa cumi na kumwe n’ukwa cumi na kabiri, gutoza bikazabera ku kigo cyatoranyijwe mu murenge. Ngo bizajya bikorwa ku wa kane no ku wa gatanu, bitegurwe kandi biyoborwe n’umurenge.

Gutoza bizasorezwa mu itorero ry’iminsi itatu rizabera ku murenge, intore zirara mu kigo, iryo torero ry’iminsi itatu rikazaba tariki 04-07/01/2015.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nejejwe Nuburyo Mwavuguruyemo Itorero Ry’igihugu. Ariko Bigakoranwa Ubushishozi Kuko Bigaragara Ko Umubare Uzaba Ari Munini Bityo Mucyaro Bikazagorana.Ikindi Nuko Mwazifashisha Intore Nazo Zatojwe Mu Mwaka Yabanje Ziri Muri Buri Murenge Dore Ko Ari Nyinshi.

Kwizera Samuel yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

itorero ry’igihugu niho ryo shhuri ryambere dufite muri iki gihugu abantu bakuramo ubumenyi budasanzwe aho twigira kuba umwe , gutahiriza umugozi umwe, tukiyubakira igihugu kizira umwiryane

karenzi yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

itorero ryaje rikenewe kandi ruzagira impinduka rizana mu banyarwanda kuko usanga ryigisha urubyiruko amateka yaranze u rwanda bityo bakerekwa ko gutanya abanywanda atari byiza ahubwo bagahagurukira ikibahuza

hakizimana yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

itorero rifitiye akamaro abanyarwanda cyane urubyuriko nugukora uko mushoboye ahubwo nabataragize amaahirwe yo gukomeza kwiga nabo bakazatozwa

Jean yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka