Nyabihu: Bishimira ko isuzuma ry’imihigo ritabangamira imitangire ya serivise

Mu gusuzuma imihigo y’umwaka wa 2013-2014, ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu n’abakozi batandukanye bako bishimira uburyo bushya bwo gusuzuma imihigo, basanga bwarajemo agashya kuko bufasha abakozi gutanga Serivise ku baturage nk’uko byari bisanzwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwishimira ko uburyo burimo gukoreshwa mu isuzumamihigo bukoze ku buryo isuzuma rukorwa kandi imirimo igakomeza nkuko bisanzwe, bikaba bitandukanye na mbere kuko wasangaga abakozi bose bari mu cyumba cyo basuzumiramo imihigo bityo umuturage uje ushaka serivise ntabashe guhita ayihabwa ako kanya.

Ikindi kandi itsinda ryasuzumaga ryabanzaga kureba ibyagezweho binyuze mu maraporo y’uko byakozwe, buri mukozi wese asobanura ibyagezweho muri serivise akoramo. Nyuma nibwo itsinda ryajyaga gusuzuma koko niba ibyo ryabwiwe mu magambo no mu maraporo mu mpapuro ariko biri koko n’aho byakorewe nyirizina.

Kuri ubu ariko siko bimeze kuko itsinda ry’abasuzuma imihigo bamwe bajya gusuzuma ibyagezweho aho byakorewe nyirizina (ari nabo benshi),mu gihe abandi bacye (nka babiri) ari bo basigara basuzuma ibyagezweho mu maraporo, banasobanurirwa n’umukozi ku giti cye uko byakozwe.

Kuri ubu umukozi ahamagarwa wenyine, akicarana n'abari kumubaza uko imihigo yeshejwe mu gihe abandi bakozi baba bari mu kazi uko bisanzwe.
Kuri ubu umukozi ahamagarwa wenyine, akicarana n’abari kumubaza uko imihigo yeshejwe mu gihe abandi bakozi baba bari mu kazi uko bisanzwe.

Kuri ubu, usanga mu cyumba gisuzumirwamo umukozi ugezweho muri serivise ye wenyine ari kubazwa n’itsinda. N’undi utegereje uri bukurikireho ndetse wenda n’umufasha ku mashini mu gihe hari icyaba gikenewe kureberwa kuri “projecteur”.

Ubu buryo bw’uko buri wese abazwa ku giti cye, abandi bakaba bari mu kazi baha serivise abaturage nk’uko bisanzwe bwishimirwa cyane na bamwe mu bakozi nk’uko Mukaminani Angela ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari mu karere ka Nyabihu abivuga.

Uretse kuba abakozi bandi batari kubazwa bikorera uko bisanzwe ugezweho akabona guhamagarwa akabazwa, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, avuga ko ubu buryo bushya bwo gusuzuma bunaharira umwanya munini umugenerwabikorwa (umuturage) akerekana koko icyo ibyakozwe mu mihigo byamumariye mu iterambere.

Imihigo 33 ikubiye mu nkingi z’ubukungu n’iterambere, imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza n’ubutabera niyo yahinzwe mu karere ka Nyabihu mu mwaka w’imihigo ushize wa 2013-2014, kuri ubu irimo gusuzumwa.

Mbere gusuzuma imihigo byakorwaga abakozi bose b'akarere bicaye hamwe bigatuma gutanga servise bihagarara.
Mbere gusuzuma imihigo byakorwaga abakozi bose b’akarere bicaye hamwe bigatuma gutanga servise bihagarara.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, avuga ko mu bijyanye n’ubukungu ,ibikorwa 47 muri 48 byari biteganijwe byeshejwe ku kigereranyo kiri hagati ya 80-100%, bikaba bigereranywa n’ibara ry’icyatsi “green” rigaragaza icyeshejwe neza. Ni mu gihe igikorwa kimwe gusa keshejwe hagati ya 50-79.9% kikaba mu ibara ry’umuhondo.

Mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ibikorwa 14 muri 15 byari biteganijwe byeshejwe ku kigereranyo kiri hagati ya 80-100%, kimwe gusa keswa hagati ya 50-79,9%. Mu miyoborere myiza n’ubutabera, ibikorwa 16 muri 18 byahizwe byeshejwe hagati ya 80-100% naho ibikorwa 2 gusa byeswa hagati ya 50-69.9%.

Umuyobozi w’akarere, mu izina ry’abakozi, avuga ko muri rusange mu karere ka Nyabihu imihigo y’umwaka ushize yesejwe ku buryo bwiza bishimira, kandi bikaba bigaragaza uburyo iterambere rigenda rigerwaho hirya no hino, yaba ku ruhande rw’abaturage n’akarere muri rusange.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo rwose ntihakagire ibiba urwitwazo ngo ibindi byangirizwe , itangwa rya service rimaze kka ryiza kurwego rushimishije niyo mpamvu tutakagombye kureka uwo arie wese yaba ni uwo dukora kutuvangira, intore zirangwa no guhsyira hamwe kandi zikumvikana kukiza

kalisa yanditse ku itariki ya: 22-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka