Rusizi: Intore za FPR INKOTANYI zirasabwa guhanga udushya mu iterambere

Intore za FPR Inkotanyi mu karere ka Rusizi zirasabwa kurushaho gutekereza udushya twakwihutisha iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange kugira ngo umuryango wa FPR INKOTANYI nka moteri y’igihugu urusheho kugera ku bikorwa byinshi kandi bitandukanye wemereye Abanyarwanda.

Ibi babisabwe na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi muri aka karere mu mahugurwa y’iminsi abiri yatangiye tariki 19/07/2014 agamije kongerera ubumenyi abayoboke b’uwo muryango bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku rwego rw’akarere.

Aba bayobozi basabwe kwigira ku bikorwa by’udushya bitandukanye bimaze kugerwaho mu gihe cy’imyaka 20 ishize u Rwanda rwibohoye ku ngoma y’igitugu birimo gahunda yo gukorera ku mihigo, amakoperative, ubwisungane mu kwivuza, kwegereza ubuyobozi abaturage, inkiko Gacaca, ubudehe n’ibindi basabwa kwigira kuri ibyo bahanga ibindi bizagenderwaho mu gihe kiri imbere byiyongera ku bimaze kugerwaho.

Abayobozi bahagarariye abandi mu muryango wa FPR INKOTANYI mu karere ka Rusizi barasabwa guhanga ibishya bizateza igihugu imbere.
Abayobozi bahagarariye abandi mu muryango wa FPR INKOTANYI mu karere ka Rusizi barasabwa guhanga ibishya bizateza igihugu imbere.

Benshi bagiye batanga ibiganiro bagiye bagaruka ku iterambere rimaze kugerwaho nyuma yo kwiyambura amoko y’ubuhutu n’ubutsitsi kandi ngo bimwe mu bikorwa byagezweho biturutse ku imbaraga z’uyu muryango byagiye bigaragaza impinduka nziza mu iterambere ry’igihugu n’abagituye muri rusange.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abanyamuryango ba FPR inkotanyi barimo Dr Akintije umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi avuga ko ibi biganiro bigamije kubongerera ubumenyi byaba byiza mu gihe ibyo bahawe byabyazwa umusaruro kuko ngo hari benshi baza bagasiga ibyo bahawe aho aha bakaba basabye ko bagomba gufata iya mbere mu kubishyira mu bikorwa nk’abayobozi bahagarariye abandi.

Muri aya mahugurwa ari guhabwa intore za FPR Inkotanyi baganirijwe ku ngingo zitandukanye zikubiyemo amasomo azingiyemo ubuzima bw’igihugu muri rusange arimo amateka y’ivanguramoko n’ironda karere byaranze u Rwanda, imitwarire y’abanyamuryango , imiyoborere myiza, n’ibindi, akaba yahawe abanyamuryango ba FPR INKKOTANYI bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku rwego rw’akarere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mumuryango mugari wa abanayarwanda FPr niho igihugu kigomba kubakirwa urubyiruko rero nahanyu ho guhanga udushya mutekerereze igihugu nimwe maboko yacyo kandi nimwe mugomba kugihindura kiza

kamali yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

fpr inkotanyi umusingi w;ubumwe demokarasi n’amajyambere , kandi ahi tugeze niyo tubikesha

rugumire yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

ntabyo twaburanye leta natwe reka dukoreshe amahirwe twahawe twiteze imbere kandi dushake n’icyateza imbere igihugu cyacu imbere.

Steve yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka