Karongi: Intore za FPR zirasabwa gukeburana kugira ngo hirindwe amakosa mu miyoborere

Intore z’umuryango wa FPR inkotanyi mu Karere ka Karongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2014 zasoje amahugurway’iminsi ibiri ku ndangagaciro zikwiye kuranga abayobozi ndetse n’ibyo zikwiye gukora mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza, kwihutisha iterambere ry’igihugu no gukomeza kubungabunga isura nziza y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Uretse ibiganiro bikubiyemo ahanini amasomo ajyanye n’imiyoborere myiza no kunoza imikorere hagamijwe iterambere ryihuse mu nzego zose, iki gihe cy’iminsi ibiri ngo cyabereye izi ntore z’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Karongi umwanya wo kwisuzuma bareba ibitagenda neza no gufata ingamba zo kubikosora.

Kimwe mu byibanzweho akaba ari ugusaba izi ntore guhoza ijisho ku buyobozi maze bagakeburana kugira ngo barusheho gutanga serivisi zinoze.

Intore za FPR Inkotanyi zisabwa kurushaho gukemura abayobozi mu rwego rwo kwirinda amakosa agaragara mu miyoborere.
Intore za FPR Inkotanyi zisabwa kurushaho gukemura abayobozi mu rwego rwo kwirinda amakosa agaragara mu miyoborere.

Rugema Jonas, umuyobozi wungirije w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Karongi, avuga ko nta we ukwiye gutinya kunenga mugenzi mu gihe yaguye mu ikosa. Yagize ati “Ubundi ni umuco ku muryango wa FPR ko dukeburana ariko tukabikora tugamike kubaka.”

Rugema yavuze ko uku gukeburana bikorwa binyuze mu nama bagirana umuntu yegera mugenzi akamubwira nk’umuvandimwe ikosa yakoze akamusaba kwikosora. Ubu buryo ngo iyo bunaniranye bikanyuzwa mu nzego zibishinzwe dore ko ngo mu muryango habamo komite ngengamyitwarire.

Bamwe mu bakurikiye ibi biganiro bigera kuri cumi na bitatu byari birimo ibijyanye no guhuza ibikorwa by’ubuyobozi, kumenya guhanahana amakuru ndetse n’ibijyanye n’ubukungu ahanini binyuze mu kwihangira imirimo no guhanga udusha, bahamya ko amasomo yari akubiyemo ari izingiro ry’ibanga ry’imiyoborere myiza n’iterambere.

Rugema Jonas, Umuyobozi Wungirije w'Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Karongi atanga ikiganiro ku mibanire mpuzamahanga.
Rugema Jonas, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Karongi atanga ikiganiro ku mibanire mpuzamahanga.

Cyriaque Niyonsaba, ashinzwe imiyoborere myiza muri FPR Inkotanyi mu Murenge wa Bwishyura akaba asanzwe ari n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge. Avuga ko batahanye ingamba zubaka kurushaho umuryango n’igihugu muri rusange. Agira ati “Hari indangagaciro zikwiye umuyobozi kugira ngo agire urugero rwiza atanga ndetse agire n’icyo ageza ku banyamuryango”.

Niyonsaba avuga ko bazabisangiza abandi ariko bibanda by’umwihariko mu gusangira amakuru no guhuza ibikorwa. Ati “Ibi byose bizadufasha kurushaho kunoza inshingano zacu nk’abanyamuryango ndetse by’umwihariko nk’abayobozi mu buzima bwacu bwa buri munsi”.

Muri ibi biganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, akaba n’imwe mu ntore z’umuryango, Muhire Emmanuel, yibukoje izi ntore z’umuryango ko umuyobozi mwiza ahuza ibikorwa kurusha uko we abyikorera. Byumwihariko ariko, akaba yibukije abayobozi bari bari muri izo ntore ko umuyobozi utamenya amakuru y’ibyabereye aho ayobora nta muyobozi uba umurimo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

fpr, umuryango w;abanyarwanda, waharaniye kera kuzarurengera, amaboko yacu azakorera u Rwanda, kaze fpr urengere u Rwanda

senda yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

birakwiye nkuko FPR ari umuryango mugari wabnayarwanda bakabaye nabyiza gukorana ndtese hakabaho ni ubwuzuzanye hagati yababozi bakaba nabanyamuryango nakabavandimwe bagacyeburana hirindwa amakosa ashobora gukorwa ayo ariyo yose

karekezi yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

nibyo iyo hagize ukora amakosa byitirirwa FPR muri rusange niyo mpamvu hagomba kwirindaamakosa aho ava hose akagera ndetse haba hari nuri kuyoba akagarurwa mu nzira hakiri kare, urubyiruko dukwiiye kubyibandaho kuko mu minsi mike nitwe tuzaba turi moteri ya FPR.

Mucyo yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka