Rulindo: Abasezerewe ku bu local defense barasaba ubufasha bwo kwiteza imbere

Bamwe mu bahoze mu bu local defense mu karere ka Rulindo basezerwe ku mirimo yabo mu mpera z’iki cyumweru ngo basanga kuba barakoze igihe kirekire bitwa abakorerabushake bitakagombye gukuraho ko bahabwa ishimwe nk’abantu bakoreye igihugu ngo bakitanga kugira ngo umutekano uboneke mu baturage.

Aba ba local defense basezerewe kuri uyu wa kane tariki ya 17/7/2014, bavuga ko bitangiye igihugu bagicungira umutekano,cyane cyane akarere kabo ka Rulindo aho bavuga ko barwanyije ibiyobyabwenge, bagahangana n’abarembetsi kimwe n’abanywa urumogi, ariko ngo bakaba basezerwe nta n’ishimwe bahawe.

N’ubwo bavuga ko kuri bo byari ngombwa ariko ngo byari bikwiye ko nk’ubuyobozi bw’akarere kabo bukwiye kubazirikana bukabashakira inkunga izabafasha kwiteza imbere by’umwihariko, dore ko ngo nta n’igihembo bahawe mu myaka 16 bamaze bakorera igihugu cyabo nk’uko babivuga.

Manirarora Jean Pierre yagize ati “wenda ubuyobozi bw’akarere bwakagombye kudutera inkunga ,tugahabwa amatungo nk’uko batanga inka muri girinka ariko tukumva ko twahawe ishimwe mu kazi twakoze. Nta na rimwe nigeze mpembwa rwose ariko numvaga ko nkorera igihugu cyanjye, gusa numva nkwiye ishimwe nibura.”

 Mu karere ka Rulindo hasezerewe aba local defense 588.
Mu karere ka Rulindo hasezerewe aba local defense 588.

Nubwo bamwe muri aba ba local defense bavuga ko bakeneye inkunga by’umwihariko, ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko ari Abanyarwanda nk’abandi bityo ngo bagomba guterwa inkunga kimwe n’abandi baturage bose.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus ,mu ijambo rye basezererwa ,yabasabye ko bagomba kugenda bakibumbira mu matsinda bityo ngo inkunga izatangwa ikazabageraho inyuze muri ayo matsinda , bakabasha kwiteza imbere.

Aba local defense basezerewe mu karere ka Rulindo ni 588 bose nk’uko bakoraga, bakaba bagiye gusimburwa n’abandi bazaza bitwa DASSO, aba nabo bakazaba bashinzwe umutekano mu karere bakora nka ba local defense,aho bazajya bakorera mu mirenge no mu tugari.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bibumbire mu mashyirahamwe nkuko leta yacu ibidukangurira maze barebe ngo akarere n’igihugu muri rusange birabafasha

umusaza yanditse ku itariki ya: 20-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka