Min. Kabarebe asanga ubufatanye n’abaturage ari wo musingi w’iterambere rirambye

Minisitiri w’ingabo, General James Kabarebe, wifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo mu Rwanda(Army Week) yabwiye abaturage ko ubufatanye n’inzego zose ari wo musingi w’iterambere rirambye.

Ubwo yatangizaga igikorwa cyo kubaka ivuriro (poste de santé ) riri mu murenge wa Kaniga mukagri ka Gatoma kuri uyu wa 17/6/2014 Minisitiri General Kabarebe yibukije abaturage bo muri uwo murenge ko bafitanye igihango gikomeye kubera amateka y’urugamba rwo kubohoza u Rwanda basangiye.

Minisitiri w'ingabo, Gen. James Kabarebe, atangiza igikorwa cyo kubaka poste de sante mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi.
Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, atangiza igikorwa cyo kubaka poste de sante mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi.

Yabibukije ko muri icyi cyumweru cy’ibikorwa byahariwe ingabo ari uburyo bwo gufatanya n’abaturage bakagera ku iterambere ribereye buri Munyarwanda.

Yavuze ko ikinyabupfura biranga ingabo z’u Rwanda aribyo byatumye zitsinda urugamba rwo kwibohoza bityo ubufatanye hagati y’inzego zose bikaba bizakomeza kuko ariyo maboko yo kubaka u Rwanda buri Munyarwanda wese yibonamo, kandi yishimiye.

Ingabo z'u Rwanda zirimo kubaka ivuriro mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi.
Ingabo z’u Rwanda zirimo kubaka ivuriro mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi.

Abasirikare b’u Rwanda ngo basabwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika w’u Rwanda Paul Kagame kwirinda ibikorwa bibi ahubwo bakaba umusingi w’iterambere, bakarangwa no gushishoza n’ikinyabupfura, bakirinda ibikorwa bibi ko aribyo bizajyeza abanyarwanda bose ku iterambere rirambye.

Minisitiri w’ingabo yabwiye abaturage ko ibikorwa byahariwe icyumweru cy’ibikorwa by’ingabo bije gufasha Abanyarwanda ndetse n’abaturage bareba icyateza imbere umuturage.

Iki gikorwa batangije cyo kubaka ivuriro bizamara ukwezi kumwe kikazatwara amafaranga ari hagati ya miliyoni 22 na 25 ndetse nyuma y’ukwezi kumwe abaturage bazaba batangiye kwivuriza muri iryo vuriro.

Nyuma basabanye n'abaturage babyina ikinimba.
Nyuma basabanye n’abaturage babyina ikinimba.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye igikorwa cyo kubaka iryo vuriro bifatanyije na Minisitiri w’ingabo James Kabarebe batangaje ko bishimiye igikorwa cyo kubakirwa ivuriro n’ingabo z’u Rwanda kuko bari bafite ikibazo cyo kujya kwivuriza kure y’aho bari batuye ugasanga bakoze ibirometero birenga umunani bajyenda n’amaguru.

Bavuga ko rimwe na rimwe wasangaga umuntu yarembeye mu nzira ntabashe no kugerayo. Muri iki gikorwa kandi abaturage bagarutse ku mico myiza iranga ingabo z’u Rwanda irimo kubana neza n’abaturage kuko usanga ntawe bahutaza.

Bishimira uburyo bacungirwa umutekano ngo kuko iyo ugereranyije n’amakuru bumva mu bindi bihugu aho usanga ingabo zihohotera abaturage mu Rwanda byo bikaba ntabihaba ngo ni ibintu byo kwishimirwa nk’uko byagarutsweho na Nshimyimana Yoramu.

Abaturage bari gusabana n'ingabo.
Abaturage bari gusabana n’ingabo.

Batanga Zaninka we asanga kuba ingabo z’u Rwanda zirindiye abaturage umutekano ari ikintu gikomeye ndetse bakaba bakomeje kwishimira ibikorwa bazakomeza gufatanya mu iterambere ry’igihugu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mr Ingabo, wibajije niba njye na governor twarakoze Umuganda Igisubizo n’uko ntawe uyobewe imyenda y’umuganda ariko kandi twe mu Butumire nta Muganda bari batumenyesheje at all, hanyuma kandi umuganda twabahaye n’uwibitekerezo, no gusangira nabo ibyishimo mu mudiho nawo usaba imbaraga ahari zijya no kuruta kwikorera amatafari

Gatabazi JMV yanditse ku itariki ya: 23-06-2014  →  Musubize

Thanks Ernestine ngira ngo urabona ko uriya mudiho ubwawo wivugira, ikindi hari nkuko mwahabonye ntawakekeaga ko hazagera amashanyarazi, none yarahageze, hari Ishuli rifite n’icyiciro cya kabiri , umuhanda warakozwe, amazi warayiboneye ko ahari, mbese igisigaye ni ugukura amaboko mu mufuka abaturage bagakora bazirikana ubumwe bwabo nk’abanyarwanda kandi birinda ko hagira ubasubiza inyuma cg akangiza ibyo bagezeho.

Gatabazi JMV yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

ni byiza . ariko se bariya bagabo b’amakoti na clavate, ba Gatabazi abo, Guverineri buriya bakoze koko? Umuganda baza bambaye kuriya kweli. Mubagambire ubutaha bazikosore.

ingabo yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

gutahiriza umugozi umwe niyo ngabo yumutamenya, ibi nibyo afande james yavugaga, kandi hari ibyinshi nkabacivile twakigira kubasirikali ni abantu bazi gufatanya kandi bafashanya , cyane iyo bigeze kugisirikari, erega ubukene bumeze nkintambara, mugenzi wawe yagwa ukamuterura ukamutwara nawe aba azakwishyra kandi cyane

sam yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

Imana ibahe umugisha! ubutwari bwanyu nibwo buzatuma twanga uwakongera kubavogera imana ibahe umugisha! ntutuzemera uzashaka guhungabanya umutekano wacu

Habiri yanditse ku itariki ya: 17-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka