Nyabihu: Abatahutse barasabwa kutifatanya n’abasigaye mu buhungiro bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu

Ubwo yari yatibitiye igikorwa cyo guha isakaro imiryango 47 igizwe n’abatahutse ndetse n’abandi batishoboye bo mu karere ka Nyabihu, Minisitri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, Mukantabana Seraphine, yasabye abatahutse kutifatanya n’Abanyarwanda bakiri mu buhungiro bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Minisitiri Mukantabana yasabye abatahutse bagenewe ubufasha ko bakomeza gukangurira bagenzi babo basize mu buhungiro gutaha bababwira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Mu minsi ishize, mu turere twa Musanze na Nyabihu, hagiye hagaragara ibikorwabigamije guhungabanya umutekano, birimo abantu batandukanye bagiye bafatanwa gerenade. Abafaitiwe muri ibyo bikorwa bakekwaho gukorana n’umutwe wa FDLR.

Minisitiri Mukantabana yagize ati “ Umubare munini w’Abanyarwanda, baba abari ku butegetsi ndetse n’abaturage muri rusange, bagize ibyago byo kuba impunzi. Ubuzima twabayemo mu buhunzi mwese murabuzi, ntawifuza ko hari Umunyarwanda wakongera kubusubiramo”.

Minisitiri wa MIDIMAR, Mukantabana Seraphine, ashyikiriza umuturage amabati.
Minisitiri wa MIDIMAR, Mukantabana Seraphine, ashyikiriza umuturage amabati.

Avuga ko abatahutse batagomba gukomeza kumva ibihuha by’abo basize mu buhungiro agira ati “ Muribuka mukigera mu mashyamba ya Kongo bababwira ngo ntimuhinge imboga ngo kuko bazabacyura vuba mukabohoza u Rwanda. Abo bose mwasizeyo mukwiye kwitandukanya nabo, ahubwo mukababwira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho ko bagomba kuza bakifatanya n’abandi kurwubaka”.

Amabati yatanzwe tariki 17/06/2014 yahawe imiryango 47 yo mu karere ka Nyabihu, buri muryango ukaba warahawe amabati 42.

Iki gikorwa kiri mu mushinga wo Gucyura impunzi no gusubiza abatahuka mu buzima busanzwe ku buryo burambye (Sustainable Return and Reintegration Project) Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), ifatanijemo n’Ihuriro ry’amashi y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda (ONE UN).

Abaturage bahawe amabati muri Nyabihu.
Abaturage bahawe amabati muri Nyabihu.

Umushinga wo gufasha abatahuka gusubira mu buzima busanzwe n’abandi banyarwanda batishoboye, watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ukwakira 2013. Watangiriye mu turere 5 twari dufite umubare munini w’abatahutse batigeze bafashwa aritwo: Bugesera, Musanze, Nyabihu, Nyamagabe na Rubavu.

Binyujijwe muri uyu mushinga Abanyarwanda batahutse n’abandi batishoboye bafashwa kubona amacumbi, mu buhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, uburezi ndetse n’imiyoborere myiza.

Mu turere dutanu uyu mushinga uri gufasha abagenerwabikorwa 1,113 bahawe ubwisungane mu kwivuza; abanyeshuri 577bahawe ibikoresho by’ishuri; 185 bagenewe isakaro ndetse n’abandi 481bahawe imbuto n’amatungo magufi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwita ku banyarwanda bose cyane cyane abafite ibibazo ni inshingano za buri munyarwanda kandi birerekana ko mu Rwanda ntawahagirira ikibazo, kudos to Mukantabana

mukaka yanditse ku itariki ya: 19-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka