Nyanza: RCS Week ngo irasiga abatishoboye bubakiwe amazu 10

Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) cyatangijwe kuri uyu wa mbere tariki 23/06/2014 na gereza ya Nyanza ngo kizarangira hubakiwe abatishoboye amazu 10 yo kubamo nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iyo gereza.

Iki gikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu kagali ka Cyerezo ko mu murenge wa Mukingo ahakorewe imirimo yo gusiza ibibanza ndetse no kubumba amatafari azakoreshwa mu kubakira abatishoboye ayo mazu.

Abenshi mu bazubakirwa aya mazu bari mu mazu ashaje ndetse batuye n’ahantu hashobora kubateza impanuka nk’uko Nyirangendahimana Eugenie umwe mu batangiye kubakirwa inzu yabitangaje ashimira iki kigo cya RCS uruhare cyagize mu kububakira.

Uyu mubyeyi yatangaje ko yari ahantu mu giturage ariko ngo kuba iyi nzu yatangiye kubakirwa n’imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Nyanza iri ahantu mu bibanza byo mu midugudu yabyishimiye cyane.

Yagize ati: “Ndishimye kuko mvuye mu giturage none ngiye gutuzwa mu mudugudu aho amajyambere yose azangeraho bitangoye”.

Igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro hategurwa ahazubakwa ayo mazu.
Igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro hategurwa ahazubakwa ayo mazu.

Mu byo imirimo yo gutangiza iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya RCS yibanzeho ni ugutunganya aho izi nzu zizubakwa ndetse no gucukura igitaka kizifashishwa mu kubumba amatafari.

Umuyobozi wa gereza ya Nyanza, Bwana Gato Sano Alexis, yasobanuye ko inzu zose zizubakwa muri iki cyumweru ari 10 hakazaniyongeraho gukora imihanda imaze kwangirika mu karere ka Nyanza.

Ati: “Iki gikorwa ntigihariwe imfungwa n’abagororwa gusa ahubwo abacungagereza, ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta ndetse n’abaturage bose bazafatanya kugira ngo kizashobore kugera ku ntego zacyo”.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ari naho iyi gereza ya Nyanza iherereye umuyobozi w’aka karere Bwana Murenzi Abdallah waje kwifatanye nabo yatangaje ko iyubakwa ry’aya amazu ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.

Yasobanuye ko abenshi muri bo batari bafite aho kuba ngo kuba rero batangiye gushakirwa amacumbi byerekana ko cyari ikibazo cyizwi kandi ubuyobozi bukaba bwari bucyitayeho kugira ngo gishakirwe igisubizo kirambye cyo kubabonera aho kuba.

Akandi kamaro kari mu mirimo y’iki gikorwa ngo ni ubusabane buzaba hagati y’abafungiye muri gereza ndetse n’abaturage bazajya bafatanya mu bizakorwa byose bigamije iterambere ryaho bizakorerwa.

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yifatanyije n'imfungwa za gereza ya Nyanza mu kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yifatanyije n’imfungwa za gereza ya Nyanza mu kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye.

Kuba bamwe mu bafunzwe bazajya baza muri iki gikorwa bagakorana n’abaturage ngo nabwo ni uburyo bwo kubamenyereza ubuzima busanzwe bamwe muri bo baba biteguye kugarukamo nyuma yo kurangiriza ibihano byabo muri gereza.

Usibye imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Nyanza babonetse muri iki gikorwa ubwo cyatangizwaga ku mugaragaro banifatanyije n’abacungagereza babo, ingabo na polisi hamwe n’abaturage bo mu murenge wa Mukingo muri aka karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

aba bagororwa nubwo bari mu bashenye igihugu bakaba bari kugira n’uruhare rwo kucyubaka

gasore yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

birakwiye rwose kandi nibyo kwishimira kuko bararusenye ndavuga izi mfungwa ariko nanone umwanya urahari wo kurwubaka rwose, kadni iki nigicyo gihe cyabo , bakanaboneraho igihe cyo gusaba imbabazi burya gusaba imbabazi hari ni igikorwa kibikurikiye byumvikana kurushaho, bakomereze aho

manzi yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

ni ukuri inzego zishinzwe umutekano ndavuga RDF, POLISI hamwe naba bashinzwe kurinda gereza bafite ibikorwa by’indashyikirwa kandi bifitoye igihugu cyose akamaro nkaba rwose ntacyo wagereranya no gufasha aba batishoboye kubakura mu bukene mukomereze aho.

Bob yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka