Kigali Today yahembye uwo yahuguye mu itangazamakuru akaba arigeze kure

Ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd. cyahaye ishimwe rya mudasobwa igendanwa umusore witwa Irankunda Honoré wabashije umusaruro amahugurwa ku itangazamakuru yahawe na Kigali Today Ltd agahita ashinga urubuga www.icyogajuru.com.

Ubwo umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire, yashyikirizaga Irankunda modasobwa igendanwa kuri uyu wa 23/06/2014, yavuze ko batewe ishema cyane no kuba ubumenyi batanze ku rubyiruko bwarabagiriye akamaro, bamwe bakaba batangiye kugira umusaruro ugaragarira buri wese.

Muri ayo mahugurwa yatanzwe na Kigali Today Ltd ku nkunga y’ikigo cyo guteza imbere ubumenyingiro, abanyabukorikori bayakurikiye bagera kuri 90 bigishijwe gukora itangazamakuru ry’amajwi no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Bernard Mutijima wayoboye ayo mahugurwa yatanzwe na Kigali Today avuga ko amasomo batanze arimo uburyo bwo gutara inkuru, kwamamaza no gutegura inkuru cyangwa ibiganiro mu buryo bw’amajwi.

Ibi ngo nibyo Irankunda yahise ashyira mu bukorwa ashinga urubuga www.icyogajuru.com kandi ngo azakomeza no gutekereza kure akore ibindi bikorwa nk’uko yabibwiye abakozi n’abayobozi ba Kigali Today amaze kwakira impano y’ishimwe.

umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire (iburyo) ashyikiriza mudasobwa igendanwa Irankunda Honoré washinze urubuga www.icyogajuru.com.
umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire (iburyo) ashyikiriza mudasobwa igendanwa Irankunda Honoré washinze urubuga www.icyogajuru.com.

Bwana Irankunda yavuze ko ashima cyane Kigali Today yamukanguye akabona ubumenyi buhanitse ubu yemeza ko ngo buzamugeza kure cyane kuko bwatanzwe mu buryo bwa gihanga kandi bukaba bwaganisha ufite ishyaka n’ubushake ku cyerecyezo cyiza.

Yagize ati “Ntako bisa kuba Kigali Today yaraduhaye ubumenyi, ikaba inakomeza kubana natwe ikanaduherekeza mu kububyaza umusaruro.
Ubu nejewe cyane n’ishimo muduhaye, ariko nejejewe kurushaho n’icyizere munyubatsemo ko nazakomeza gukurana namwe, mukanyungura ubumenyi b’ubuhanga Kigali Today yamaze kugaragariza Abanyarwanda bose bakurikira.”

Umuyobozi wa Kigali Today yabwiye uyu bahuguye ko Kigali Today inejejejwe cyane no kuba yaratoje intore ikaba imaze kumenya guhamiriza neza, ngo bamutegerejeho gukomeza gutera imbere ndetse ngo muri Kigali Today bazamufasha gukomeza gukura no gusangira ubumenyi.

Kanamugire yagize ati “Kigali Today iranezerewe cyane kuba ubumenyi twabahaye utarazuyaje kububyaza igikorwa gifatika nka Icyogajuru.com Intangiriro zose zibamo imbogamizi ariko mu minsi warazirenze, ubu tugutegerejeho gukomeza gukura, ndetse mu bihe biri imbere tukazajya dufatanya ku buryo bwagutse mu mwuga wacu.”

Kigali Today yemereye uyu Irankunda gukomeza ubufatanye bwa hafi kuko ngo yamaze kugaragaza ko yaba umufatanyabikorwa udatetereza abo bari kumwe.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni byiza cyane mwana wacu komereza aho ngaho tuguteye ingabo mu bitugu !

akida yanditse ku itariki ya: 24-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka