Ararangisha umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14

Ntakirutimana Faustin utuye mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Remera mu Karere ka Kamonyi, ararangisha umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14 witwa Urayeneza Claudine ariko akaba yari azwi ku izina rya Jeanne.

Uyu mwana yabuze kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Kamena 2014 ubwo yari yagiye kwiga
ku kigo cy’amashuri abanza cya Kanyinya kiri mu Murenge wa Rukoma.

Hari amakuru avuga ko uyu mwana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza yabwiye bagenzi be ko ashaka akazi ko mu rugo bishoboka ko afite aho yagiye gukora mu rugo kandi afite n’uwamujyanye.

Urayeneza Claudine.
Urayeneza Claudine.

Uwabona cyangwa akamenya aho uyu mwana aherereye yabimenyesha ubuyobozi bumwegereye cyangwa agahamagara kuri telephoni igendanwa: O788416903 ndetse na 0783225029.

Ashobora kandi guhamagara numero 0782319069 cyangwa no 0725075006 izi zikaba ari iza Nyirarume w’uyu mwana utuye mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ruhashya Akagari ka Rugogwe mu Mudugudu w’Akanyana.

Ibihembo bishimishije biteganyirijwe uzatanga aya makuru y’aho uyu mwana aherereye.

Utanze itangazo ni Ntakirutimana Faustin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka