Ngoma: Ingo 4773 zahawe amashanyarazi mu mwaka 2012-2013

Muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu byaro, ingo 4773 zo mubyaro mu karere ka Ngoma zahawe umuriro w’amashanyarazi muri uyu mwaka w’imihigo.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ikigo gishinzwe gutanga amazi n’umuriro, isuku n’isukura (EWSA) hamwe na campany yo muri Tunisie yitwa STEG.

Iyi gahunda yari igamije guha abaturage umuriro batuye mu midugudu ndetse no gutanga umuriro mu busantire bwo mu byaro, ibiro by’ubuyobozi ndetse n’ibindi bikorwa remezo nk’amashuri n’ibindi.

Abaturage bagezweho muri iyi gahunda bavuga ko mu gihe gito bamaze babonye uyu muriro w’amashanyarazi bamaze kubona impinduka nyinshi mu iterambere ndetse ngo basanze amashanyarazi ari ipfundo ry’iterambere.

Aho baboneye umuriro mu murenge wa Mutendeli ubona hari icyahindutse mu kwitabira gahunda zitandukanye zibera muri ubu busantere.
Aho baboneye umuriro mu murenge wa Mutendeli ubona hari icyahindutse mu kwitabira gahunda zitandukanye zibera muri ubu busantere.

Kanamugire utuye mu murenge wa Mutendeli hamwe muhagejejwe uyu muriro yagize ati “Umuriro ni ipfundo ry’iterambere. Abana bacu bari abashomeri babonye akazi kubera umuriro, ubu barakora mugusudira abandi bakora muri salon zogosha, hari nabakora kuri za computer.”

Iyo ukomeje kuganira n’aba baturage bavuga ko igihe cyo gukora nijoro cyiyongereye yaba ku bacuruzi ndetse no mu tubari. Hari n’ababonaga za television aruko bagiye mu mugi ariko ngo ubu bazireba iwabo ndetse n’amakuru ngo ntabacika.

Kuri uyu wa 29/07/2013 ubwo itsinda riturutse ku rwego rw’igihugu ryagenzuraga imihigo, uwo gukwirakwiza amashanyarazi mu byaro nawo wagaragajwe ko wesejwe hamwe n’indi y’ibikorwa remezo irimo gutanga amazi ndetse no kubaka hotel ya Ngoma na stade Cyasemakamba igeze kure yubakwa.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka