BRD igiye kongera umubare w’abaka inguzanyo nta ngwate kubera amasezerano yasinye

Banki iterambere mu Rwanda (BRD) iratangaza ko amasezerano yasinyanye n’ikigega Nyafurika cy’Ubwisungane (FSA), azayifasha gukomeza gahunda zayo zo gufasha mu iterambere itanga inguzanyo ku mubare munini w’abazifuzaga ariko bakabangamirwa no kutagira ingwate.

Ibi ni ibyatangjwe na Alexis Kanyankole, umuyobozi mukuru w’iyi banki mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya BRD na FSA (Fonds de Solidarité Africain), kuri uyu wa Gatanu tariki 02/08/2013.

Kanyankole yatangaje ko ayo masezerano azabafasha mu kongera imbaraga mu gutanga inguzanyo ariko n’abazifata bakabasha kuzishyura neza no gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo
by’iterambere.

Kanyankole, umuyobozi mukuru wa BRD asinyana amasezerano na Yaovi Sedjro uhagarariye FSA.
Kanyankole, umuyobozi mukuru wa BRD asinyana amasezerano na Yaovi Sedjro uhagarariye FSA.

Ati: “Iki kigega gikora mu buryo butatu, hari uburyo bwo gufasha mu gutanga ingwate ku nguzanyo, kugira ngo imishinga itari kubasha kubona inguzanyo byorohe.

“Ubundi buryo bwa kabiri iki kigega gifasha ni ukugira ngo ibyerekeranye n’inyungu ku nguzanyo zibashe kugabanuka mu gihe ku mishinga imwe n’imwe byakabaye bigorana cyane kuko inyungu za banki wenda zagiye hejuru.

Ubundi buryo bwa gatatu ni uko ikigega gishobora gufasha kugira ngo igihe cyo kwishyura inguzanyo ku mishinga runaka kibe kirekire kurushaho.”

Yatangaje ko ubwo buryo uko ari butatu bugirira akamaro iyi banki n’abakiriya bayo, cyane cyane ko n’abatanga iyo mishinga bafashwa mu kuyinoza kugira ngo itazahomba, nk’uko Kanyankore yakomeje abisobanura.

Pierre Yaovi Sedjro waje uhagarariye iki kigega, yatangarije abanyamakuru ko iki kigega cyahisemo gukorana na banki yo mu Rwanda kuko ariho hari gahunda z’iterambere, kandi bifuza gushyigikira no gutangamo umusanzu.

Mu rwego rwo gukomeza kunoza imikoranire nta gihe impande zombi zihaye, ahubwo zemeranyije ko buri mwaka hajya habaho isuzuma kugira ngo harebwe ibice bikeneye kunozwa.

u Rwanda n’u Burundi nibyo bihugu byonyine mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba biri muri iki kigega kimaze imyaka igera kuri 37. Iki kigega gihuza gusa ibihugu byakoronijwe n’Abafaransa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka