Akarere ka Gasabo kakoze ibikorwa by’imihigo bifite agaciro ka miliyari 17,7

Ibikorwa bitandukanye by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage akarere ka Gasabo kahize kuzageraho muri uyu mwaka w’imihigo wa 2012/2013, byose byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari 17,7, nk’uko byemezwa n’umuyobozi wako Willy Ndizeye.

Ayo mafaranga yose niyo aka karere kinjije aturutse mu bikorwa kakoze no mu bafatanyabikorwa bako, nk’uko Ndizeye yabitangarije intego ishinzwe kugenzura ishyirwa mu mihigo, mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 05/08/2013.

Yagize ati: “Ayo mafaranga kubiyemo amwe mu yo akarere kinjije n’ayo twagiye dukura mu bafatanyabikorwa batandukanye mu bice byose.”

Mu bukungu amazi meza yagejejwe ku baturage 2,610 mu mirenge ya Bumbogo, Ndera, Gikomero, byatwaye miliyari 1,500. Hakozwe imihanda ya kaburimbo kuri burebure bwa kilometero 18, imihanda y’igitaka hakozwe ibirometero 28.

Mu miyoborere myiza hubatswe inyubako izakoreramo umurenge wa Gisozi ku gaciro ka miliyoni 178. Mu mibereho myiza hubakiwe abacitse ku icumu amazu 84, abahejwe n’amateka bubakiwe amazu 28.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mubudurira umuhanda waho nimubi kandi haratuwecyane

Misago omari12@yahofr. yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Nibyo namihanda inyuranamo dufite reba mukoze umuhanda uva haruguru yurwibutso ukata mubudurira ukamanuka kugishanga ukambuka nyacyonga kandi mukabikora mugurira abaturange mutabahutaza ubutaka bwumugi buba buhenze turategereje.

Misago omari yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Nibyo namihanda inyuranamo dufite reba mukoze umuhanda uva haruguru yurwibutso ukata mubudurira ukamanuka kugishanga ukambuka nyacyonga kandi mukabikora mugurira abaturange mutabahutaza ubutaka bwumugi buba buhenze turategereje.

Misago omari yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Arikose abayobozi bagiye bareka kubeshya imirenge y’icyaro ibihuru nibyo bigaragara none ngo bakoze ibyo byose n’akadeyi nyine barabapfunyikiye

elias yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

reka reka ntabyo mwagezeho.gasabo niy yubakiwe imihanda yigitaka kuva kera ariko kicukiro yejo bundi hose ni kaburimbi.mwe mutegereje iki.nimuduhe imihanda mureke kutubeshya

fifi yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Ibi nibyo kubibara mu mafaranga kuko bituma bigaragaza agaciro bifite n’abigizemo uruhare

kayinamura yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka