Nyagatare: Abambasaderi ba radiyo bateye inkunga AgDF ibihumbi 200

Itsinda ry’abambasaderi ba Radio y’abaturage ya Nyagatare, baratangaza ko bishimiye kuba intego bihaye yo cyo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund bayigezeho. Batanze amafaranga ibihumbi 200 kuri konte iri muri banki ya Kigali.

Aba bambasaderi batangaza ko inkunga nk’iyi bazakomeza kuyitanga buri gihe hagamijwe iterambere ry’igihugu, nkuko byatangajwe n’umwe muribo Emile Sikubwabo akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abambasaderi ba radio y’abaturage ba Nyagatare.

Yagize ati « Twebwe nk’abambasadeur ba Radio yacu muri aka Karere twumva ko dusenyeye umugozi umwe twagera kuri byinshi. Niyo mpamvu twanatekereje iki gikorwa cyo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund”.

Ubuyobozi bwa radio y’abaturage ya Nyagatare bwo bushimira iri huriro ry’abambasaderi ibikorwa bitandukanye bakora, ngo kuko uretse gutera inkunga ikigega cy’agaciro development fund banagira uruhare rukomeye mu kumenya ibibera mu bice bitandukanye baba batuyemo.

Ibi bikorohereza itsinda ry’abanyamakuru kugera ku isoko y’inkuru zimwe na zimwe nkuko bitangazwa na Eric Mugwaneza umuyobozi wa Radio y’abaturage ya Nyagatare.

Iri huriro ry’abambasaderi ba radio y’abaturage ya Nyagatare, rigizwe n’abanyamuryango basaga 50. Mu bindi bikorwa bakoze harimo nko kuba baraguze amabati yo gusakara inzu y’umuturage utishoboye mu karere ka Gatsibo yatwaye ibihumbi 140.

Ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuwa 23 kanama 2012, aho buri muturage agira uruhare mu gutanga umusanzu wo kwiyubakira igihugu.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka