Karongi: KOTAMOKA yatanze moto 28 ku banyamuryango

Koperative y’abamotari bo mu karere ka Karongi (KOTAMOKA), kuwa kabili tariki 06/08/2013 yatanze moto 28 ku banyamuryango bayo, moto zaguzwe ku nguzanyo ya koperative yo kubitsa no kugurizanya ikorera muri Karongi yitwa COPEC Inkunga.

Moto zatanzwe na KOTAMOKA ni icyiciro cya gatatu cya moto 56, zose hamwe zaguzwe ku nguzanyo ya COPEC Inkunga ikorera mu karere ka Karongi.

Moto zatanzwe ku mugaragaro n’abayobozi batandukanye, barimo umuyobozi wa Police mu karere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura, Perezida wa Federation y’abamotari ku rwego rw’igihugu n’Umucungamutungo wa COPEC Inkunga.

Umucungamutungo wa COPEC Inkunga, Nsengimana Claudien, ashyikiriza umumotari ibyangombwa n'imfunguzo bya moto.
Umucungamutungo wa COPEC Inkunga, Nsengimana Claudien, ashyikiriza umumotari ibyangombwa n’imfunguzo bya moto.

Usibye izo moto, KOTAMOKA yanatangiye mitiweli abanyamuryango bayo 200, ibaha n’icyangombwa kizajya kibaranga kugira ngo batandukane n’abakora ubumotari batabifitiye uruhushya.

Mu muhango wo gutanga ibyo byose, hanabayemo igikorwa cyo kuremera umupfakazi wo mu kagari ka Kiniha, umurenge wa Bwishyura, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bamuteye inkunga yo kuzamusanira ikikoni cy’inzu ye kimaze gusaza.
KOTAMOKA yanageneye ishimwe ry’ihene Ndacyayisenga Pelagie, umukobwa umwe rukumbi ukora ubumotari mu karere ka Karongi kose.

Perezida wa koperative Bavakure Louis yavuze ko ibyo babikoze mu rwego rwo gushyigikira iyo nkumi y’imyaka 27 kugira ngo azatere n’abandi ishyari ryo kwitinyuka bagakora imyuga bita iy’abagabo.

KOTAMOKA imaze gutanga moto 56 mu byiciro bitatu ku nguzanyo ya COPEC Inkunga.
KOTAMOKA imaze gutanga moto 56 mu byiciro bitatu ku nguzanyo ya COPEC Inkunga.

Umuhango wabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abamotari bo muri zone ya Bwishyura-Mubuga, n’iya zone ya Rubengera-Birambo, Bwishyura-Mubuga batsinda 3 kuri 0 ya Rubengera-Birambo.

Umukino wabereye ku kibuga cya IPRC West (ETO Kibuye), ari naho ibindi bikorwa byabereye mu masaha y’igicamunsi, bisozwa n’ubusabane hagati y’abayobozi n’abamotari.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka