Nyamasheke: Inka y’akaguru yatumye benshi batera imbere
Mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya “Girinka”, mu karere ka Nyamasheke bishimira ko gahunda bita “Inka y’akaguru” yatumye abaturage benshi babasha gutunga inka kuko iyo nka y’akaguru yatumye imiryango myinshi itari yishoboye ibasha korora.
Inka y’akaguru ituruka ku muntu ku giti cye wishoboye akaba yagura inka cyangwa se akayizitura mu ze maze akayoroza umuturage, noneho yamara kumubyarira icukije, wa muturage agasigarana inyana, nyina akayitanga ku wundi muturage utishoboye, na we yamara kumubyarira akayitanga igakomeza igenda ibyarira abaturage.
Ubwo buryo bw’uko iba mu rugo rw’umuturage yamara kumubyarira igakomereza mu zindi ngo gutyo gutyo, ni byo bituma bayita inka y’akaguru (inka igenda).
Itandukaniro ryayo n’izindi nka za “Girinka” ni uko aho kuzitura inyana nk’uko bisanzwe, ahubwo yo umuntu arayiragira ikamubyarira; byarangira akayitanga agasigarana inyana, mu gihe ubusanzwe umuntu asigarana nyina.
Umukozi w’akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubworozi, Sindayiheba Felix ahamya ko iyi gahunda ari ingirakamaro kandi agasaba abaturage bahabwa izi nka ko bakwiriye kuzitaho kugira ngo zibahe umusaruro ubavana mu bukene.
Akarere ka Nyamasheke kemeza ko iyi gahunda yatumye imiryango myinshi itari yishoboye ibasha korora ndetse bikaba bigaragazwa n’ibipimo by’umuhigo wo koroza inka mu karere ka Nyamasheke, aho mu mwaka wa 2012-2013 (urangiye), akarere ka Nyamasheke kari karahize koroza inka imiryango 1500 nyamara umwaka ukarangira boroje imiryango igera ku 1921.
Mu byatumye uyu muhigo ugerwaho ku kigero gisumba icyari giteganyijwe, harimo iyi gahunda y’Inka y’akaguru ku buryo abaturage bagiye boroza bagenzi babo muri ubu buryo.
Abaturage bahabwa izi nka ni abaturage bigaragara ko batishoboye ndetse abenshi muri bo nta n’irindi tungo baba basanzwe batunze.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|