Imirimo yo gutunganya Special Economic Zone ya Nyandungu igeze kure
Ubuyobozi bushinzwe imirimo yo gutunganya igice cyagenewe inganda cya Kigali SEZAR (Special Economic Zone) ziherereye i Nyandugu buratangaza ko imirimo iri ku kigero kiza. Bukemeza ko Abanyarwanda bazabyungukiramo babona imirimo ubwo hazaba hatangiye gukora neza.
Kugeza ubu igice cya mbere nicyo cyamaze kurangira ku buryo hari na zimwe mu nganda zatangiye gukora, nk’uko John Bosco Sendahangarwa, umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gutunganya SEZAR yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 01/08/2013.
Hari mu gikorwa cyo gutembereza no gusobanurira abanyamakuru aho imirimo igeze, nyuma y’imyaka umunani yo kubaka iki gice kizaba kibaye icya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba itangiye.
Sendahangarwa yatangaje ko iki gice cyashyizweho mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ubutaka ku bashoramari bagana u Rwanda, guteza imbere ibikorwa remezo bibereye ariko hejuru ya byose hakaba gushakira imirimo Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ni ukuvuga ngo iyo umuntu agiye gushyira uruganda aha cyangwa se ikindi gikorwa tumusaba kumenya abantu azakoresha. Noneho tukanamusaba kumenya muri abo bantu Abanyarwanda ni bangahe?
Noneho tukanamenya muri abo Banyarwanda abafite ubumenyi ni bangahe n’abatabufite bangana iki? Nibyo byose bikaduha kumenya ibyo bintu byose agiye gukora gifite agaciro, kizagira icyo cyongera ku bukungu bw’igihugu, kizagira icyo gihindura mu iterambere.”
Kugeza ubu abashoramari 54 biganjemo Abanyarwanda nibo bamaze gufata ibibanza byose byari bihari mu gice cya mbere cyo kubaka bingana na 89. Mu gice cya kabiri cyo kubaka naho ibibanza birenga 50% byamaze gufatwa, mu gihe mu cya gatatu naho abenshi bamaze kwibaruza.
Bamwe mu bashoramari bari kubaka aho bazakorera batangaza ko u Rwanda ari igihugu cy’amahirwe n’ubwo hari abatarabibona, ibyo bigakubitiraho n’uko hari amategeko ahamye, nk’uko byemezwa n’uwitwa Suchir Bhatnagar ukuriye uruganda rukora imparuro rwa SRB.
Ati: “U Rwanda ni igihugu cyiza cyo gushoramo imari ugereranyije n’ahandi mu karere kuko nta ruswa ihari. Umuntu ukihagera bwa mbere ahita atangaza ko ari igihugu cy’amahirwe.”
Nubwo ibikorwa by’inyubako n’ibikorwa remezo bigikomeje ariko buri mushoramari yemerewe guhita atangira imirimo ye. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) iri mu bigo byamaze gutangira nyuma y’uko uruganda rutunganya imyaka rwayo rwuzuye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|