Ishuri rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) rifite icyicaro mu karere ka Nyanza tariki 02/07/2013 ryagurishije muri cyamunara ibikoresho byaryo byo mu nzu, ibiro no mu gikoni birimo n’imbabura zishaje.
Mukamabano Angelique wo mu karere ka Kayonza avuga ko yahingiraga abandi kugira ngo abone ikimutunga, ariko ubu na we ngo asigaye ashyira abakozi mu murima bakamuhingira akabahemba, abikesha inkunga yahawe n’umuryango Women for Women.
Abakozi basaga 150 bakorera sosiyete yubaka inyubako zo kwagura isoko ry’akarere ka Ngoma yitwa “ELITE GENERAL CONTRACTORS” baravuga ko bamaze igihe gisaga umwaka bakora badahembwa bakaba basaba ko barenganurwa bagahembwa amafaranga yabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko hariho gahunda yo kongera ibikorwa remezo birimo imihanda, amahoteli ndetse no gutunganya ahantu nyaburanga mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari muri ako karere.
Ingengo y’imari akarere ka Rulindo kazakoresha mu mwaka 2013-2014 izaba izaba ingana na miliyari 9, miliyoni 130, ibihumbi 870 n’amafranga 204 nk’uko byemejwe n’inama njyanama y’ako karere tariki 30/06/2013.
Ku cyumweru tariki 30/06/2013, Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yarateranye yemeza ingengo y’imari aka akarere kazakoresha mu mwaka wa 2013-2014, iyi ngengo y’imari ikaba ingana na miliyari 10 miliyoni 805 ibihumbi 998 n’amafaranga 139.
Koperative yo kubitsa no kuguriza Duterimbere-COPEDU Ltd, tariki 29/06/2013, yahaye abapfakazi inka eshanu zifite agaciro ka miliyoni hafi eshatu z’amafaranga y’u Rwanda bo mu Murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ntara y’Amajyepfo Volcano Express yubakiye umukecuru wibana mu karere ka Ruhango witwa Mukangango Beta inaha amatungo magufi abaturanyi be mu rwego rwo kuremera abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside.
Nk’uko bikomeje gutangazwa n’abaturage batuye mu mirenge itandukanye mu karere ka Rulindo, ngo basanga kuba Leta y’u Rwanda yaratekereje kubazanira gahunda y’imirenge SACCO ari ikintu bakwiye guhora bayishimira.
Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe iyobowe n’umuyobozi wayo yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 28/06/2013, yemeza ingengo y’imari umwaka wa 2013-2014 imaze kuyikorera ubugororangingo itorwa 100%.
Itsinda ry’abashashatsi ryakoze inyigo ku byateza imbere akarere ka Bugesera riratangaza ko muri ako karere hagaragara amahirwe menshi y’ubukungu, ku buryo aramutse yitaweho akabyazwa umusaruro yageza abaturage ku ntambwe ikataje y’ubukungu.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzigwa, arasaba abagore bo mu karere ka Kayonza kubyaza umusaruro amahirwe bazaniwe n’ikigo cya Women’s Opportunity Center, kizajya gihugura abagore ku bintu bitandukanye.
Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania nyuma yo kukanyagwa n’amatungo yabo, ubu batujwe mu murenge wa nyamugari mu karere ka kirehe batangiye korozwa inka binyuze muri gahunda ya Girinka, aho bagabiwe n’abaturage bari barorojwe mbere.
Umubyeyi w’abana babiri witwa Kayitare Pierre Claver arangije Kaminuza abikesha akazi akora ko gutwara moto mu mujyi wa Musanze, kuko katumaga abona amafaranga yo kwiyishyurira ishuri ndetse no gutunga urugo rwe.
Abakozi ba World Vision ADP Nyarutovu basuye imiryango 51 y’abacitse ku icumu bo mu karere ka Gakenke babaha inkunga igizwe n’imifarizo yo kuryamaho ndetse n’ibyo kurya byose bifite agaciro ka miliyoni 3 n’ibihumbi 300.
Ubuyobozi bw’inama njyanama y’akarere ka Muhanga buratangaza ko kuba ku ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2012-2013 uri gushira harasagutse amafaranga agera kuri miliyoni 200 atari uko habuze ibikorwa akoreshwa ko ahubwo azimukanwa mu ngengo y’imari y’umwaka ukurikira kuko hari ibikorwa byari byaratangiwe agomba kurangiza.
Ubwo hemezwaga ingengo y’imari y’umwaka 2013-2014, abagize Inama njyanama y’akarere ka Ngoma bagaragaje ko bishimiye kuba baragize uruhare mu kuyitegura bitandukanye na mbere kuko yategurwaga n’akarere bakaza baje kuyemeza gusa.
Inama Njyanama y’akarere ka Karongi yarateranye kuwa 26-06-2013, yemeza ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 ingana n’amafaranga miliyari 11 n’imisago; kandi ngo izakoreshwa neza kuruta iy’umwaka ugiye kurangira, kuko ngo amasoko azatangwa ku gihe kandi hakazabamo udushya twinshi.
Kuri uyu wa gatatu tariki 26/06/2013, mu murenge wa Kamegeri mu karere ka Nyamagabe habereye umuhango wo gutaha no gushyikiriza minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibikorwa remezo byubatswe ku nkunga ya Koreya y’Epfo ngo bifashe abaturage bo mu murenge wa Kamegeri na Gasaka.
Umukecuru witwa Consolata Nyirabusanane utuye mu murenge wa Gitovu, akarere ka Burera ashima ubuyobozi bwatumye ava mu bukene bigatuma abasha gufasha umwana we kwiga amashuri yisumbuye ndetse na kaminuza.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Rusizi rwashyizeho itsinda ry’abacuruzi b’indashyikirwa bazajya bafasha bagenzi babo mu buryo butandukanye burimo kubagira inama no kubakorera ubuvugizi.
Ingengo y’imari akarere ka Ngororero kazakoresha mu mwaka wa 2013-2014, ingana n’amafaranga miliyali 9 azakoreshwa mu bikorwa bitabashije kurangizwa ndetse n’ibindi bikorwa bizamura imibereho y’abaturage.
Abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Ririma mu karere ka Bugesera barishimira amazi meza bagejejweho n’umushinga Water Breeze kuko ubundi mbere bavomaga amazi mabi y’ibiyaga, kandi bakaba bashoboraga no guhura n’impanuka zo kuribwa n’ingona ziba muri ibyo biyaga bajya gushaka amazi.
Umuryango l’Appel wo mu Rwanda ufatanije n’uwo mu gihugu cy’ubufaransa batashye ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wa km 4 mu kagari ka Nyagafunzo mu murenge wa Nyankenke mu rwego rwo kugeza amazi meza ku baturage.
Ingano y’imisoro n’amahoro yari yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ntiyishimiwe n’abasora bituma hari imisoro igabanywa bishingiye ku kuba abayitanga batinjiza amafaranga menshi.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko bwafashe icyemezo cyo gusenya zimwe mu nyubako ziri muri uyu mujyi kuko zitajyanye n’igishushanyo mbonera cyawo.
Muri gahunda yo gutoranya Abikorera b’Indashyikirwa muri buri karere, kuwa mbere tariki 24/06/2013, mu karere ka Nyamasheke habonetse ku ikubitiro abikorera b’Indashyikirwa 17 bahise batanga umusanzu wa miliyoni 6 n’ibihumbi 100 yo gushyigikira urwego rwabo.
Abagize umushinga witwa KAUKO (Kanguka Ukore) uherereye mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera, ukora umutobe mu bisheke, batangaza ko bahanze uwo mushinga mu rwego rwo kwikura mu bukene bagamije kugera ku iterambere rirambye.
\Abahinzi bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu bavuga ko bagiye gucyemura ikibazo cyo kubura imbuto no gusesagura umusaruro nyuma yo kubakirwa ikigega gishobora guhunika toni 400 z’ibirayi.
Iyo ingengo y’imali idakoreshejwe ibyo yateganirijwe bigira ingaruka ku iterambere ry’akarere ndetse n’iry’igihugu muri rusange; nk’uko byatangarijwe mu karere ka Gisagara mu muhango wo kwemeza ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 20213-2014.