Huye: Abacururizaga mu bikari n’ahegereye amasoko barafungiwe basabwa kwimuka

Mu minsi yashize, abafite amazu y’ubucuruzi atari etaje rwagati mu mugi wa Butare bari bandikiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye amabaruwa abamenyesha ko azafungwa ku itariki ya 31 Nyakanga, maze abakoreragamo bakajya gukorera mu nyubako nshya zuzuye muri uyu mugi.

Ariko, ubu hafunze amazu yegereye isoko ndetse n’amasoko yari yavutse mu bikari by’amazu amwe n’amwe ubwo isoko rishyashya ryubakwaga. Aha ni aho bita mu gikari cya Safari no mu gikari cya Tigo.

Eugene Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko impamvu aya maduka yegereye isoko yafunzwe ari ukubera ko yatezaga akajagari, nyamara yari ari hafi y’amasoko abiri mashyashya.

Amaduka yo hafi y'amasoko yo yarafunzwe.
Amaduka yo hafi y’amasoko yo yarafunzwe.

Ikindi, ngo ba nyira yo bari bazi kuva kera ko azafungwa.
Amaduka asigaye, ni ukuvuga ari ku muhanda wa kaburimbo unyura rwagati mu mujyi wa Butare, uhereye kuri Hotel Faucon, ugakomeza werekeza ku isoko unyuze ku nzu ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) gikoreramo, yo ntabwo yafunzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye avuga ko impamvu aya maduka atafunzwe ari ukubera ko ba nyirayo bandikiye ubuyobozi bw’Akarere babumenyesha igihe bazatangirira imirimo yo kubaka.

Uyu muyobozi yagize ati “Twari twasabye abantu ko batangira gahunda yo kuvugurura amazu yabo, abadatangiye kuyubaka bakerekana gahunda y’uko bazabikora. Buri wese rero yanditse yerekana igihe azatangirira kubaka. Hari abatanze amezi abiri, abandi atatu, abandi ane, ariko muri rusange ntibarengeje umwaka utaha ku itariki ya mbere. »

Amaduka yo mu mugi rwagati ntiyafunzwe kuko ba nyira yo batanze igihe bazatangira kuyavugururira.
Amaduka yo mu mugi rwagati ntiyafunzwe kuko ba nyira yo batanze igihe bazatangira kuyavugururira.

Nyuma yo kuva mu bikari no mu maduka ari hafi y’amasoko, ahanini abacuruzi bagiye mu bibanza byari birimo ubusa mu isoko ryujujwe mbere na koperative Ingenzi, abandi bajya mu rishyashya ryujujwe na koperative Abisunganye ba Huye ryafunguye imiryango ku itariki ya 1/8/2013.

Iri soko rishyashya na ryo ubu ryamaze kwitabirwa cyane kuko ibibanza byose byafashwe, ubu ngo hakaba hasigaye imiryango ine yonyine y’amaduka, nk’uko bivugwa na Nkurunziza Jacques ushinzwe gutanga ibibanza no gukurikirana uko ibikorwa bikora muri iri soko rishyashya.

Yemwe ngo n’ibyashara biragenda neza. Umubyeyi uhacururiza kuva ku itariki ya 1/8/2013 yagize ati “bafungiye abandi njye nageze hano. Twaharaye turi batatu. Icyashara cyatangiye kujyamo, kubera ko abakiriya tubasanganywe.”

Imyanya hafi ya yose yo muri iri soko rishyashya rya koperative Abisunganye ba Huye yarafashwe.
Imyanya hafi ya yose yo muri iri soko rishyashya rya koperative Abisunganye ba Huye yarafashwe.

Iri soko rishyashya ryubatswe na koperative Abisunganye ba Huye ngo ryuzuye ritwaye akayabo ka miriyari y’amanyarwanda. N’iryari ryarangiye mbere, ari ryo rya koperative Ingenzi, na ryo ryatwaye angana n’ayo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibanatunganye umuhanda ujya mu isoko rishya rino tubona riri aho bita mu Rwabayanga kugirango imodoka zo guca mu cyondo no mu ivumbi kuko hafi aho hari irindi soko ry,ingenzi ribangamirwa n,umukungugu mwinshi uharangwa.sinon keepit up mayor wacu Muzuka!nkunda ko ufata ibyemezo bya kigabo kandi udahutaje abantu.

Kome yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka