Nyamagabe: Ingengo y’imari y’akarere yavuye kuri miliyari 10,8 igera kuri miliyari 11,9

Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe yateranye yemeza ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2013-2014. Ingengo y’imari yari yemejwe umwaka ujya gutangira yariyongereyeho miliyari imwe, miliyoni 187, ibihumbi 401 n’amafaranga 929.

Nk’uko byagaragajwe n’umujyanama akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukarwego Umuhoza Immaculée, habaye impinduka zinyuranye mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014 aho hamwe na hamwe amafaranga yagiye agabanuka ahandi akiyongera.

Hamwe mu ho ingengo y’imari yagabanutse ni ku mafaranga minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) igenera uturere yo guhemba abakozi no gufasha mu kazi ka buri munsi (block grant) yagabanutseho miliyoni hafi umunani n’igice avuye kuri 1,517,249,738 akagera kuri 1,508,753,140.

Abagize inama njyanama y'akarere ka Nyamagabe barimo kuvugurura ingengo y'imari y'umwaka 2013-2014.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe barimo kuvugurura ingengo y’imari y’umwaka 2013-2014.

Andi mafaranga yagabanutse ni ayo uturere tugenerwa yo gukora ibikorwa runaka bizwi (earmarked transfer) yagabanutseho miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aho ingengo y’imari yiyongereye ni mu mafaranga akarere kinjiza ubwako yavuye kuri miliyoni zikabakaba 820 akagera kuri miliyari imwe na miliyoni 200, imwe mu mpamvu z’ubu bwiyongere akaba ari uko byagaragaye ko amahoro y’akarere aziyongera.

Indi mpamvu yatumye ingengo y’imari izamuka kandi harimo kuba amafaranga yagiye agabanuka ku mirongo imwe n’imwe (ligne budgetaire) yarashyizwe ku yindi ndetse hakaba haranaje abandi bafatanyabikorwa bashyashya hagati mu mwaka.

Ayinkamiye Donathile, umunyamabanga w'inama njyanama, na Ndahindurwa Fiacre, umuyobozi wungirije w'inama njyanama njyanama y'akarere ka Nyamagabe.
Ayinkamiye Donathile, umunyamabanga w’inama njyanama, na Ndahindurwa Fiacre, umuyobozi wungirije w’inama njyanama njyanama y’akarere ka Nyamagabe.

Umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre atangaza ko kuba ingengo y’imari y’akarere yariyongereye ari inyungu ku karere kuko bizatuma ibikorwa byose kateganyije kabasha kubigeraho.

Biteganywa n’itegeko ko nyuma y’amezi atandatu havugururwa ingengo y’imari kugira ngo hagaragazwe impinduka zabaye kugira ngo abayikoresha bakorere kuri gahunda, inama njyanama ikaba igomba kubyemeza nk’urwego rukuriye akarere.

Umwaka wa 2013-2014 utangira akarere ka Nyamagabe kari gafite ingengo y’imari ingana na miliyari 10, miliyoni 805, ibihumbi 998 n’amafaranga 139 none yiyongereye igera kuri miliyari 11, miliyoni 993, ibihumbi 400 n’amafaranga 068.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka