Urugaga rw’abikorera rurifuza kugira uruhare runini kurusha Leta

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera mu Rwanda butarangaza ko kuri ubu bwifuza kugira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu bitandukanye n’ibiriho ko Leta ariyo ifite uruhare runini.

Benjamin Gasamagera, umuyobozi w’uru rugaga mu Rwanda avuga ko igihugu cy’u Rwanda cyafashe umurongo wo kugira ubukungu bushingiye ku bikorera. Kugirango bagere kuri ibi Gasamagera avuga ko abikorera basabwa gukora cyane ariko bigahera hasi mu tugari no mu mirenge.

Ibi ngo bizafasha ko ubumenyi buzamanuka bukajyanwa no hasi, aho mu busanzwe wasangaga buri mu mijyi ikomeye nka Kigali ariko ngo buzagezwa no mu byaro.

Ati: “kugirango tuzamure ubukungu tugomba kubanza kuzamura umusaruro, kuko ubukungu buzamurwa n’umusaruro kandi umusaruro mwinshi uva mu cyaro”.

Benjamin Gasamagera, umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda.
Benjamin Gasamagera, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ruravuga kandi ko abikorera barushijeho kunoza imikorere yabo, byatanga umusaruro muri gahunda y’imbaturabukungu IDPRS ya Kabiri, hanozwa imikoranire na Leta, kugirango ubukungu bw’u Rwanda burusheho kwiyongera.

Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu n’iterambere, Francois Uhagaze, avuga ko kuba abikorera bari mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ( JADF) ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku mpande zombi.

Uhagaze avuga ko ibi bari kubikora mu rwego rwo kugirango bajye bakorera hamwe igenamirambi ndetse banakorere ibikorwa hamwe. Urwego rw’abikorera ni rumwe mu nzego zigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mu Rwanda ibikorwa remezo bitandukanye usanga ahenshi bifitwe n’abikorera ibi bikagira uruhare mu izamuka ry’ubukungu nubwo urugaga ruvuga ko akenshi ibikorwa byabo bikunze guhera mu mijyi gusa.

Zimwe mu mbogamizi zigaragazwa n’urwego rw’abikorera, harimo kuba imbaraga zisa naho zigitatanye, mu gihe kongera umusaruro bisaba gufatana urunana.

Uretse iki kibazo haracyanagaragara ubushobozi bucye ahanini mu gukoresha ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi ku bikorera kandi aribyo byabafasha guhangana n’amasoko yo hanze.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka