Jenda: Abacururiza mu kajagari ku mihanda barasabwa kubireka bakagana udusoko

Abakora ubucuruzi bw’akajagari ku muhanda mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu barasabwa kubireka bakagana udusoko bashyiriweho “selling point”. Ni nyuma y’aho abemeye bagacururiza mu dusoko twabugenewe, bagarararije impungenge zo kubangamirwa n’abacururiza ku muhanda bigatuma batagurisha uko bikwiye.

Ubwo umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’Imari yasuraga iyo selling point, abahacururiza bagaragaje impungenge baterwa n’abacururiza ku mihanda kandi bacuruza ibisa n’ibyabo bityo bigatuma batabona icyashara nk’uko bigomba.

Mu mirenge igize akarere ka Nyabihu hashyizwe udusoko twabugenewe “selling point”.
Mu mirenge igize akarere ka Nyabihu hashyizwe udusoko twabugenewe “selling point”.

Uyu muyobozi yabamaze impungenge avuga ko afatanije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Jenda n’akagari ubwo bucuruzi buberamo bagiye guhagurukira icyo kibazo, abacururizaga mu mihanda nabo bakaza mu gasoko.

Ikindi kandi ngo bazanagura aho gucururiza kuko bigaragara ko abacuruza bamaze kuba benshi,gusa akaba asaba ko n’agasoko gahari kakwitabirwa uko bikwiye, abantu bakagacururizamo.

Yongeraho ko hagiye gushakwa uburyo abo bacururiza aho bashyirwa muri koperative,ku buryo binyuze muri yo ibibazo byose bagaragaza bizakemuka.

Umuyobozi w'akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu yiyama abacururiza hasi no ku mihanda abasaba ko bakwegera abandi muri “selling Point”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yiyama abacururiza hasi no ku mihanda abasaba ko bakwegera abandi muri “selling Point”.

Mu mirenge imwe n’imwe mu karere ka Nyabihu hagiye hashyirwaho udusoko “selling point” dufasha abaturage gucururizwamo ibiribwa bitandukanye mu buryo bwiza bidakorewe mu kajagari ngo bacururize no ku mihanda.

Ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ku mihanda n’ahandi hadasobanutse ni kimwe mu birimo gucibwa mu Rwanda kuko ngo biri mu bidindiza iterambere. Ababukora basabwa kugana ahacururizwa habugenewe bakuzuza ibyo basabwa bagacuruza mu buryo bwiza kandi bwemewe.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka