Boneza : Abafite imitungo yangirikiye mu gukwirakwiza amashanyarazi barasaba kwishyurwa

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro baravuga ko hashize imyaka itatu imwe mu mitungo yabo yarangijwe n’ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro muri uwo murenge, ariko bakaba batarishyurwa.

Umusaza witwa Anatole Senyakagaragu utuye mu kagari ka Bushaka avuga ko abari bashinzwe igikorwa cyo kuyobora umuriro muri uwo murenge batemaga ikintu cyose basangaga mu nzira y’aho umuriro uzanyura harimo imyaka y’abaturage yiganjemo kawa, insina n’ibiti byera imbuto ziribwa.

Ngo babwiye abaturage ko batagomba kugira impungenge kubera ko bazabishyura, babaka numero z’indangamuntu, bakora n’urutonde rwabo, buri muturage bandikaho umubare w’amafaranga bagomba kumwishyura, arasinya, amafishi barayajyana, nyuma yaho abaturage bakomeza gutegereza ko bishyurwa baraheba.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Boneza bavuga ko hashize imyaka itatu batarishyurwa imitungo yabo yangijwe na EWSA.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Boneza bavuga ko hashize imyaka itatu batarishyurwa imitungo yabo yangijwe na EWSA.

Senyakagaragu avuga ko bamutemeye ibiti bya kawa 49, batema igiti cye cya avoka, bamutemera n’ibiti bya gereveriya 16.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza, Rutayisire Deogratias, yavuze ko urutonde rw’abangirijwe imitungo rwamaze kugezwa ku cyicaro gikuru cya EWSA, ikaba ibizeza ko igiye kunyuza amafaranga yabo muri SACCO y’umurenge wa Boneza kugira ngo ahite abageraho mu buryo bwihuse.

Nyuma yo kwishyura abaturage babaruwe mu cyiciro cya mbere, ngo hazabaho kugenzura niba nta wundi ufite imitungo yangijwe waba waracikanywe, kugira ngo na we abarurwe bityo azishyurwe mu kindi cyiciro kizakurikiraho ku buryo nta muturage uzasigara atishyuwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Boneza yavuze ko umurenge uri gukorana bya hafi na EWSA kugira ngo abo baturage bishyurwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza yavuze ko umurenge uri gukorana bya hafi na EWSA kugira ngo abo baturage bishyurwe.

Usibye ikibazo cy’abaturage bafite imitungo yangijwe n’ibikorwa byo kuyobora umuriro mu murenge wa Boneza batarishyurwa, uwo muriro na wo ngo ntabwo urabageraho, mu gihe nyamara hashize amezi hafi atatu ibyangombwa byose biri mu mwanya wabyo, igisigaye gusa ari ukurekura umuriro.

Abashinzwe kugeza umuriro kuri abo baturage bavuga ko umuriro uzaba wabagezeho bitarenze ukwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2014.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ujya mumurenge wa MANIHIRA wo ARIYA MAPOTO ARATEGANYIRIZWA IKI KO MUSHINGA AMPOTO AGASAZIRA MU BUTAKA NTAMURIRO HABA HABUZE IKI AANTU BAKWITWARIRA ITSINGA NGO BIBYE KDI ZIBA ZARATEGEREJE UMURIRIO ZIKAWUBURA MUKWIYE GUKOSORA IKINTU CYO GUSHINGA AMAPOTO UMWAKA UGASHIRA UMURIRO UTARAJYAMO NGE NDUMVA HABAMO NO KURANGARA KWABASHIZNWE KURANGIZA IBYO BABA BATANGIYE

kitenge yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka