Nyabihu: Abakoreye bakanaha ibikoresho Entreprise ECOQUEEN barasaba kwishyurwa

Bamwe mu baturage bakoreye imirimo y’ubwubatsi n’abahaye ibikoresho by’ubwubatsi entreprise ECOQUEEN ihagarariwe Rwigamba Jean de Dieu barasaba ko bakwishyurwa amafaranga yabo kuko hashize hafi imyaka 2 batishyuwe, amaso akaba yaraheze mu kirere.

Habimana Innocent ucururiza mu murenge wa Mukamira ni umwe mu bantu barenga 50 bafite icyo kibazo cyo kutishyurwa na Entreprise ECOQUEEN ubwo yatsindiraga kubaka salle y’akarere ka Nyabihu mu mwaka wa 2012.

Habimana avuga ko bamwe mu bakozi bahagarariye abandi ba Entreprise ECOQUEEN bazaga gufata ibikoresho aho acururiza ku ideni bavuga ko Entreprise niyishyurwa bazamwishyura.

Mu masezerano yagiranye n’uwitwa Rukimbira Claver, wari uhagarariye ishantiye ya Entreprise ECOQUEEN bigaragara ko bafashe iwe imifuka ya Sima, soki, akawunga n’ibishyimbo by’abafundi, n’ibindi. Kuburyo bigera mu mafaranga yenda gukabakaba ku bihumbi 400.

Habimana avuga ko uhagarariye ECOQUEEN yigeze kuzana n’aba bakapita be mu ivatiri bakanafata ibikoresho, akemera ko azamwishyura. Akaba afite n’amasezerano yanditse, asinyweho na chef w’ishantiye agaragaza ibyo bafashe iwe bagombaga kumwishyura, bakanandikirana.

Innocent akomeza avuga ko bagombaga kumwishyura mu kwezi kwa Kamena, 2012 ariko kugeza ubu, amaso akaba yaraheze mu kirere. Uyu mucuruzi,akaba yarahamagaye uwitwa Bonaventure uvuga ko wari uhagarariye nyiri ECOQUEEN muri ibyo bikorwa hubakwa salle y’akarere ka Nyabihu.

Uyu Bonaventure yemereye umucuruzi Innocent kuri uyu wa 04 Gashyantare 2014 ko ikibazo cye cy’ibyo bafashe iwe akizi ariko ko hari iby’akarere kabagomba ari nayo mpamvu agomba gutegereza kugeza igihe bazabibonera akishyurwa ngo kuko nabo bategereje igihe kirekire.

Iki kibazo cya Innocent agisangiye n’umusaza Barangendereye Etienne uvuga ko batamwishyuye amafaranga yakoreye agera ku bihumbi 32 ndetse na Nizeyimana Jean Damascene uvuga ko nawe bamwambuye ibihumbi 48 n’abandi.

Aba baturage bavuga ko bakomeje kuvuga ikibazo cyabo ku karere, Innocent Habimana we aranakandikira kaza kumuha igisubizo cy’uko yagana inkiko akagaragaza amasezerano yanditse afitanye n’aba kapita ba ECOQUEEN bigakurikiranwa n’ubutabera.

Nubwo Bonaventure yemereye Innocent ko bamufatiye ibikoresho kandi ko hari icyo akarere kabagomba bisaba ko bakwihangana kikazakemuka nabo bakishyurwa, ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamuterefonaga yamusabye kumureka akabanza akabitekerezaho neza akabona kumusubiza.

Nyuma gato yongeye kumuhamagara amubwira ko atari we nyiri Entreprise ECOQUEEN ahubwo ko yari ahagarariye nyirayo ubwo salle yubakwaga. Nibwo yahise avuga ko igisubizo cyiza kuri icyo kibazo cyatangwa na Rwigamba Jean de Dieu uhagarariye nyirizina Entreprise ECOQUEEN.

Ku mugoroba wa tariki 04/02/2014, umunyamakuru wa Kigali Today yongeye guhamagara umuyobozi wa ECOQUEEN n’iza Bonaventure ariko zose zari zifunze.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela, yavuze ko Entreprise ECOQUEEN yaje kugira intege nke irananirwa ntiyabasha gukomeza imirimo yo kubaka salle uko byari biteganijwe biba ngombwa ko basesa amasezerano,bakora icyo yise “Deconte finale”.

Yongeraho ko kugeza ubu nta masezerano bagifitanye na ECOQUEEN ku birebana n’iyo salle kuko isoko ryaje no guhabwa undi rwiyemezamirimo ngo arangize salle.

Ku kibazo cy’abaturage bambuwe, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari avuga ko mbere yo gukora ibyo abaturage bari bahari babafashije ngo babe bakwishyurwa n’iyo Entreprise.

Gusa ngo inama nziza yabagira ni ukugana iy’ubutabera bakarenganurwa kuko Entreprise izwi kandi ihagarariwe, abaturage bakaba barenganurwa mu gihe bafitanye amasezerano.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka