Rutsiro: Agakiriro kitezweho guteza imbere imyuga

Abakora imyuga itandukanye mu karere ka Rutsiro barashimira Leta iri kububakira ahantu hujuje ibyangombwa kandi hakorerwa imyuga y’ubwoko bwinshi hazwi ku izina ry’Agakiriro kuko bizatuma ubakeneye abasha kumenya aho abashakira kandi na bo bakorere hamwe barusheho gufashanya no kwiteza imbere.

Ibi babitangarije itsinda rigizwe n’abaminisitiri batatu bari baje mu karere ka Rutsiro nk’intumwa za Guverinoma, hamwe n’abandi bashyitsi batandukanye bari kumwe na bo ubwo basuraga ahari kubakwa izo nyubako zigenewe ibijyanye n’imyuga mu karere tariki 24/01/2014.

Nubwo izo nyubako zitaruzura kuko ubu hari kubakwa icyiciro cya kabiri mu byiciro bitatu biteganyijwe, ntibyabujije bamwe kuba batangiye kuzikoreramo bakaba bahamaze igihe kigera ku kwezi.

Yamuragiye Modeste uhagarariye abasudira avuga ko mbere batarabona aho gukorera hubakiye kandi hasakaye byababangamiraga kuko iyo imvura yabaga iguye cyangwa hari kuva izuba ryinshi akazi karahagararaga bakitahira.

Ati “ariko ubu hano ni mu bisubizo! Akarere kadufashije kubona ahantu heza ho gukorera, imvura yaba igwa ndakora, izuba ryaba riva, ndakora. Yemwe na nijoro ano matara turayacana.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba, yabajije abasudira ubushobozi bafite, ababaza niba baramutse babonye nk’ikiraka kinini (nk’inzugi 20 n’amadirishya 30) kandi ukibahaye akabasaba ko mu gihe kitarenze ukwezi ibyo bikoresho bazabimuha kandi ko azabishyura ari uko babizanye, bemeza ko bagikora nta kibazo.

Ngo bafite ibikoresho bihagije bifashisha mu gusudira. Iyo babonye ikiraka kinini ngo bashoramo amafaranga yabo kuko harimo abamaze imyaka myinshi guhera kuri ine kugeza ku icumi bakora ako kazi, bakaba ngo bamaze kwiyubakamo ubushobozi.

Iyo amafaranga ababanye make ngo bitabaza n’amabanki akabaguriza cyangwa se bagafata bimwe mu bikoresho ku muntu ubicuruza bakamuha make, andi bakumvikana ko bazayamwishyura bahembwe.

Izo ntumwa za guverinoma zasuye n’ahakorerwa ububaji, mu rwego rwo kumva icyo gukorera aho bimariye ababaji ndetse n’imbogamizi baba bafite.

Umwe mu bafite itsinda ry’ababaji akoresha witwa Nsengimana Pascal yavuze ko kuba akarere karabubakiye aho gukorera byabafashije kwishyira hamwe no gukorera hamwe nka koperative, bakaba bishimira ko bagiye ku isoko ry’umurimo ku buryo ubakeneye amenya aho abashakira. Bagikorera mu bice bitandukanye ngo bakoraga ibintu bimwe, ariko ubu ngo buri wese akora agamije gushaka agashya undi adafite.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, yanenze ababaza kubera ko bakoresha imbaho zitumye neza, ibyo bigatuma ibikoresho bazikoresha bihita byangirika. Yabasabye kuzajya bakoresha imbaho zumye kugira ngo ibyo bazikoresheje bikomere kandi birambe.

Banenzwe ko nta n’ibikoresho bafite bambara bibarinda imyanda n’ivumbi bishobora kwinjira mu mazuru bikabatera indwara, nyamara bitanahenze.

Ibyo byangombwa kimwe n’ibindi byose bijyanye n’umutekano wabo mu gihe bari mu kazi basabwe kubitekerezaho na byo bakazabyongeramo mu rwego rwo kunoza imikorere.

Mu mbogamizi abakorera aho mu Gakiriro bagaragaje, harimo kuba isoko ridahagije, ariko hakaba hari icyizere ko isoko riziyongera kubera ko aho bakorera no mu nkengero zaho hari kuzamurwa inyubako nyinshi kandi bakaba ari bo bazajya baha ba nyiri izo nyubako ibikoresho.

Bagaragaje n’imbogamizi z’uko agahanda kerekera ku gakiriro kadakoze neza bigatuma imodoka zitabasha kuhagera neza bakifuza ko katunganywa. Ngo bakeneye n’inzu yo kubikamo ibyo bamaze gukora kugira ngo ubikeneye ashaka kubigura abashe kubibona.

Bavuga ko bakeneye na banki yakorera hafi yabo kugira ngo birinde ingaruka bashobora guhura na zo mu gihe bakora urugendo rurerure batwaye amafaranga mu ntoki.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwavuze ko byinshi mu byo abakorera mu gakiriro bifuza bazabibona kuko biri muri gahunda, dore ko ubu hamaze kurangira icyiciro cya mbere gusa, hakaba harimo kubakwa icyiciro cya kabiri nyuma yaho hakazakurikiraho n’ibindi bizubakwa mu cyiciro cya gatatu.

Biteganyijwe ko agakiriro kazuzura gatwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 450. Akarere ni ko kubaka agakiriro gakoresheje amafaranga gahabwa n’ikigega gishinzwe gutsura amajyambere y’uturere n’umujyi wa Kigali (RLDSF). Agakiriro nikamara kuzura ngo hazaba harimo ahakorerwa imyuga hafi ya yose, habonekamo na banki ndetse n’aho gufatira amafunguro (restaurant).

Bitewe n’uko abakora imyuga bose bo mu karere ka Rutsiro badashobora kuza gukorera muri ako gakiriro kubatse mu murenge wa Mushubati kubera ko bamwe hababera kure, akarere karateganya kubaka akandi gakiriro muri zone ya Ruhango kugira ngo na ko kazafashe abakorera imyuga mu murenge wa Ruhango no mu nkengero zawo.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nko mubugesera aho nigereye kari kubakwa ubonako abantu babyishimiye kandi bigenda bigaragara ko aho kageze ibintu byinshi bihinduka , nukuri agakiriro kahinnduye byinshi, kari guhindura ubuzima by’urubyiruko

kitatire yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

aho agakiriro kageze ubuzima burahinduka rwose na rutsiro buriya ubuzima bugiye guhinduka cyane

kabebe yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka