Nyanza: Umuntu ku giti cye yateguye imurikagurisha

Umucuruzi witwa Nzeyimana Jean Marie Vianney ukorera mu karere ka Huye yazanye imurikagurisha yateguye ku giti cye mu karere ka Nyanza rikaba rizamara ibyumweru bibiri n’igice.

Iri murikagurisha (Expo) ryatangiye ku wa 31/01/2014 ngo rizajya ritangira saa mbiri za mu gitondo rirangire saa tatu z’ijoro; nk’uko Nzeyimana wariteguye abivuga.

Nzeyimana Jean Marie Vianney aganira na Kigali Today yavuze ko atari ubwa mbere akoresheje imurikagurisha nk’iryo ngo kuko yagiye arikorera hirya no hino mu gihugu rikagenda neza cyane.

Umucuruzi Nzeyimana Jean Marie Vianney wateguye imurikagurisha.
Umucuruzi Nzeyimana Jean Marie Vianney wateguye imurikagurisha.

Ati: “Impamvu intera kwikoreshereza imurikagurisha n’uko iryo ku rwego rw’igihugu mu turere n’Intara ritinda kuba niyo mpamvu njye mpitamo kwitegurira iryanjye nkanaritangamo akazi ku rubyiruko”.

Mu byo Nzeyimana amurika harimo ibikoresho bitandukanye usanga henshi mu maduka akomeye ndetse aritumiramo n’abandi bantu baturutse mu bihugu by’abaturanyi nko muri Kenya n’ahandi.

Expo y’uyu mucuruzi iritabiriwe cyane kuko ibonekamo icyo kurya n’icyo kunywa aho usanga ibiciro by’inzoga yabimanuye.

Agira ati: “Nk’ubu ibinyobwa bitera imbaraga mu mubiri bya Red Bull ahandi bigura kuva ku 1500 kuzamura icupa rimwe ariko njye muri iri murikagurisha rigura amafaranga 1300 y’u Rwanda ndetse n’ibindi bicuruzwa niko bimeze birahendutse”.

Bimwe mu bicuruzwa Nzeyimana Jean Marie Vianney yazanye mu imurikagurisha i Nyanza.
Bimwe mu bicuruzwa Nzeyimana Jean Marie Vianney yazanye mu imurikagurisha i Nyanza.

Bamwe mu rubyiruko nibo bari kwitabira ahanini iri murikagurisha aho usanga ahagurirwa inzoga n’imitako abantu ari urujya n’uruza.

Nzeyimana avuga ko n’ubwo ibiciro bye biri hasi cyane ugereranyije n’ahandi nta gihombo azagira ngo kuko kubaka izina nabyo ubwabyo biba bikenewe mu bucuruzi ngo ahubwo abaturage nibihutire kurigana ku bwinshi bahahe ibicuruzwa badahenzwe.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka