Cyeza: Henshi akazi karahagaze kubera umuriro wabuze

Bamwe mu baturage batuye imidugudu ine yo mu murenge wa Cyeza cyane igice cy’akagari ka Kivumu bavuga ko bamaze ibyumweru bibiri barabuze umuriro w’amashanyarazi nyuma yuko hibwe icyuma gisakaza umuriro mu bice bitandukanye bigize uyu murenge.

Kutabona umuriro w’amashanyarazi bikaba ngo bibangamiye iterambere ryabo muri rusange kuko ngo ibikorwa byinshi bisigaye bishingiye kuri uyu muriro.

Savera Mukakarisa utuye mu kagari ka Kivumu ahibwe iki cyuma avuga ko muri iki gihe bamaze nta muriro bahombye byinshi kuko batakibona aho bashesha imyaka yabo bejeje nk’imbumbati, amasaka, ibigore, ubunyobwa n’ibindi.

Ati: “none se ubu tuzongere dukoreshe urusyo rwa Kinyarwanda!...biratugoye bidusaba kujya i Muhanga mu mujyi kandi urumva ni tike igera hafi mu gihumbi kugenda no kugaruka”.

Si iki kibazo gusa aba baturage bagaragaza kuko ngo benshi babuze itumanaho rya telefoni ngendanwa kubera na zo zikenera umuriro w’amashanyarazi.

Ababyeyi kandi baragaragaza ikibazo cy’abana basabwa kogoshwa umusatsi kandi nta bwogoshero bwabugenewe bukirangwa aha. Musabwe ati: “umwana w’iki gihe se ngo uzanamushyireho urwebe! Reka da kirazira!”.

Si abaturage gusa bahangayitse kuko n’ibigo bikorera aha nabyo ari uko. Theonetse Twagiramungu; umuforomo ku kigo nderabuzima cya Kivumu atangaza ko hari byinshi biri gupfa kubera ibura ry’umuriro.

Ubu basabwa kujya gusaba serivisi ku bitaro bya Kabgayi cyangwa ku kigo nderabuzima cya Cyakabiri kuko nta cyo bo bakora badafite umuriro.

Ibi ngo bidindiza serivisi batanga kuko abaturage biba ngombwa ko babasaba gutegereza igihe runaka kugirango babone imiti cyangwa izindi serivisi.

Iki kibazo kandi kinari ku kigo cy’imyuga kizwi nga “Centre de formation Pere Viego” aho ngo byinshi mu byo bakoresha ari amamashini y’umuriro.

Immacule Iyambaje; umunyamabanga w’iki kigo avuga ko bafite amamashini agera kuri 50 ariko yose asaba gukoresha umuriro w’amashanyarazi, bivuze ko muri iki gihe nta muriro batari kuyakoresha.

Avuga ko abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri batari kwiga ibyo bagakwiye kuba biga kuko ngo biga ubudozi bukoresha amamashini akoresha umuriro w’amashanyarazi.

Ati: “aba banyeshuri bo mu wa kabiri programme yabo yarahagaze, ubu byasabye ko basubira inyuma bagakoresha imashini batagakwiye kuba bakoresha”.

Ikindi ngo iki kigo kigisha gusudira kandi ibi bisaba kuba bakoresha gusa umuriro w’amashanyarazi bivuze ko ababyiga babihagaritse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza, Roger Rwiyereka, avuga ko EWSA yabemereye kongera kubashyiriraho ikindi cyuma gishya gisimbura ikibwe nta kiguzi ariko abaturage basabwa gukora irondo kuri iki cyuma kugirango kitazongera kwibwa.

Nyamara nubwo abaturage basabwa kwikorera irondo kuri iki cyuma, bamwe batangaza ko batemeranywa n’ubuyobozi kuko ngo amakosa ari aya EWSA itarubakiye neza iki cyuma kuko abaturage bavuga ko bagishyira hasi kandi cyagakwiye kujya hejuru kandi bakakirindisha umuriro w’amashanyarazi kuburyo uwajya kukiba yahita akubitwa n’umuriro.

Mu gihe umuriro nabwo waba wagiye ngo biragoye ko umuntu yajya kukiba kuko aba yumva isegonda ku isegonda umuriro wagaruka ukamwica.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka