Muhanga: Amasambu y’abasigajwe inyuma n’amateka yagurwaga intama cyangwa ibijumba

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Muhanga bafite ikibazo cy’amasambu yabo batanze babaguraniye n’ibintu bidafite agaciro none magingo aya imibereho yabo ikaba idafite aho ishingiye hazwi.

Redempta Mukangabije wo mu mudugudu wa Kigaga mu kagari ka Makera mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga, avuga ko kuri ubu ari guhura n’ikibazo cyo kurera abana be umunani nk’umupfakazi, kuko nta sambu na nto afite yo guhingamo ahubwo afite ahantu hubatse inzu gusa.

Mukangabije avuga ko isambu yabo yatwawe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994. Itwarwa n’abantu baje ngo babahenda ubwenge kuko babatse isambu maze babaha ingurane y’intama imwe gusa ku gipande kimwe.

Nyamara ngo nubwo iyi sambu bayitanze muri ubu buryo ngo habayeho guterwa ubwoba, kuko ngo icyo gihe baje kuyitwara bafashe nyirabukwe wari usigaye nk’umukuru w’umuryango, maze bamubwira ko natemera gutanga isambu bahita bamwicana n’umuryango we wose.

Ati: “bamukangishaga amacumu, bituma anahimuka aragenda ngo batava aho bamwica”.

Redempta Mukangabije afite ikibazo cy'isambu abantu baguze amafaranga make. Avuga ko bisa nko kuyimwambura.
Redempta Mukangabije afite ikibazo cy’isambu abantu baguze amafaranga make. Avuga ko bisa nko kuyimwambura.

Ikindi gice cy’isambu yabo itari ntoya ngo cyagiye ku buryo avuga ko bubabaje kuko ngo uwabahaga ibijumba, ibishyimbo, imyumbati cyangwa ikindi kiribwa bahitaga bamukatira umurima wose maze isambu ishira ityo.

Ati: “ubundi intama imwe igura umusozi wose, ibijumba se, imbumbati, niko agatebo k’ibishyimbo ko kagura isambu koko!”

Uyu mubyeyi arasobanura ko ikiri kubababaza we n’urubyaro rwe ari uko isambu yabo yatwawe itari kubyazwa umusaruro kandi bo baramutse bayihawe bayibyaza umusaruro bakava mu cyiciro cy’abakene kuri ubu babarizwamo.

Iki kibazo ngo bakigejeje ku buyobozi bwabo, butegeka abo bantu kugirango babatire maze babe bahahinga ariko ngo banze kubatiza isambu kugeza magingo aya.

Uyu mubyeyi wavutse mu mwaka w’1962 avuga ko we n’abane be batabayeho neza kuko ngo kubona icyo kurya bitaboroheye na busa cyane ko barya rimwe ku munsi gusa nabwo bigoranye.

Iki kibazo cyo guhendwa ku masambu kigaragara mu basigajwe inyuma n’amateka ntikigaragara ku muryango umwe gusa kuko benshi mu basigajwe inyuma n’amateka bakigaragaza.

Mariya Mujawayesu nawe utuye muri uyu mudugudu avuga ko isambu yabo nabo yatwawe muri ubu buryo bwo kuyamburwa. Aha we avuga ko abayibatwaye nta kintu na kimwe bigeze babaha ahubwo ngo baraje barayifata bababwira ko isambu atari iyabo kandi barahavukiye.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Fortune Mukagatana.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana.

Kuri iki kibazo Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana, avuga ko kijyanye n’amateka y’ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda aho bamwe mu Banyarwanda batahabwaga agaciro.

Akaba avuga ko iki kibazo kizakemurwa mu buryo bwo kubashakira ubundi bushobozi aba basigajwe inyuma n’amateka ariko batabasubije amasambu bisa n’aho bahugujwe kuko ngo bishobora kugonganisha Abanyarwanda kandi bibwiraga ko bakemuye ikibazo.

Abanyamabanga mu majyepfo bagabiye inka Mukangabije

Mu gukemura iki kibazo cy’ubukene, abanyamabanga b’abayobozi b’uturere tugize intara y’amajyepfpo ndetse n’abo ku ntara bageneye inka Mukangabije kugirango abashe kwivana mu bukene buturuka ahanini ku kutagira isambu.

Mukiza Nkuyubwatsi Christian; Umunyamabanga w’umukuru w’intara y’Amajyepfo avuga ko batekereje gufasha uyu mubyeyi kuko bifuzaga kunganira Leta muri gahunda zayo zo gufasha Abanyarwanda kuzamuka ku buryo bwihuse mu itarambere.

Mukiza Nkuyubwatsi Christian, Umunyamabanga w'umukuru w'intara y'Amajyepfo.
Mukiza Nkuyubwatsi Christian, Umunyamabanga w’umukuru w’intara y’Amajyepfo.

Mukiza anavuga ko iyi nka izaba umusemburo ukomeye w’iterambere muri aka gace kuko ari inka ya kijyambere kandi itanga umusaruro utubutse. Avuga ko izafasha kuzamura abakene batari bake kuko nibyara uwayihawe azatanga inyana yabo igahabwa undi mukene.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka