Imibare itangazwa n’abayobozi bo mu karere ka Gicumbi iragaragaza ko muri rusange kugera ubu abaturage batarenze 60% aribo bamaze gutanga amafaranga yo kwinjira muri gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli, ariko ngo hakaba hari n’imirenge ikiri ku gipimo cya 30%.
Ku bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi hari inzobere z’abaganga bakomoka mu gihugu cya Kenya bari kuvura buri wese ubishaka indwara bita ibibari kandi bakayivura ku buntu. Iki gikorwa cyatangiye kuwa 02/09/2013 cyikazasozwa ku itariki ya 09/09/2013.
Ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Nyamagabe (MUSA) kiratangaza ko icyumweru cyo kuwa 19-25 /08/2013 cyagenewe ubukangurambaga hagamijwe kuzamura umubare w’abaturage bitabira ubwisungane mu kwivuza cyatanze umusaruro ufatika.
Umuryango nyarwanda uharanira kurengera ubuzima (Health Development Initiative:HDI) urasaba ko urukingo rwa SIDA rwageragejwe mu nyigo yiswe PrEP, rwaboneka kandi ku giciro gito cyane kugirango rufashe abafite akaga ko kwandura agakoko gatera SIDA bose kutandura.
Nyuma y’uko akarere ka Gakenke kahembwe abayobozi b’imidugudu bahize abandi mu gushishikariza abaturage gahunda za Leta zirimo umuganda, mitiweli, n’izindi mu mwaka ushize, ubu bamwe mu bayobozi bafite ishyaka ryo gukora cyane kugirango nabo bazegukane ibyo bihembo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye batishoboye, tariki 22/08/2013, bashyikirijwe impano y’amakarita y’ubwisungane mu kwivuza n’intumwa za Caisse d’entraide yo muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR).
Umugore witwa Musabeyezu Delphine uturuka mu karere ka Ruzisi atanga ubuhamya avuga uburyo ngo yumva ubu amerewe neza mu mubiri nyuma yo kuvurirwa kanseri y’ibere mu bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera.
Nyuma yo gukora iperereza ryimbitse ku cyaba cyaratumye Nyirangenzehayo Clementine w’imyaka 33 y’amavuko abyara abana 5 tariki 09/08/2013 bagahita bapfa, basanze uyu mubyeyi yarabanje kunyura mu bapfumu avuga ko yarozwe bitewe n’ubunini bw’inda yari afite.
Mu bitaro bya Butaro biherereye mu karere ka Burera, kuwa 20/08/2013, hatashywe ikigo gishya kitwa Butaro Ambulatory Cancer Center kizajya kivurirwamo abarwayi ba kanseri baturutse mu Rwanda no hanze yarwo ariko bataha aho kuhaba.
Umuyobozi ushinzwe kuboneza urubyaro muri minisiteri y’ubuzima, Dr Léonard Kagabo aratangaza ko gahunda yo kuboneza urubyaro mu gihugu igiye kwegerezwa abaturage ku midugudu kuko byagaragaye ko abenshi bagana ibigo nderabuzima baka iyi serivisi.
Minisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, yatashye ku mugaragaro ubwato bw’imbangukiragutabara buzajya butabara abarwayi b’indembe bigora kugera kwa muganga kubera gutura mu birwa byo mu kiyaga cya Kivu.
Ibitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke, birasaba Minisiteri y’Ubuzima kubifasha (mu buvugizi) bikishyurwa ideni risaga miliyoni 383 kuko kubura aya mafaranga akiri mu gasozi bishobora gutuma bibura ubushobozi bwo kwishyura imiti ihabwa abarwayi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Anita Asiimwe yongeye kwibutsa abakorera ku Bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke ko akazi k’ubuvuzi gasaba umuhamagaro kandi abashimira umurava bakomeje kugaragaza kugira ngo ubuzima bw’abaturage bwitabweho.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteriy’ubuzima, Dr Asimwe Anitha, yasabye ibitaro bya Mibirizi mu karere ka Rusizi kwita ku buzima bw’abarwayi kuruta kwita ku mafaranga kuko hari abarwayi baje kwivuriza muri ibyo bitaro bahagarikiwe imiti kubera mutuelle zabo zitujuje ibyangombwa.
Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi cya Vaccine Research Center muri Leta ya Maryland muri Amerika batangaje ko ubushakashatsi bamaze igihe bagerageza butanga icyizero ko mu myaka mike bazaba babonye urukingo rurinda indwara ya malaria.
Umucuruzi witwa Bisekere François ari mu maboko ya polisi ikorera mu karere ka Rutsiro, akurikiranyweho icyaha cyo kugura imiti ya magendu no kuyicuruza mu baturage nta burenganzira abifitiye.
Umuryango One Dollar Glasses Association wo mu gihugu cy’Ubudage, urahugura urubyiruko ku gukora amadarubindi (lunettes) afasha abantu gusoma. Ubumenyi bahabwa, barahamya ko buzabafasha kwihangira umurimo kandi bagafasha n’abantu bafite ikibazo cy’amaso.
Abaturage b’umurenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe bashimishijwe no kuba umwaka w’imihigo wa 2012-2013 warasize nabo babonye ikigo nderabuzima, dore ko mu mirenge 17 igize akarere ariwo wari utagifite wonyine.
Bamwe mu basore ndetse n’abagabo bo mu karere ka Burera basiramuye bashishikariza bagenzi babo badasiramuye kwisiramuza kuko bifitiye akamaro uwabikoze ariko bakabasaba kujya kwa muganga aho kujya kwisiramuza muri magendu.
Abaforomo bo ku bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bijihije umuganura tariki 02/08/2013 banasobanurirwa imikorere ya sendika bibumbiyemo yitwa RNMU ndetse banaboneraho no kugeza ibyifuzo byabo ku buyobozi bukuru bwa CHUB.
Abajyanama b’ihungabana bo mu karere ka Kamonyi baravuga ko bakora uko bashoboye kugira ngo bafashe abantu bahuye n’ibibazo by’ihungabana, ariko bakagira imbogamizi y’uko bamwe mu bo bafasha ari abakene bigatuma inama zabo zidashyirwa mu bikorwa neza.
Abatuye akagali ka Ndekwe ho mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma barishimira ko bageze ku kigereranyo cyo hejuru mu munsi mike bamaze batangije igikorwa cyo gutanga mutuweri nshya uyu mwaka wa 2013-2014.
Kuba hari ababyeyi babyarira mu bitaro bya Mibirizi babura abana babo mu gihe cyo kubyara ngo bishobora kuba biterwa n’uburangare bw’abaganga bakora muri ibyo bitaro; nk’uko byavugiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi tariki 31/07/2013.
Ababyeyi batuye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara bishimiye inzu nshya yo kubyariramo yubatswe mu kigo nderabuzima cya Save kandi ko bizabafasha cyane kuko iyari isanzwe yari nto kandi ishaje, bityo ntibagire ubwisanzure.
Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) mu karere ka Muhanga, Anastasie Urusaro, aratangaza ko ibimina biza ku isonga mu kongera umubare w’abakoresha ubwisungane mu kwivuza muri aka karere.
Abaganga b’Abahindi bari mu Rwanda mu gihe cy’iminsi ibiri kuva tariki 24/07/2013 aho bari kuvura zimwe mu ndwara n’ibibazo byasabaga umurwayi gufata indege bakajya hanze.
Abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza ngo baramutse babonye inyoroshya ngendo barushaho kunoza akazi ka bo, nk’uko bivugwa na Tuyisenge Emmanuel uhagarariye abajyanama b’ubuzima muri uwo murenge.
Abadage bo mu kigo cya MDH AG Mamisch Dental Health bemereye Ibitaro by’akarere ka Nyanza inkunga yo kuvugurura serivisi y’ubuvuzi bw’amenyo yari isanzwe ikorera muri ibyo bitaro ariko nta bikoresho bihagije ifite.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwavuje umugore wari umaze imyaka itari mike afatwa na benshi nk’umurwayi wo mu mutwe, aho bakundaga kumwita umusazi, aza gukira none ubu abayeho nk’abandi bose.
Abaturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, barinubira serivisi mbi bahabwa muri iki kigo. Ngo hari igihe iyo bagiyeyo babura ubakira bagahitamo kwivuriza ku mavuriro yigenga.