U Bubiligi bwarangije inshingano yabwo mu gutanga miliyoni €18 yo gushyigikira ubuzima - Amb. Gatete

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), yashimiye igihugu cy’u Bubiligi ko kuri uyu wa kane tariki 24/4/2014, cyarangije ‘inshingano’ yo gutanga amafaranga y’inkunga cyari cyemereye u Rwanda, hagamijwe gushyigikira gahunda z’ubuzima.

Miliyoni 18 € (asaga miliyari 15 mu mafaranga y’u Rwanda), ngo atumye umuhigo wa miliyoni 55€ yo gushyigikira ubuzima u Bubiligi bwemereye u Rwanda ugerwaho, kuko ngo icyo gihugu cyari cyemeye kuzayatanga hagati y’imyaka ya 2011-2014.

Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yagize ati: “Aya miliyoni 18€ yari asigaye, ari muri miliyoni 32€ yagenewe igice cyo kunganira gahunda z’ubuzima Leta y’u Bubiligi yari yemeye gutanga; tukaba tuyishimira ko yujuje inshingano zayo”.

Iyo nkunga ya miliyoni 55 z’amayero u Bubiligi bwatanze mu myaka itatu ishize, ngo harimo miliyoni 32€ zijyanye no kunganira gahunda z’ubuzima, hamwe n’andi miliyoni 21€ yo guteza imbere imishinga inyuranye nayo ijyanye n’ubuzima.

Ministeri y’ubuzima ngo ishoje gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze, ikaba nanone ngo imaze guteganya izindi ngamba nazo zizamara imyaka itanu, nk’uko Dr Ngamije Daniel, ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y’ubuzima, yasobanuye ko inkunga yatanzwe izagira uruhare rukomeye.

Ministiri Gatete amaze gusinyana na Amb. Pecsteen, amasezerano y'inkunga yatanzwe n'u Bubiligi.
Ministiri Gatete amaze gusinyana na Amb. Pecsteen, amasezerano y’inkunga yatanzwe n’u Bubiligi.

Yavuze ko ingamba zemejwe zirimo kubaka amavuriro mashya no kuyashyiramo iby’ibanze bikenewe kugira ngo abaturage bivurize hafi, kubafasha kubyarira kwa muganga no kubahiriza gahunda yo kuboneza urubyaro.

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Marc Pecsteen washyize umukono ku masezerano yo gutanga inkunga, ashima ko gahunda z’ubuzima mu Rwanda ngo zigifite icyerekezo gisobanutse, ashingiye ku kuba ngo impfu z’abana n’ababyeyi zaragabanutse, ko icyizere cy’ubuzima cyiyongereye; ngo akaba ari yo mpamvu igihugu cye cyishimiye kuba umufatanyabikorwa w’u Rwanda.

Amb. Pecsteen yifuje ko ayo mafaranga yakunganira cyane mu bijyanye no gukemura ikibazo cy’imirire mibi, kurwanya indwara zitandura, gushaka iby’ibanze bikenerwa mu buvuzi ndetse no kugabanya ibiciro byo kwivuza.

Arizeza ko igihugu cye kizakomeza kunganira gahunda z’ubuvuzi mu Rwanda, kuko ngo hari gahunda yo guteza imbere ubuzima Leta y’u Rwanda yemeranyijweho n’u Bubiligi, hagati y’imyaka ya 2012-2018.

Miliyoni 55€ u Bubiligi bwatanze mu kunganira ubuzima, ari muri miliyoni 160€ icyo gihugu cyemereye u Rwanda kuva 2011-2014; andi akaba ngo yaratanzwe mu guteza imbere ingufu, ndetse no kunganira inzego z’ibanze mu bijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage.

Ministeri y’imari ishima kandi ko hari andi mafaranga make make u Bubiligi butanga bufatanyije n’abandi baterankunga, aho ngo bwatanze miliyoni 6€ bufatanyije n’Abongereza mu kunganira uburezi, izindi esheshatu bwazitanze bufatanyije n’u Buholandi mu bijyanye n’ubutabera, hamwe n’andi miliyoni umunani ngo bwafatanyijemo n’ishami rya Loni rishinzwe iterambere (UNDP) mu kunganira imiyoborere myiza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka